Abari basigaye ku Kirwa cya Mazane bagiye kwimurwa

Imiryango 140 yari isigaye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo baturage.

Bamwe mu bari batuye kuri Mazane bifashishaga ubwato kugirango bagere aho bajya
Bamwe mu bari batuye kuri Mazane bifashishaga ubwato kugirango bagere aho bajya

Gishingiye ku kuba nta mazi meza ahari n’ibindi bikorwaremezo nk’amavuriro n’amanshuri no kuba hakunda kuba imyuzure, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije (REMA) cyashyize Ikirwa cya Mazene kiri mu Kiyaga cya Rweru mu hantu hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Byatumye kuva mu 2016 Leta y’u Rwanda itangira kwimura abaturage bari bagituyeho, kugeza ubu bakaba bari maze kwimura imiryango 144 mu byiciro bibiri, none ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko muri Werurwe uyu mwaka, imiryango 140 yari isigaye kuri icyo kirwa na yo izatangira kwimurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, agira ati “inzu zigiye kuzura ku buryo muri Werurwe tuzatangira kubimura kandi twizera ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka nta muturage uzaba usigaye kuri icyo kirwa.”

Umudugudu wa Rweru abazimurwa ku Kirwa cya Mazane bazatuzwamo
Umudugudu wa Rweru abazimurwa ku Kirwa cya Mazane bazatuzwamo

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru aba baturage bagiye kwimurirwaho urimo ibikorwaremezo by’ibanze birimo amazi meza, amashuri, ibigo nderabuzima, isoko rya kijyambere ndetse na murandasi (internet).

Kimwe n’indi miryango 144 aba baturage bashya mu Mudugudu wa Rweru bagiye gusanga, buri muryango ngo uzahabwa inka bakimara kwimurwa.

Mutabazi avuga kandi ko imiryango ibarirwa mu 120 ituye ku Kirwa cya Sharita, na cyo kiri mu Kiyaga cya Rweru, na yo izimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru bitarenze muri Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka