Nyuma y’uko urukiko rwo muri Danmark rwemeje ko Twagirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018 ahagana mu ma 19h30, Polisi ya Danemark yamugejeje ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, imushyikiriza urwego rw’igihugu (…)
Mukura Victory Sports itsindiye Espoir FC 3-1 kuri Stade Huye mu mukino wahagaritswe iminota 47 kubera imvura nyinshi.
Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda Ambasaderi Claver Gatete aratangaza ko gahunda yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Isaka muri Tanzania ugera I Kigali mu Rwanda byateganywaga gutangizwa muri uku kwezi bishobora kwigizwa inyuma kuko hari imirimo ibanziriza icyo gikorwa itaratungana.
Perezida Paul Kagame yemeza ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda, ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho.
Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu 1-0, umutoza Bekeni wa Gicumbi yatangaje ko gutsindwa abirambiwe ko uwamufasha yamwirukana akaruhuka
Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko batagitaka inzara nko mu myaka yashize, kubera basigaye bahinga haba mu zuba no mu mvura.
Filime "Queen Sono" izagaragaramo umunya Africa y’Epfo Pearl Thusi, aho azagaragara nk’intasi. Uyu asanzwe azwi muri filime nka « Quantico, Catching Feelings… »
Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.
Urukiko Rukuru rw’i Copenhagen muri Denmark, rwafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Uburezi irategura gukora isuzuma rizerekana kaminuza zihiga izindi mu ireme ry’uburezi n’izicumbagira.
Rutahizamu w’umunya-Brazil Rayon Sports iheruka kugura, yamaze kwemererwa gukina mu Rwanda
Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yo guhashya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hep C), ngo bikazatwara miliyoni 113 USD, angana na miliyari zisaga 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
I Kigali harimo kubera inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye, irebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga risuzuma utunyangingo twa DNA no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.
I Gabiro mu ishuri rya gisirikari hagiye gusozwa imyitozo ya gisirikari izwi ku izina rya "Exercise Hard Puch" yari imaze amezi atatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard, Sezibera yahamije ko abimukira atari abanyabyaha nubwo hari abafatwa nabi mu bihugu byabakiriye.
Umukino uzahuza Mukura VS na El Hilal El Obeid muri CAF Confederation Cup, uzasiifurwa n’abasifuzi bo muri Eswatini harimo uwanasifuriye APR FC na Club Africain
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubera ubujura bubugarijwe bwahimbwe izina ryo “Guta igikofi”, kwamburirwamo abenshi mu baturage.
Abantu bibaza umwana w’imyaka 9 umaze kumenyekana mu nganzo y’indirimbo n’imivugo, akaba yaramamaye cyane ubwo Madamu wa Perezida wa Repubulika yamwishimiraga cyane mu birori byamuhuje n’abana abifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.
Mukamwiza Jeanne (amazina yahawe) watewe inda na se wabo amufashe ku ngufu afite imya 16, avuga ko asigaye atinya umugabo wese ataretse na se n’ubwo ari umubyeyi we.
Ikipe ya Mukura VS irafata rutemikirere kuri uyu wa Kane yerekeza muri Sudani mu mukino wa CAF Confederation Cup
Abaganga baraburirwa ku bwoko bubiri bw’imiti ari yo Misoprostol na Oxytocin bwinjiye mu Rwanda butujuje ubuziranenge, buturutse mu Bushinwa ndetse no mu Buhinde.
Umukino wa shampiyona uzahuza abakeba APR na Rayons Sports wari utaganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wimuriwe kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyafurike barenga miliyoni 33 bapfuye biturutse ku gukoresha imiti igabanya ubukana bwa SIDA itari umwimerere, ikibazo cyahurije inzego zitandukanye i Kigali ngo higwe uko ikoreshwa ry’iyi miti ryacika.
Sosiyete Zipline ishinzwe gutwara amaraso yifashishije ‘Drone’ mu Rwanda iravuga ko mu myaka ibiri imaze mu Rwanda, imaze gutwara udupfunyika tw’amaraso turenga 8000, harimo 3000 twajyanywe amaraso akenewe cyane.
