Urubanza rwa Ngirabatware ruzasubirwamo muri Nzeri 2019

Urubanza rwa Augustin Ngirabatware ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rwimuriwe muri Nzeri uyu mwaka wa 2019.

Ngirabatware yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 30 mu bujurire
Ngirabatware yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu bujurire

Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi mbere ya Jenoside, yari yarakatiwe imyaka 30 mu bujurire.

Umucamanza Theodor Meron, ukuriye urwego rw’umuryango w’abibumbye rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), yamaze kwemeza ko urubanza rw’uyu mugabo ruzasubirwamo muri uyu mwaka mu kwezi kwa Nzeri.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Jeune Afrique iravuga ko uru ruzaba ari rwo rwa mbere uru rwego ruburanishije kuva rwasigariraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Augustin Ngirabatware yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu bujurire n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda muri 2014, nyuma y’uko mu rubanza rwa mbere yari yakatiwe imyaka 35.

Nyuma y’uru rubanza, Ngirabatware yari yasabye ko urubanza rwe rwazongera rugasubirishwamo.

Ngirabatware yari umukwe wa Kabuga Félicien wari umucuruzi ukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba na we ari umwe mu bagishakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka