Haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye - Perezida Kagame

Perezida Kagame yongeye gukomoza ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo mu ijambo yavuze ritangiza umwaka wa 2019.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwizihirwa ariko batarenza urugero, barinda n'ubuzima
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwizihirwa ariko batarenza urugero, barinda n’ubuzima

Perezida Kagame yavuze ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira u Rwanda rwagezeho muri 2018, harimo nko kuba u Rwanda rwaratanze umusanzu warwo mu gusigasira ubumwe bwa Afurika.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, ahanini bushingiye ku bumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda. Imiyoborere n’imibanire na byo ngo bikomeje gutera imbere.

Yakomoje no mu bindi nk’imikino, avuga ko Abanyarwanda berekanye ubushobozi bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare.
Mu byerekeranye n’umutekano, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rukomeye kandi rufite umutekano uhamye, rubikesha ubumwe n’ubumenyi bw’Abanyarwanda, kandi ko ari ko bizahora.

Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, avuga ko hari ibitameze neza muri uwo mubano ariko ko harimo gushakwa uburyo bwo kunoza uwo mubano.

Yagize ati "Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye, bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC, n’abandi."

"Ibi bibangamira ibikorwa byiza, ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange."

"Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza, ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi, aho ibimenyetso dufite na bo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro nubwo babihakana mu ruhame. Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu, mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika."

Perezida Kagame yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo batarangara, no gufasha abatishoboye bafite intege nke.

Umukuru w’igihugu, hamwe n’umuryango we, yaboneyeho no kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2019.

Ati "Mukomeze kwizihirwa bitarenze urugero, murinda ubuzima bwanyu n’ubwa bagenzi banyu, Imana ibahe umugisha!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABaturanyi nibareke ibyo barimo kuko nabo byabagirah negative effects

deo dalot yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Abaturanyi nibitonde

J.Paul yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka