Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.
BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (...)
Mu rwego rwo guteza imbere abikorera, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), ibinyujije mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), batangije gahunda yo gufasha abikorera bo mu Rwanda, kubona inguzanyo ziboroheye, ugereranyije n’izitangwa na Banki zisanzwe mu (...)
BK TecHouse Ltd yishimiye ibyemezo bibiri mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurinda amakuru y’abakiriya, kuri serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zitangwa n’icyo kigo.
Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari.
Abari Abakozi ba Leta basaga 45 baturutse hirya no hino mu Gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi 12 mu gutegura imishinga iciriritse, izishingirwa kugeza kuri miliyoni 500Frw mu bigo by’imari, mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo.
Banki ya Kigali (BK) yongeye kwemezwa nka Banki ihiga izindi mu Rwanda, yegukana igihembo gitangwa na Global Finance Magazine ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Banki ya Kigali yatangaje ko yungutse Miliyari 59.7 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022. Ibyo ni ibyatangajwe na BK Group Plc kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu nama n’itangazamakuru yabaye ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho batangaje inyungu yabonetse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022 (...)
Abayobozi ba Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, bahuye n’abakiriya b’iyo banki by’umwihariko abagore, batuye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kubashimira no gukomeza kwizihiza umunsi w’abagore wizihizwa muri uku kwezi kwa (...)
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe |Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour no mu bindi bihugu birimo Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, bagiranye ibiganiro n’abashoramari bo muri Australia, babashishikariza kwitabira gukorera ishoramari mu (...)
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatanze inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 ku barimu, binyuze mu Kigo cy’Imari Umwalimu SACCO kugira ngo abafashe kubona inzu zabo bwite.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwagura no kongera serivisi zitangirwa ahantu hamwe hazwi nka ‘One Stop Centre’ ku cyicaro cya RDB, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kuvugurura itangwa rya serivisi ku bakiriya no guha abashoramari serivisi zitandukanye bakenera kandi baziboneye ahantu (...)
NCBA Bank imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, yafunguye ishami mu mujyi wa Musanze, mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo, hatezwa imbere cyane cyane serivise zayo zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Banki ya Kigali (BK) yatanze impano ya moto 20 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50 ku bagore batwara moto bari mu ishyirahamwe. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali imbere y’icyicaro gikuru cya BK ahazwi nka Car Free Zone, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, hagamijwe guteza imbere umuryango (...)
Itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda bitabiriye inama y’ubucuruzi ibahuza na bagenzi babo bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu rwego rwo kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Bo Li yaraye aganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo imishinga y’Ibidukikije ifasha u Rwanda kubaka ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe izatezwa imbere.
Ikuzo Audace ni umushoramari w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, ariko akaba ari umwe mu bitabiriye inama yerekeye ishoramari yabaye muri Werurwe 2022, aho abari bayitabiriye bagize umwanya wo kuganira n’abashinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (...)
Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite. Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rutangaza ko ba mukerarugendo cyane cyane abasura ingagi mu Birunga biyongereyeho 21%, ugereranyije n’abazisuraga mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Uruganda rutunganya sima mu Rwanda, CIMERWA Plc, rugiye guha abanyamigabane bayo amafaranga miliyari 10,5 Frw y’inyungu yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima bw’abikorera bubashe kubungabungwa neza.
Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi yemeza gahunda y’ibikorwa bya ZIGAMA CSS mu 2023.
Banki ya Kigali (BK) yashyikirijwe igihembo yegukanye nka Banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi byahize ibindi mu gutanga serivise nziza ku mukiriya.
Banki ya Kigali (BK) yazanye uburyo bushya buzafasha kandi bukorohereza abakiriya bayo bifuza kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa binyuze mu mikoranire na kompanyi ya Ali Pay. Umukiriya wa BK azajya abasha kohereza amafaranga mu Bushinwa hanyuma abikuze mu mafaranga akoreshwa muri icyo Gihugu ku kiguzi gito ugereranyije na (...)
Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka mu gihe baba bashyize mu bikorwa umushinga mugari bafite wa Laboratwari igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi kuko kuba bari ku kigero cya 0.3% ku nguzanyo zatswe mu Gihugu cyose ari nk’igisebo mu gihe Akarere gakungahaye mu buhinzi (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze byinjiriza Igihugu amadovise menshi.
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.