Ikigega cy’Ingwate (BDF), kivuga ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 30Frw yahawe imirenge SACCO, kugira ngo abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu bafite imishinga mito n’iciriritse babone igishoro cyabateza imbere.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hari uduce 13 twabonetsemo peteroli, hakaba hasigaye kumenya ingano yayo n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.
Perezida Paul Kagame yemeje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hamwe no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bugeze ku rwego rushimishije.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), isanga hakwiye kurebwa indi nyito yahabwa Ikigo cy’abanyamwuga mu gutanga amasoko, n’inshingano zacyo zigasobanuka, cyane ko cyitezweho kongerera ubumenyi abari muri uwo mwuga bikazatuma banoza ibyo bakora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga, urubyiruko rwiyemeza kwishyira hamwe, rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Huye rwahigiye guhindura Huye umujyi bandebereho mu nyubako z’ubucuruzi n’amacumbi, ndetse n’imyidagaduro.
Abashoramari barateganya gushora mu nganda zitunganya impu n’ibizikomokaho. Ni mu gihe u Rwanda ruteganya gushyiraho ahantu hagenewe inganda zitunganya impu mu Karere ka Bugesera.
Abafatanyabikorwa ba Leta mu bijyanye n’ubuhinzi barimo Umushinga wa USAID Hinga Wunguke, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya BK TechHouse n’ibigo by’imari, barizeza urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bakorera ubuhinzi mu turere 13, ko bazahabwa inguzanyo ku nyungu nto, nta ngwate basabwe kandi bakajya bayisabira bakoresheje (…)
Imishinga itanu ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori yahize iyindi muri 25 yahataniraga ibihembo by’icyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’ yahawe igihembo cy’amafaranga bazishyura badashyizeho inyungu.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) buvuga ko bwugarijwe n’ikibazo cy’umubare munini w’abanyamuryango batarumva akamaro ko gutanga umusanzu nk’uko bikwiye, bigatuma hari umubare w’amafaranga arenga miliyoni 30 ataboneka ku yateganyijwe.
Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za Siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyeretse bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), amahirwe bafite mu kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri i Remera, kikaba kugeza ubu kigizwe n’inyubako nini za BK Arena, Sitade (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki abarizwa mu Rwanda mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024, zibarirwa muri tiriyali 1,7 y’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri tiriyali 1,3 y’amafaranga zariho mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2023; ibyo bikaba byarazamuye ibipimo by’izo nguzanyo ku kigero cya 25,4%.
Banki ya Kigali (BK), ubwo yitabiraga umwiherero w’Abanyarwanda bo muri Diaspora wabereye muri Denmark mu Mujyi wa Copenhagen, ku matariki 5-6 Ukwakira 2024, yagaragaje ko ari umwanya ukomeye wo guhurira hamwe bakaganira ku bintu bitandukanye birebana n’u Rwanda nk’Igihugu bakomokamo.
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), yagaragaje ko impapuro mpeshamwenda ziheruka gushyirwa hanze zitabiriwe kugurwa n’abashoramari bato ku kigero kiri hejuru y’icyari giteganyijwe kuko zaguzwe ku kigero cya 212%.
Abagore bakorana na Banki ya Kigali (BK) barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya ‘Kataza na BK’ yabagiriye akamaro kanini, akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.
Abashoramari n’abikorera bo mu Karere ka Karongi baganiriye ku iterambere ry’Umujyi wabo, bungurana ibitekerezo ku buryo bagiye gukora no kubyaza umusaruro ibikorwa birimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, no kubaka ibyumba by’amahoteri byajya byakira abatemberera muri ibyo bice ku bwinshi.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko yishimiye ubufatanye bushya yagiranye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, aho bemeranyijwe gutanga inguzanyo ya Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 13 na Miliyoni 484 mu mafaranga y’u Rwanda, azatangwa nk’inguzanyo yo gushyigikira no guteza imbere imishinga mito (…)
BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko ho Miliyari 47.8 Frw, urwo rwunguko rukaba rwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize mu bikorwa byose bya BK Group.
Banki ya Kigali (BK) yahembwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa beza b’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agrishow) ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Karere ka Gasabo ku nshuro yaryo ya 17.
Banki ya Kigali (BK), imwe muri Banki zifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, yatangije ubufatanye n’ikigo Veefin Solutions, kimenyerewe cyane mu gutanga ibisubizo bigendanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi z’imari (Chain Finance (SCF) and Banking-as-a-Service (BaaS) solutions).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwisanze rufite ubukungu bwasenyutse ku buryo kongera kubwubaka byasaga no guhera ku busa kuko nta mushoramari wigenga washoboraga kubona u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Turere twa Rwamagana na Kayonza bishimiye amahirwe y’ahazaza beretswe na BK Foundation.
Ba rwiyemezamirimo bagizwe n’abari n’abategarugori 25, bafite imishinga itandukanye bagiye guherekezwa ku bufatanye bwa BK Foundation n’Inkomoko, aho baterwa inkunga irimo iy’amahugurwa, ubujyanama mu kunoza imishinga ndetse imishinga ihize indi igafashwa kubona igishoro.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group, ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital, BK Foundation na BK TechHouse, ryatangarije abanyamigabane baryo ko ryabungukiye amafaranga 24.18Frw kuri buri mugabane usanzwe.
Nubwo mu masezerano Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) cyari cyagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavugaga ko inguzanyo nzahurabukungu (Economic Recovery) itagomba kurenza iminsi icumi, ariko BDF yatinze iminsi 269.
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu benshi by’umwihariko abakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse bakenera amafaranga ariko ntibayabone, ibigo by’imari byatangiye gutekereza uburyo hatangwa inguzanyo ijyanye n’ibyo umuntu akora.