U Bwongereza bwahanishije igihungo cya burundu abantu baruta abahawe icyo gihano mu Bufaransa mu Budage no Butaliyani bose bateranye.
Niyodusenga Anita, utuye mu murenge wa Muganza akarere ka Nyamasheke ubana n’ubumuga bwo kutabona no kutavuga hamwe n’abavandimwe be 3 bahuje ubumuga ngo babashije guhindura imyumvire none ubu batunze umuryango wabo babikesha ubudozi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rurashinja abagabo bakuze, bafite amikoro kuba aribo batera abana b’abangavu inda.
Polisi y’igihugu irasaba abaturage kuyiha amakuru muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ngo biteze izindi ngaruka.
Muhire Kevin wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Misr Lel Makasa, ashobora gukina umukino wo ku wa Gatatu
Abatuye ku kirwa cya Mushungu kiri mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke babonye ubwato bwa moteri, nyuma y’igihe kinini bakoresha ubwato bushaje.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko abayobora imirenge n’abashinzwe umutekano muri yo bashobora kuba bafite inyungu mu guheza abaturage mu bukene.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aremeza ko abarwanyi bane ari bo baguye mu gitero cy’abantu bikekwa ko baturutse muri FDLR, bagabye mu Karere ka Rubavu mu ijoro rishyira kuwa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018.
Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Hafashimana Alexandre, umwana wo mu karere ka Rutsiro, yabwiye Madame Jeannette Kagame ko arangije amashuri abanza ariko ko atizeye kujya mu yisumbuye kubera ubukene, ahita yemererwa ko azishyurirwa.
Madame Jeannette Kagame yahaye umukoro abana wo kwandika intego bifuza kugeraho buri kwezi bakazanasuzuma ko zagezweho.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza avuga ko bimubabaje kuyobora abarya ruswa n’abayirwanya, ariko ko Polisi ikomeje kubavangura.
Abagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye bavuga ko bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko nta mbaraga baba bafite nibura ngo birwanirire cyangwa batabaze.
Raporo ya Banki y’Isi yasohotse mu mezi abiri ashize igaragaza uburyo ibihugu 190 byo ku isi birushanya koroshya ishoramari ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 29 ku isi yose.
Perezida Paul Kagame yemeza ko gushyiraho ibikorwa byorohereza urubyiruko kwishakamo ibisubizo atari impuhwe abayobozi barugirira ahubwo ari zo nshingano zabo za mbere.
Kugeza ubu, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, ntabwo akiri kuri Instagram, naho umugabo we Egide Mbabazi wakurikiraga umuntu umwe gusa ariwe Aurore, ariko ubu ntabwo akimukurikira, ikindi gitangaje.
Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri, aho yitabiriye inama yateguwe na Perezida w’iki gihugu Abdel Fattah Al Sisi, izaba yiga ku iterambere n’ishoramari muri Afurika.
Bamwe mubakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu mu karere ka Rusizi, baravuga ko umushahara bahembwa utajyanye n’akazi baba barakoze cyane ko bagahuriramo n’imvune nyinshi zo kurara bakora bukabakeraho.
Igihe cy’iminsi mikuru cyongeye cyageze aho abantu batandukanye bashaka kwishimisha, baba bifuza ahantu heza cyangwa ibirori byiza byo gusohokeramo.
Urwego rw’Umuvunyi n’umuryango Transparency International Rwanda, baraburira abagore n’abakobwa ku myitwarire ishobora gutuma bafatwa nk’abatanze ruswa y’igitsina mu kazi, igihe badakora akazi kabo nk’uko bikwiye.
Abatuye muri Kamonyi bahinga soya ikanera neza ariko bakagira ikibazo cyo kubona imbuto ku gihe, bakaba bakangurirwa kwishakamo abatubuzi b’iyo mbuto ngo bikemurire icyo kibazo.
Igihugu cya Autriche kigiye gushora imari ingana na miliyoni 66 z’amayero (Euros) muri Afurika, azajya mu bikorwa bigamije itarambere muri rusange ndetse no mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.
Nyuma y’icyumweru Safi Madiba yamamaza ibikorwa bye muri Tanzania, yasize atsuye umubano n’inzu ya Wasafi ya Diamond, naho umugore we Judith asubira muri Canada.