Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.
Abatuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barishimira ishuri ry’imyuga begerejwe, kuko bizeye ko rizafasha abana babo kwihangira imirimo rikanabarinda ubuzererezi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu mashuri (...)
Abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cyo hasi cy’amashuri abanza n’ay’incuke mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bo basubukuye amasomo nyuma y’amezi arenga icumi yari ashize batiga, icyemezo cyari cyarafashwe muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda icyorezo (...)
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Mujyi wa (...)
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.
Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro (...)
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira ku itariki 18 Mutarama 2020. Hari abibaza aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze dore ko hari ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi cy’ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende bitewe (...)
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mu mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri kigo cy’ishuri kigomba kuba gifite icyumba abagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya COVID-19 bashyirwamo bagakurikirwamo kandi nta munyeshuri urwara wemerewe gutaha mu rugo (...)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku ya 18 Mutarama 2021.
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (...)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.
Amenshi mu mashuri avuga ko afite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko amazi akoreshwa yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, agasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko yafunze by’agateganyo amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje, bikabangamira ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri, Akarere ka Burera ni ko kabimburiye uturere tugize Intara y’Amajyaruguru mu kumurika ku mugaragaro ibyo byumba bishya, aho ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 ku ikubitiro hafunguwe ibyumba 36 n’ubwiherero 26 byo mu Murenge wa Rugarama muri ako (...)
Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yasohoye itangazo rihagarika amasomo ya nimugoroba mu mashuri makuru yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 15 Ukuboza (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse icyiciro cya kabiri cy’ibyumba by’amashuri 115 n’ubwiherero 120 byatanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana acyenda (948,174,758frw). Haracyategerejwe ibyumba 223 ibyinshi muri byo bikaba birimo kubakwa ku bufatanye na Banki (...)
Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, yemereye amashuri makuru abiri yigisha iyobokamana gutangira gukorera mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo mu zindi kaminuza bagiye kwigamo, aho basabwa gusubira inyuma y’umwaka bari bagezemo.
Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa (...)
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.