Umugabo wo mu Bushinwa yasabye gatanya n’umugore we, nyuma yo kubyara umwana wirabura nyamara avuga ko nta na rimwe aragera muri Afurika ndetse ko nta n’umugabo w’umwirabura n’umwe azi mu buzima bwe.
Inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haïti yafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe Garry Conille, kuri uyu mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma yo kunanirwa kugarura ituze mu gihugu, ubu udutsiko tw’amabandi tukaba tugenzura 80 % by’Umurwa mukuru Port-au-Prince.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko hafi 70% by’abiciwe mu ntambara ya Israel ikomeje kurwana n’umutwe wa Hamas muri Gaza ari abana n’abagore.
Perezida mushya w’igihugu cya Botswana yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi agahigika ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.
Itangazo ribuza abasirikari b’abanya Isiraheli kujya mu buhorandi, ryasohowe kuri uyu wa gatanu nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo ugahuza ikipe ya Ajax yo mu mujyi wa Amsterdam na Maccabi Tel Aviv yo muri Isiraheli.
Muri Uganda, Pasiteri Rufus Amaku yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku myaka 54 y’amavuko, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, yambaye impuzankano zimwe nabo, arabasengera mbere yo gutangira ikizamini maze bivugisha benshi mu babonye ayo mashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Bwongereza, urwego rushinzwe ubuzima (U.K. Health Security Agency) rwatangaje ko rwabonye abantu Abatatu bafite virusi nshya ya ‘mpox’ cyangwa se ubushita bw’inkende, abo bose uko ari batatu ngo baba mu rugo rumwe n’umurwayi wagaragaweho n’iyo ndwara bwa mbere, ubu bose bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Londres.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, kuzakora ibishoboka byose agashaka igisubizo mu guhosha intambara zikomeje kubera hirya no hino ku Isi, cyane cyane iya Ukraine n’u Burusiya.
Uyu mugabo ukunze kurangwa n’imvugo ishotorana, ipfobya kandi akavuga ikimuri ku mutima nta rutangira, amazina ye yose ni Donald John Trump. Ni umunyapolitike w’Umunyamerika, umucuruzi kabuhariwe, akaba icyamamare mu bikorwa by’itangazamakuru, na Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuva mu 2017 – 2021; (…)
Perezida Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris bari bahanganye, yatangaje ko azita mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abamushyigikiye.
Mu gihugu cya Mozambique imyigaragambyo yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, imipaka imwe n’imwe irafungwa.
Umugore wo muri Malaysia, yatangaje ko nyuma yo kumara imyaka itandatu yita ku mugabo we wari wakomerekeye mu mpanuka y’imodoka, bikarangira adashobora kwifasha ikintu na kimwe, yaje gukira yongera gutangira kugenda, ariko ahita asaba gatanya ndetse ahita asezerana n’undi mugore.
Umurepubulikani mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kwakira amashimwe y’abakuru b’ibihugu bitandukanye bamwifuriza intsinzi nziza mu gihe ibyavuye mu matora bitaremezwa ku mugaragaro.
Muri Israel, Minisitiri w’ingabo mushya, Israel Katz yizeje ko azatsinda abanzi b’Igihugu cye kandi akagera ku ntego z’intambara kirimo zo kurwanya imitwe ya Hamas na Hezbollah.
Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko yamaze kubona amajwi arenga ayo yari akeneye kugira ngo yegukane intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amatora yari ahanganiyemo n’umukandida w’Abademokarate, Kamala Harris w’imyaka 60.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, abaturage batoye Umukuru w’Igihugu hagati ya Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Abademukarate (Democrats) na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani (Republicans).
Mu Buhinde, abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yavuze feri igeze mu misozi, ita umuhanda irahirima mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand.
Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC.
Umunyamuzika wanawutunganyaga (producer) Quincy Jones, wakoranye na Michael Jackson, Frank Sinatra n’abandi bahanzi b’ibyamamare benshi, yitabye Imana ku myaka 91.
Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yategetse inzego z’umutekano zigizwe n’abasirikare 5.000 n’Abapolisi 5.000, zoherezwa mu Karere ka Valencia kibasiwe n’ibiza mu bikorwa by’ubutabazi.
Umusore w’imyaka 23 wo muri Argentine, yishwe n’umukobwa bakundanaga amuziza gusa kuba yari asuhujwe n’undi mukobwa bahuruye ku muhanda, akamubaza amakuru kuko bari bariganye.
Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta ya Peru, gutanga indishyi z’akababaro ku bagore yafungiye urubyaro ku gahato, kuko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Muri Espagne, hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe kandi yatunguranye yaguye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, igateza imyuzure yahitanye yishe abantu bagera kuri 95.
Mu gihugu cya Espagne haguye imvura idasanzwe mu gihe cy’amasaha umunani ihitana abantu 72 abandi baburirwa irengero yangiza n’ibikorwaremezo.
Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato.
Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi, yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Lazarus Chakwera.
Israel yagabye ibitero by’indege ku birindiro by’ingabo za Iran, hagwamo abasirikare bayo babiri hangirika n’ibindi bikorwa remezo bitari byinshi cyane.
Muri Haiti, abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo barahunga mu cyumweru gishize kubera umutekano muke baterwa n’udutsiko tw’amabandi yitwaza intwaro dukorera hirya no hino mu Murwa mukuru Port-au-Prince.
Mu ijambo Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugiye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth irimo kubera Apia mu murwa mukuru wa Samoa, yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora guhindura ibyahise.