Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,013 kuri litiro, naho icya Mazutu i Kigali kikaba kitagomba kurenga 1,039 kuri litiro.
Ubusanzwe Litiro ya Lisansi yaguraga amafaranga 1132 mu gihe Mazutu yo yaguraga amafaranga 1148 kuri litiro.
Itangazo RURA yashyize ahagaragara rivuga ko ibi biciro bishya biratangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mutarama 2019.
Muri iryo tangazo, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byamanutse kubera ko no ku rwego mpuzamahanga byamanutse.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kbs Rura turayishimiye cyane!!