Umunya-Kenya wabigize umwuga mu gutera urwenya Eric Omondi n’umukunzi we, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n’umushabitsikazi, Njihia Lynne bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umukobwa.
Nyiri ikiganiro The Daily Show, akaba n’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yavuze ko abantu badakwiye guhora bareba Afurika mu bintu bike bumvise cyangwa babonye kandi bibi, ahubwo ko bakwiye kumenya ko hari n’ibyiza bihari kuri uyu mugabane.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji yatangaje ko yahuzwe umupira w’amaguru bitewe n’uko yawusebeyemo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Umunyarwenya Kansiime Anne w’umunya Uganda, yambitswe impeta na Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bamaze amezi make bibarutse imfura yabo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umunyarwenya wo muri Uganda ukunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi, Anne Kansiime, yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu. Mu magambo agaragaza umunezero afite yagize ati "Amazina ye ni Selassie Ataho. Ubu ibyaha byanjye (...)
Umwe mu bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram uzwi nka Thecat cyangwa se Ipusi ku mbuga nkoranyambaga, yatunguwe no gusanga urubuga rwa Google rusobanura Injajwa mu cyongereza rukayita The Cat.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi bakundana ariko bombi bakabihakana, Nkusi Arthur uyu munsi yemeje ko ibyo abantu bavuga ari ukuri.
Umubyeyi w’Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Emmanuella Samuel, aherutse gutungurwa no kubona umwana we w’imyaka 10 amuha imfunguzo z’inzu yamwubakiye.
Umunyarwenya Ben Nganji wamaze kwinjira muri filimi z’urwenya ku mazina atandukanye nka Kimondo, yahishuye ko ashaka kugaragaza impano ye nk’umukinnyi wa filimi ariko agamije gukebura umuryango.
Mu kiganiro umunyarwenya Nkusi Arthur utegura igitaramo ngaruka kwezi Seka Live yagiranye na KT Radio, yavuze ko nta mafaranga icyo gitaramo kiratangira kumwinjiriza.
Abasore babiri Etienne 5K na Japhet bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bamaze iminsi batunganya urwenya rushyashya rumeze nk’ikiganiro cya Televiziyo bise “Showbiz Live” aho bagaragaza byinshi ku mikorere y’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, bakaba baherutse kuvuga ku ndirimbo “Ntiza” Mr Kagame aherutse gukorana na Bruce (...)
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye nka Ben Nganji afite igihangano yise Inkirigito cyakunzwe n’abatari bake mu minsi ishize, ndetse na n’ubu kikaba kigikunzwe, dore ko yagikoze mu buryo bw’urwenya bityo kigasetsa abacyumvise.
Itsinda ry’abanyarwenya rya ‘Comedy Knights’ barimo Prince, George, Babou, Herve na Michael, muri #GumaMuRugo ntabwo bicaye ahubwo bari gukoresha ikoranabuhanga ngo basusurutse abakunda urwenya.
Igitaramo cy’urwenya kimaze kumenyerwa na benshi bakunda urwenya kiba buri kwezi. Icyabaye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2020 cyitabiriwe n’Umunyamalawi Daliso Chiponda ,wabaye uwa gatatu mu marushanwa ya ‘UK Got Talent’.
Mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Seka Live gitegurwa na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, umunya Nigeria Afamefuna Klint Igwemba uzwi ku izina rya Klint da Drunk yatembagaje imbaga yari yitabiriye ibi birori, ava ku rubyiniro abantu badashize ipfa.
Akanama nkemurampaka ka "RFI talents du rire" kemeje ko umunrwenya ukomoka mu Rwanda n’i Burundi, Michaël Sengazi, ari we watsindiye iki gihembo ku nshuro yacyo ya gatanu gitanzwe.
Abanyarwenya bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera ijambo “Bigomba Guhinduka” aribo Japhet na Etienne 5K batandukanye n’itsinda rya Daymakers, ryashinzwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka ‘Clapton Kibonke’ ku mpamvu bavuga ko bazatangaza mu minsi iri imbere.
Iserukiramuco ryo gusetsa "Caravane du rire" ryabaye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize muri KCEV (camp Kigali) ryaranzwe n’ibyishimo ku baryitabiriye.
Abanyarwenya bo mu Rwanda bari mu itsinda rya comedy Knights bateguye iserukiramuco ry’urwenya bise ‘Caravane du rire’ rizazenguruka ibihugu bitatu.
Nyiransabimana Beatrice wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga bakaza no kumwita akazina ka ‘Mama Mbaya’ ni we wavuze interuro ivuga iti “Aha mbana n’ibiraya…. Indaya mbaya…” isura ye yamenywe na benshi bituma hari abashaka kumenya imibereho y’uyu mubyeyi, bamwe bamuteranyiriza (...)
Umunyarwenya wo muri Uganda, Anne Kansiime, aherutse kwiyemerera ko ari we watanze amafaranga yo kumukwa no gukora ibindi birebana n’ubukwe bwe yakoranye n’umugabo batandakunye witwa Gerald Ojok.
Uhereye mu mpera z’iki cyumweru, abanyarwenya ba Comedy Knights bafatanyije na Daymakers, baratangira umushinga wabo wo gusetsa ku buntu abanywi bo mu tubari dutandukanye bahereye i Remera muri 514 Resto Bar.
Bright Okpocha, umuhanga w’umunyarwenya wo mu gihugu cya Nigeria uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Basket Mouth yatunguye abakunzi be mu Rwanda ahagera mbere y’igihe yari yitezweho avuga ko urukundo afitiye Abanyarwanda ari rwo rwamuteye kuzinduka, aho yitabiriye ubutumire mu gitaramo ‘Seka (...)
Abanyarwenya bibumbiye mu itsinda ‘Daymakers’ bavuga ko ibyo gukora umwuga wo gusetsa bisaba kubyihugura no kwimenyereza kubikora nk’akazi, kabone n’ubwo hari abantu usanga bazi gutera igiparu abantu bagaseka cyane ariko bakaba badashobora kubikora nk’umwuka kuko (...)
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram mu cyo bise #10yearchallenge, abantu batandukanye biganjemo abafite amazina azwi mu Rwanda mu myidagaduro bakomeje kugaragaza uko bameze ubu, n’uko bari bameze mu myaka icumi ishize. Icyo aya mafoto ahuriyeho ni impinduka zigaragara ku mubiri. Aba ni bamwe muri (...)
Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusetsa n’urwenya, abanyarwenya bemeza ko bagiye guha umwaka mushya muhire na Noheri abanyarwanda.
Umuryango w’umunyarwenya Emmanuel Mugisha uzwi nka “Clapton Kibonke” wibarutse imfura ye nyuma y’amezi abiri gusa ashyingiranywe n’umugore we.
Mu gihe yitegura igitaramo gikomeye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018 azakorana n’Icyamamare Yvonne Chaka Chaka, yakoze akantu kavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyarwenya Mugisha Clapton uzwi nka Kibonke n’itsinda ry’abafana be bazwi nk’Abanyagasani batoye Nyampinga (Miss) uzajya abavuganira mu bikorwa by’urukundo bakora akazajya anabahagararira aho biri ngombwa.