
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kureba amanota hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet ni ukujya ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ari rwo www.reb.rw, iyo rumaze gufunguka ureba iburyo ahari urutonde rw’ibihashakirwa, ugakanda ahanditse “View Result”.
Nyuma uhita ubona na none ku ruhande rw’iburyo akadirishya kandikwamo numero iranga umwana ukayishyiramo, hejuru yako hari utudomo dutatu twerekana icyiciro cy’umwana ugakanda muri kamwe (P6, S3, S6) bitewe n’icyiciro cy’umwana ushaka kurebera.

Urangije ibyo ukanda ku kantu k’ubururu gafashe kuri ka kadirishya wanditsemo numero iranga umwana.
Uhita ubona imyirondoro y’umwana, amanota yabonye yose, icyiciro aherereyemo n’ikigo Minisiteri yamwoherejeho.
Ukiri aho ubona kandi umurongo w’ibintu byanditse mu ibara ry’umutuku, ukanzeho uhita ubona ibyo ikigo umwana azigaho kimusaba.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri kizatangira tariki 14 Mutarama 2019.

Ohereza igitekerezo
|
Jyewe ndumvako amanota mwazajya muyohereza kuriterefone
Kurebera umunyesguri
Kureba amanota ya p6 mumwaka 2014
Kureba amanota icyalet 2021
Amanita azasohoka ryar
Amanita azaza ryari
Amanota ya 2021 azaza ryari
Mwamfasha mukanyeraka uko bareba amanota ya s6 2017 kuko ndikubikora ntabayanyereke
Mwamfasha mukanyereka uko nabona amanota ya p6 mumwaka 2014
Kureba amanota yibizamini bya kozwe na nesa
abanyeshuri biga mu mwaka wa seniorsix(S6) REB na RP imyuga dukeney natwe amanota murakoze
Ese ko bamwe nta babyeyi ziri kugaragara ku bigo bahawe.
Ese mwatubarije ko nta bigo babyeyi ziri kugaragara ku bigo umunyeshuri yahawe.
Mutubwire bamwe si dutekanye.kuki bamwe amanota arigusohoka na bigo biriho(nu rujirajirope!)
mutubwir amanot Azaza ryari