Ubuyobozi bw’ikigega RNIT Iterambere Fund buratangaza ko mu mwaka wa 2022 inyungu yiyongereye kugera kuri 11.42% ivuye kuri 11.22% yariho mu mwaka wa 2021.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yihanangirije abayobozi, ibamenyesha ko batemerewe guhatira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza.
Abaturage 297 bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bari mu gihirahiro, nyuma y’uko uwari ababikiye miliyoni 17 mu kimina yayatorokanye.
Abanyarwanda basaga Miliyoni ebyiri ni bo bamaze gutanga imisanzu yo kwiteganyiriza muri EjoHeza, bakaba bamaze gutanga imisanzu isaga Miliyari 35Frw, mu gihe cy’imyaka itatu n’igice iyo gahunda itangijwe mu Gihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François na Maj. Gen. Alexis Kagame, barasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudahutaza abaturage mu kwishyura EjoHeza, kuko ubwo bwiteganyirize bugibwamo n’ubushaka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka (...)
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riravuga ko umushinga witwa ‘Zigama Ushore Ubeho neza’ na ‘Dukore Twigire’ uzafasha abafite ubumuga kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira, bityo barusheho gutera imbere.
Abagize Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (Rwanda Council of Veterinary Doctors - RCVD), tariki 06 Werurwe 2022, barahuye batangiza uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya buzwi nk’Ikimina, mu rwego rwo kubona amafaranga yabafasha gukora imishinga (...)
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ryashyize ahagaragara uburyo gahunda ya Ejo Heza yitabirwa, uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma. Ni nyuma y’uko no muri raporo igaragaza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza (Mituelle de santé), utwo turere twakunze kugaragara ku mwanya wa (...)
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buvuga ko muri iki gihe iyo koperative ihagaze neza mu bijyanye n’imari, dore ko yungutse miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu ishize. Iyi ni imwe mu mpamvu iyi koperative ishingiraho ikomeza gufasha abarimu ari na bo banyamuryango bayo kwiteza (...)
Nyuma y’uko abari abanyamuryango ba Ejo Heza bitabye Imana, imiryango yabo igahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kubafata mu mugongo, abasigaye bavuga ko batari barigeze bumva akamaro ka Ejo Heza, ariko ko na bo bagiye kuyitabira.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya Ejo Heza bakitaba Imana.
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina rya Umwalimu SACCO yavuze ko iri mu biganiro n’abarimu bigenga bahuye n’imbongamizi zo kwishyura inguzanyo bahawe na koperative biturutse ku ngaruka za COVID-19.
Ubushakashatsi bwiswe ‘FinScope’ bwakozwe muri 2019/2020 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abafite nibura imyaka 16 y’ubukure barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 100 (7.1millions).
Birababaje kubaka inzu nziza ikomeye, kugura imodoka cyangwa kurangura ibicuruzwa ukabitangaho akayabo, ariko mu kanya gato nk’ako guhumbya ukabona inkongi y’umuriro ibihinduye umuyonga.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje gahunda y’imyaka itanu (2020/2021-2024/2025) igamije kuvugurura imikorere y’amakoperative no kuyahindura ibigo binini mu gihugu.
COOJAD ubundi ni impine y’amagambo y’Igifaransa(Cooperative de la Jeunesse pour l’auto-emploi et le developpement),bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ari Koperative y’urubyiruko rugamije kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Banki ya Kigali (BK) ihamya ko buri muntu wese ashobora kwizigamira agendeye ku mafaranga ayo ari yo yose yinjiza, akirinda kuyasuzugura ahubwo akayashyira kuri konti akazagwira bityo iyo Banki ikamwungukira ndetse ikaba yamuha inguzanyo akiteza imbere.
Abakozi ba zimwe muri SACCOs zo mu Karere ka Musanze basanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ingwate basabwa na SACCOs bakorera zihagarikwe, kuko hari ingaruka nyinshi bibagiraho, zirimo no kuba hari abashobora gutakaza akazi mu gihe badatanze iyo (...)
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa n’abanyamuryango ba SACCOs byaherukaga gushyirwaho kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri ibi bihe abatuye isi bari mu ngo, ibihugu bicukura peteroli (bigize umuryango witwa OPEP), byatangaje ko byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi ko bizongera igiciro cya peteroli izaba isigaye igurishwa, kugira ngo bidahomba.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, aratangaza ko buri munyamuryango mu bagize koperative cyangwa amatsinda manini akorana na Sacco yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 50 mu (...)
Nyuma y’uko amakoperative yatangiye gutanga inyungu n’ubwasisi abisabwe n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Amakoperative (RCA), hari abarimu bifuza ko n’Umwalimu SACCO wagira icyo ubagenera ku nyungu z’ubwizigame bwabo bwa buri kwezi.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) bwasabye amakoperative mu Rwanda guha abanyamuryango inyungu.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga abanyamuryango ba SACCO bemerewe kubikuza mu cyumweru, muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko bagiye gutekereza ku cyo bafasha bamwe mu Banyarwanda bari batunzwe no kurya ari uko bavuye guca inshuro ariko uyu munsi bakaba batabasha kubona akazi bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero bibumbiye mu matsinda bigurira ihene 532, intama 673, inka 84, ingurube 213, bubaka n’inzu 42.
Ikigo kizobereye mu bwishingizi cya Sanlam cyaguze sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi (SORAS), yari ibimazemo imyaka isaga 30, kivuga ko cyatangiye kuvuza hanze abo cyishingira mu rwego rwo kongera serivisi gitanga.