Ni ibirori byabaye ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, byitabiriwe n’ingeri zitandukanye, aho abagore bashimiwe umuhate bagira mu guteza imbere Igihugu, ndetse bibutswa ko bitezweho gutanga umusanzu muri gahunga y’Igihugu ya NST2 ndetse na 2050.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko u Rwanda rurenganywa, rukagerekwaho ibibazo bya Congo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Urugaga Nyarwanda rw’Abahuza (abakomisiyoneri b’umwuga) ’Rwanda Association of Real Estates Brokers(RWAREB)’, rufite ishuri ribatoza gukora kinyamwuga, rigatanga ibyangombwa bibatandukanya n’ababeshya abaturage, bityo bakanoza serivisi baha ababagana, bakareka gukomeza kwitwa ababeshyi.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari umaze imyaka isaga irindwi kuri uwo mwanya n’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’intebe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village (…)
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, yihanganishije imiryango n’inshuti z’abazize inkongi yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo Gihugu ndetse ikaba ikomeje no kwiyongera.
Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), bikeneye gukemurwa n’inzego zitandukanye.
Umubyeyi witwa Kabaganwa Marthe, utuye mu Kagari ka Kanserege Umurenge wa Gikondo, umujyi wa Kigali arashimira Sendika y’Abashoferi b’amakamyo (ACPLRWA) bamushyikirije inzu bakamukura mu gusembera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko UNICEF muri rusange yitandukanije n’igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’, bivugwa ko cyateguwe mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse kandi itazakira inkunga izakivamo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi (uba buri mwaka tariki 22 Werurwe), mu gihe Leta ivuga ko imaze kwegereza abaturage bangana na 82% ibikorwa remezo by’amazi, n’ubwo hari abakomeje gutaka ko batayabona, hakaba hakomeje gushakwa uko yagera ku bantu bose mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza ibitangazamakuru, imbuga za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zamamaza ibikorwa by’abatekamutwe, kuko nabyo bizajya bihanwa.
Mu gihe ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kurerera Igihugu neza bita ku bana babo, hari abavuga ko kugira umugore urenze umwe biri mu bibangamira izo nshingano mu Karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko Komisiyo yakoze ubugenzuzi muri uyu mwaka, igasanga mu Turere twinshi banyuzemo abakozi bakwiye kuba bari ku rwego runaka batuzuye, bigatuma imirimo idakorwa neza bitewe n’umubare w’abo bakozi utuzuye.
"Inama ihuriweho ya EAC na SADC, yabaye ku mugoroba w’ejo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika."
"Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka"
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije kuri uyu wa Mbere imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu gituranyi cyo mu Majyepfo, Uburundi.
Imvura yaguye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 23 Werurwe 2025, yangije ibikorwa bimwe na bimwe muri Gisagara, birimo inzu n’ikiraro kiri mu gishanga cya Nyiramageni hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.
Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyogwe, yahawe inkoni y’Ubushumba nk’umuyobozi mushya w’iyi Diyoseze, akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Jeredi Kalimba ucyuye umugisha (igihe), ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko rwakiriye neza icyemezo cy’Ihuriro rya AFC/M23 cyo gukura ingabo zaryo muri Teritwari ya Walikale hamwe n’icy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23.
Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka, rwibukijwe ko ari rwo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu, rusabwa gukora cyane, no kwiha intego y’ibyo ruzageraho mu gihe kiri imbere. Byagarutsweho na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, mu kiganiro yahaye abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa (…)
Abantu 13 bakoraga ubucuruzi bw’ibishyimbo mu buryo bwa magendu, bo mu Turere twa Burera na Gicumbi, batahuwe na Polisi bagerageza kwambutsa Toni zisaga 40, babijyanye mu gihugu cy’abaturanyi ibata muri yombi.
Banki ya Kigali (BK) yamuritse ku mugaragaro BIGEREHO NA BK, gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo binyuze mu bisubizo by’imari, BK ibafitiye.
Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo aravuga ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse anatanga ikiganiro.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya Kane igamije gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe mu gushaka ibisubizo no kuziba ibyuho bigira ingaruka mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), ku bufatanye na E-NSURE cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe E-NSURE App, buzafasha abakiriya kurushaho kubona serivisi biboroheye.
One Acre Fund igiye kongera gutera ibiti miliyoni 30 uyu mwaka, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kuba buri rugo rufite nibura ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.
Nyuma y’iseswa ry’umubano wa Dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe tariki 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yamenyesheje abantu bose ko Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo, kandi itazongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa, bikabika litiro Miliyoni 334 mu gihe ibisanzwe byabikaga litiro Miliyoni 66.4 gusa.