Nyaruguru: Hari ubuso bunini budahinze bukwiye guhingwaho icyayi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.

Amashinge akigaragara i Nyaruguru ngo yari akwiye gusimbuzwa icyayi
Amashinge akigaragara i Nyaruguru ngo yari akwiye gusimbuzwa icyayi

Yabigarutseho ku cyumweru tariki ya 30 Ukuboza, ubwo uruganda rw’icyayi rwa Mata rwizihizaga umunsi wagenewe umuhinzi w’icyayi.
Ni nyuma yo kugaragarizwa ko amafaranga uru ruganda rwishyuye abo rwakoranye na bo mu mwaka wa 2018 akabakaba miliyari.

Habitegeko yateruye agira ati “ntitwifuza kubona iyi misozi iriho amashinge, igihe yakabayeho icyayi kizana umusaruro ungana gutya. Niba ubu twinjiza mu baturage bacu, biciye muri uru ruganda, hafi miliyari y’amafaranga buri mwaka, iyi misozi tubona ipfa ubusa yose tuyiteye icyayi, byaba byiza kurushaho.”

Ahereye kandi ku kuba kuri ubu abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Mata ubu beza toni 7 kuri hegitari, mu gihe imirima y’uruganda yo itanga umusaruro wa hegitari 9 kuri hegitari, yasabye n’abahinzi gukora uko bashoboye bagashyikira uru ruganda mu musaruro babona, ariko na rwo rukazamura umusaruro warwo kuko ngo hari n’aho usanga beza toni 12 kuri hegitari.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko batifuza kubona imisozi iriho amashinge, mu gihe yakabayeho icyayi kizana amadevize
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko batifuza kubona imisozi iriho amashinge, mu gihe yakabayeho icyayi kizana amadevize

Ibi byose ngo byatuma haboneka icyayi cyinshi kurusha, hanyuma u Rwanda rukabasha kwijiza amadevise menshi.

Abahinzi b’icyayi na bo bavuga ko bamaze kubona ko gifite akamaro kanini kuko kibaha amafaranga baguramo ibyo kurya, n’ibindi bakenera mu mibereho.

Umukecuru umwe utuye ahitwa i Ramba mu Murenge wa Mata avuga ko afite icyayi kuri Are 66, kandi ku kwezi kikamwinjiriza ibihumbi 90 cyangwa ijana, yakuramo ay’abakozi (we ntabasha kugikoramo kuko ashaje), agasigarana ibihumbi nka 50.

Bagorwa no kubona ingemwe z’icyayi

Ikibazo abahinzi b’icyayi bafite ngo ni icyo kubona ingemwe nk’uko bivugwa n’uwitwa Jean de Dieu Rutinywa.

Agira ati “mu rwego rwo kwagura ubuso nk’abahinzi b’icyayi, ingemwe zijya zitubana nkeya. Nubwo koperative yacu hari aho igeze idushakira imbuto, tubona yonyine ubwayo itarabasha guhaza abanyamuryango ngo buri wese abone imbuto yifuza.”

ubuso buhinzeho icyayi i Nyaruguru buracyari butoya
ubuso buhinzeho icyayi i Nyaruguru buracyari butoya

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mata, Emmanuel Kanyesigye, avuga ko bateganya guhumbika ingemwe zigera kuri miliyoni enye. Izo ngo zizatanga igisubizo kuri iki kibazo cy’abahinzi b’icyayi.

Agira ati “Guhumbika ingemwe miliyoni enye ntibyoroshye, ariko turateganya kuzabigeraho. Zimwe zizifashishwa n’uruganda ndetse n’abahinzi mu kongera ubuso dusanzwe duhingaho icyayi, izindi zifashishwe mu gusimbura ibiti by’icyayi biba byarangitse.”

Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa Mata, Emmanuel Kanyesigye, avuga ko muri 2019 bazahumbika ingemwe zigera kuri miliyoni enye
Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mata, Emmanuel Kanyesigye, avuga ko muri 2019 bazahumbika ingemwe zigera kuri miliyoni enye

Kugeza ubu uruganda rw’icyayi rw’i Mata rufite imirima ihinzeho icyayi ku buso bwa hegitari 600, naho abahinzi bakorana bo bagihinga kuri hegitari zibarirwa muri 400.

Ubuso gihinzeho nibwongerwa, n’umusaruro kuri hegitari ukiyongera cyane cyane mu baturage, kuko ari bo bakiri hasi, harateganywa ko mu mwaka wa 2019 amafaranga azahabwa abakorana n’uruganda azarenga miliyari, mu gihe muri 2017 yabarirwaga mu bihumbi 700 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka