Shampiyona ya volleyball igarutse Gisagara icakirana na REG
Shampiyona ya volleyball irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu hakinwa imikino itanu irimo n’umukino uhuruza benshi muri iyi minsi uzahuza Gisagara iyoboye urutonde rwa shampiyona na REG iyikurikira.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’imwe kuri Petit Stade i Remera ugiye guhuza aya makipe ahatanayira igikombe cya shampiyona uyu mwaka akaba ari nayo aza ku myanya ibiri ya mbere ya shampiyona aho Gisagara iyoboye n’amanota 18 igakurikirwa na REG ifite 17.
Umukino ubanza hagati y’aya makipe wabaye mu Ugushyingo umwaka ushize wabijije ibyuya amakipe yombi urangira Gisagara itsinze amaseti 3-2.
Uretse uyu mukino kandi, kuri uyu wa gatandatu harakinwa indi mikino ine irimo umukino uzahuza APR na Kirehe ya nyuma ku rutonde nawo ukazabera kuri Petit Stade i Remera ku wa gatandatu saa cyenda.
Indi mikino itatu izabera i Karongi mu kigo cya IPRC aho IPRC Karongi izacakirana na APRC Ngoma saa yine, UTB ikine na IPRC Ngoma guhera saa sita mbere y’uko UTB ikina na IPRC Karongi saa munani.
Ohereza igitekerezo
|
Ko mutakiduha amakuru kuri Shampiyona ya volleyball?