Hari abaturage bo mu turere 15 tw’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba bavuga ko barwanyije imirire mibi ndetse n’imibereho muri rusange irahinduka byihuse, babikesheje umushinga wiswe PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), wo korora amatungo magufi, kuyacuruza, kuyabagira ahemewe no kurya (…)
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.
Aborozi b’ingurube mu Rwanda batangaje ko mu gihe cy’amezi arindwi, bazaba batangije gahunda yo guha ibibwana by’ingurube amata yo kunywa byakorewe, kugira ngo za nyina zororoke vuba.
Bamwe mu borozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barifuza ko igiciro cy’amata cyashyirwa ku mafaranga 500 kuri litiro imwe, kuko 400 bahabwa bavuga ko ari macye ugereranyije n’ibyo baba bashoye mu kugura ibiryo by’amatungo.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro wagabanukaho nibura 30% kuko ibyinshi aribwo bigitangira kuzana intete.
Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bataka ko icyayi cyabo kiri kuma, biturutse ku bishorobwa bikirya imizi.
Abahinzi bishimira gahunda ya ‘Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ bashyiriweho, yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko ibafasha, ariko muri bo hari abifuza kwigishwa uko babarirwa igihe ibihingwa byangiritse kugira ngo bajye bamenya niba ibyo bagenewe bijyanye n’ibihombo bagize.
Intara y’Iburasizuba niyo ibarizwamo inzuri nyinshi zirenga 10,000 ikaba ari nayo ifite inka nyinshi ahanini ziba mu nzuri, zikagera ku mazi zikoze ingendo ndende. Ibi byiyongera ku kibazo cy’izuba gikunze kuharangwa, kigatera inka gusonza.
Aborozi bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Kanzenze baravuga ko amakusanyirizo y’amata amaze iminsi yanga kwakira amata y’inka zabo, kuko ngo arimo impumuro itari nziza ituruka ku bwatsi bwanduye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko abahinzi b’umuceri, ibigori, ingano, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati, bazajya bakoresha ifumbire babanje kureba mu ikoranabuhanga ryitwa RwaSIS (Rwanda Digital Soil Information System), ribamenyesha imiterere y’ubutaka n’ifumbire ikwiranye na bwo.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse ikomeje kwibasira inka zabo, bikaviramo bamwe kugira igihombo gitewe n’uko amata y’inka yariwe n’iyo sazi atemererwa kugera ku makusanyirizo.
Ubuyobozi bwa Koperative KABOKU, burasaba inzego zireberera ubuhinzi kubafasha bakabona imashini yumisha umusaruro w’ibigori kuko ubwanikiro bafite bwumisha nibura 15% by’umusaruro uba wabonetse.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abavumvu kongera umusaruro w’ubuki uboneka imbere mu gihugu, bagiye kongera kwemererwa kubukorera mu mashyamba akomye arimo na Pariki.
Mu rwego kwirinda kubura k’umusaruro cyangwa se kurengera uwangirikira mu murima kubera imihidagurikire y’ikirere, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko harimo gutekerezwa uko habaho ikigo cyihariye cy’iteganyagihe ry’ubuhinzi.
Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, yijeje aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubu umworozi ku giti cye ashobora guhabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe (…)
Banki ya Kigali yasezeranyije abahinzi b’Ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, ubufatanye mu kuzamura umusaruro no kuwufata neza ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya ya 8% yishyurwa mu mezi 12 n’iyishyurwa nyuma y’igihembwe cy’ihinga.
Abahinga icyayi b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko kibaha amafaranga, ariko ngo ubuzima bwarushaho kugenda neza baramutse bahawe uburyo n’ubumenyi bibafasha gukora n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha inguzanyo za SCON mu kugihinga, barishimira kuba barakuriweho kwishyura izo nguzanyo hafatiwe ku gaciro kazo mu madolari.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko urugomero rw’amazi rwa Karungeri bafatiraho amazi bifashisha mu kuhira umuceri rudakozwe byihuse, barumbya kubera ko imirima yabo itakibona amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuba hari urubyiruko rukora imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bizazamura umusaruro w’uru rwego kandi bizanasubiza ingorane zikigaragaramo.
Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe, barifuza ko bakwegerezwa Laboratwari y’amatungo kugira ngo agire ubuzima bwiza kuko rimwe na rimwe apfa batazi indwara yari arwaye.
Abakora mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, bibumbiye muri Koperative Dufashanye, bababazwa no kuba koperative bibumbiyemo yarahombejwe n’abayiyoboraga ndetse n’abafashe imyenda ntibishyure, n’ubuyobozi bukaba bwarabatereranye ntibubishyurize.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi butangiza Ibidukikije(RICA), hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi(One Acre Fund/OAF) uzwi ku izina rya ‘Tubura’ mu Rwanda, bahaye impamyabumenyi impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto z’ibihingwa (…)
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izuba ryacanye igihe kinini n’ubushobozi buke, byatumye batabasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri aho basabwa gushyira inka mu kiraro bagahinga 70% by’inzuri ahandi hasigaye hakajya ibikorwaremezo by’ubworozi.
Imiryango 1000 yo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yatangiye gutera ibiti by’imbuto za Avoka mu ngo zayo, bikaba byitezweho ko mu myaka ibiri iri imbere, bizaba byatangiye gusarurwaho imbuto za avoka zeze neza, iyo miryango ikabasha kwihaza mu biribwa igakumira imirire mibi kandi igasagurira n’amasoko.
Mu muganda wo gutera ibiti hirya no hino mu Gihugu watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta tariki 26 Ukwakira 2024, abaturage bagaragaje ko bashaka ingemwe za avoka, imyembe n’ibindi biti bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi.
Abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu Gihugu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwishyura inguzanyo bamaze kubona umusaruro, bakibangamiwe n’inyungu iri hejuru, kuko hari aho izo nguzanyo bazihabwa ku rwunguko rwa 18%, bakifuza ko iyo nyungu yagabanuka.
Aborozi bo mu Mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza, barishimira ko bagiye kujya bagemura n’amata ya nimugoroba ku makusanyirizo yayo bitandukanye na mbere bagemuraga aya mugitondo gusa.
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze kumenya neza akamaro ka kawa, kuko mu gihe abandi bahinzi imyaka iba ishize mu nzu bategereje ko iyahinzwe yera, bo ngo baba bejeje batangiye kugurisha umusaruro wabo.