Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’icyo gihugu afungurwa by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.
Mu nama mpuzamahanga ku buyobozi bw’inzego z’ibanze yaberaga i Dakar muri Senegal (izwi nka Forum International sur la Democratie Participative en Afrique - FIDEPA), u Rwanda rwahawe igihembo cy’ikirenga gihabwa ibihugu byateye intambwe mu guteza imbere ubuyobozi bw’ibanze.
Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2025 mu Ngoro y’Umwami ya Lozita.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze MONUSCO iherutse guha imyitozo Ingabo za RDC, yo gukoresha indege z’intambara zitagira abapilote no gukoresha ibitwaro biremereye, ashimangira ko ubutumwa bwayo nk’uko bizwi ari ukubungabunga amahoro no kurinda abasivile.
Mu birwa bya Philippines, abantu 66 bahitanywe n’imyuzure yatejwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ivanze n’imvura, ndetse ibihumbi by’abandi bantu bata ingo zabo barahunga, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, mu muhango wabereye mu muhezo kubera ikibazo cy’umutekano giterwa n’imyigaragambyo iri muri iki gihugu.
Me Moïse Nyarugabo, wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Guinée-Bissau, bwatangaje ko bwaburijemo igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.
Ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Muri RDC imirwano ishobora kuba igiye gufata intera yo hejuru. AFC/M23 iravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2023, yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC n’abo bafatanya.
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun, ikaba ari manda ye ya 8, ahigika Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye mu matora.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo witwaga Monsieur Z watwitswe nyuma y’uko umuryango we wimwe uburenganzira bwo kumushyingura muri icyo gihugu.
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80.
Muri Madagascar, abasirikare barangajwe imbere na Col. Michael Randrianirina batangaje ko bakuye ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza imushinja guta akazi.
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma y’igihe igihugu cye kirimo imyigaragambyo ikaze y’abiganjemo urubyiruko bazwi nka Gen Z, gusa uyu Mukuru w’Igihugu ntawe uzi aho ari kuko bivugwa ko yahungishijwe atinya kwicwa.
Akigera muri Isarel, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihe cy’intambara n’umwijima cyarangiye, hatangiye igihe gishya cy’amahoro n’iterambere mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nyuma y’imyaka 29 babana, umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B akaba n’umucuruzi Akon, Tomeka Thiam yasabye gatanya , asaba miliyoni 100 z’amayero, mu gihe urukiko rwagaragaje ko uyu muhanzi afite ibihumbi 10 gusa by’amadolari kuri konti ye.
Patrick Herminie utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigika uwari usanzwe ukiyobora bari bahanganye, Wavel Ramkalawan.
Urubanza rwa Dr. Sosthene Munyemana wajuririye igihano cy’imyaka makumyabiri n’ine y’igifungo iki cyumweru rwashojwe n’ubuhamya bw’abana be mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaruye Sébastien Lecornu amugira Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, nyuma y’iminsi itanu gusa yeguye kuri uwo mwanya nanone atari amazeho n’ukwezi.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) cy’uyu mwaka wa 2025, cyegukanywe n’impirimbanyi muri politiki, itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado w’imyaka 58, akaba yagihawe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Ku wa 9 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern ku mikoranire no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, mu Nama yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum 2025, aho yavuze ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange hagati y’Afurika n’u Burayi.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mwanya we atawumazeho n’ukwezi kumwe.