Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere (USAF) zatangaje ko hejuru y’ibigo bitatu bikoreramo izo ngabo mu Bwongereza, hagaragaye indege zitagira abapilote (Drones), abazibonye ntibabasha guhita bamenya aho zaturutse n’icyazigenzaga.
Igitero Israel yagabye muri Libani mu mpera z’icyumweru gishize cyahitanye umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah. Amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Hezbollah utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Mohammed Afif yiciwe i Beirut hagati mu murwa mukuru wa Libani.
Kuva Israel yatangira kugaba ibitero mu gihugu cya Liban, abantu basaga ibihumbi 3,130 bamaze guhitanwa na byo, abandi barakomereka.
Mu myaka 20 ishize u Rwanda rugaragara mu ruhando rw’ibihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi no kuyabungabunga. Umwihariko w’ibikorwa biranga abarimo Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda boherezwayo, biri mu bikomeje kugaragazwa nk’inkingi ikomeye mu gutuma ahenshi mu hakorerwa ubwo butumwa bwo (…)
Umutwe wa Hezbollah wabonye umuyobozi mushya witwa Naïm Qassem akaba asimbuye Hassan Nasrallah, wari umuyobozi wa Hezbollah akaba yarapfuye mu kwezi kwa Nzeri 2024 aguye mu bitero Israel yagabye muri Liban.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ugaragaza ko ibi bikorwa bigenda byiyongera bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.
Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira mu ishyamba ry’Ibirunga.
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri.
Igihugu cya Iran cyaraye cyohereje ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye yo muri Israel nka Jerusalem no ku murwa mukuru Tel Aviv.
Muri Israel impuruza zirimo kumvikana impande zose ziburira abaturage ngo bihishe, nyuma y’uko Iran itangiye kurasayo ibisasu bya misile mu kanya kashize.
Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu y’igisirikare cya Colombia kirwanira mu kirere, yahanutse ubwo yari mu bikorwa by’ubutabazi mu by’ubuvuzi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ahitwa i Vichada nk’uko byemejwe na Perezida w’icyo gihugu Gustavo Petro.
Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Israel. Nasrallah yapfanye n’abandi basirikare bakuru bo muri Hezbollah nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Israel, IDF.
Muri Lebanon, abantu abantu 492 harimo abana 35, bapfuye mu munsi umwe wo ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, baguye mu bitero byagabwe na Israel nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon, aho yanemeje ko abandi 1,645 bakomerekeye muri ibyo bitero.
Imfungwa 1,685 zari zifungiye muri gereza ya Makala iherereye muri Komini ya Selembao mu Mujyi wa Kinshasa, zafunguwe bikozwe na Minisitiri w’Ubutabera ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na Perezida Félix Tshisekedi, kubera impamvu z’uburwayi kuko abenshi mu bafunguwe ngo ntibashoboraga no kugenda kubera ibisebe binini (…)
Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu Burengerazuba bwa Kenya byemeje ko Dickson Ndiema, wahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zirwanira ku butaka zahuriye mu nama igamije gushimangira ubufatanye no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.
Mounir Nasraoui ubyara umukinnyi Lamine Yamal w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Espagne w’imyaka 17 y’amavuko, yatewe ibyuma inshuro nyinshi n’abagizi ba nabi ari muri parikingi.
Guverinoma ya Mali yategetse Ambasaderi wa Suwede kutarenza amasaha 72 akiri muri icyo gihugu nyuma y’uko Suwede itangaje ko igiye guhagarika inkunga yageneraga Mali.
Indege ya kompanyi yitwa VoePass yo muri Brazil yari itwaye abantu 62 yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024 ubwo yari igeze muri Leta ya Sao Paulo muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, Valentine Rugwabiza, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi.
Abasirikare 634 bari bamaze amezi atandatu batozwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF ku bufatanye na Repubulika ya Santrafurika basoje amasomo abemerera kwinjira mu gisirikare cy’iki Gihugu, FACA.
Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika.
Umutwe wa Hamas umaze igihe mu mirwano na Israel watangaje ko umuyobozi w’uyu mutwe, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abaturage b’icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu zabaye mu Karere ka Gofa mu Majyepfo ya Ethiopia, zitewe n’imvura idasanzwe yaguye muri ako gace.
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari kumwe na mugenzi we, Maj Gen Alberto Diago Nampele w’Ingabo za Mozambique (FADM) basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Mocimboa da Praia na Palma mu ntara ya Cabo Delgado.
Nyuma y’iminsi itatu hashyizweho agahenge hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano yongeye kubura mu bice bya Lubero.
Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu bikorwa byo amahoro.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidali yishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Muri Tchad, inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro bw’Ingabo z’igihugu, iteza iturika rikomeye ryatangiye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rigeza ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024. Byateje urupfu rw’abantu icyenda, abandi 46 barakomereka mu Mujyi wa N’Djamena, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame anenga abamufata nk’ubangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuko icyo kibazo cy’umutekano gifite ibisubizo byava mu buyobozi bwa DRC ubwabwo.