Gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yabanjirijwe no gushaka ubundi butaka buzubakwaho umudugudu w’icyitegererezo, uzatuzwamo imwe mu miryango 510 yo mu Karere ka Musanze ifite ubutaka muri zone izagurirwaho iyi Pariki.
Icyamamare Oprah Gail Winfrey wamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro kuri Televiziyo cyitwa ‘The Oprah Winfrey Show’ yatangaje ko uyu mwaka azatemberera u Rwanda mu rwego rwo gusura Ingagi zo mu Birunga.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambera (RDB) rufite umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru , ikiyongeraho 23% by’ubuso bwayo busanzwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Makram Mustafa Queisi, Minisitiri w’ubukerarugendo mu bwami bwa Hashemite bwa Jordanie n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye na Zipline, ikigo gicunga utudege duto tutagira abaderevu (Drones), byatangije ubufatanye buzatuma utwo tudege dutwara ibicuruzwa bya Made in Rwanda, tukabigeza ku mahoteri n’amacumbi atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwagura ubukerarugendo.
Abayobozi mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo baratangaza ko Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubukerarugendo n’amahoteli (UTB) izagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo mu bice bisanzwe bibumbatiye amateka y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwagaragaje ibiciro byo gusura ingagi ku Banyarwanda n’Abanyamahanga muri uyu mwaka wa 2024.
Amashusho y’ibibumbano yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, akomeje gutungura abantu benshi bibaza ikigambiriwe n’icyo asobanura. Muri ayo mashusho harimo igaragaza ingagi yegeranye neza n’indi y’umugabo uhetse igikapu mu mugongo, afite n’inkoni mu ntoki, akaba agaragara atunga urutoki mu cyerekezo kirimo (...)
Mu Murenge wa Gashenyi Akarere ka Gakenke, harimo kubakwa inyubako zigenewe ubukerarugendo, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibyo abaturage bahinga no gufasha abasura ako karere kubona aho banywera ikawa.
Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda usanga zifitanye isano n’amateka yo hambere ndetse ugasanga ayo mateka yarabayeho ari ukuri ariko uko ibisekuru bisimburana abantu babifata batyo batazi aho izo nyito zikomoka.
Nyuma y’uko Kiliziya Gatolika yemeye ubutumwa bwa batatu mu bakobwa babonekerewe i Kibeho, abaza kuhasengera bagenda biyongera uko ibihe bigenda bisimburana, kandi nubwo abenshi mu bahagenda ari Abanyarwanda, n’abanyamahanga batari bakeya baza kuhasengera.
Nyuma y’imyaka 51 ubutumwa bw’urugendo rwa nyuma rw’icyogajuru cya Amerika kigana ku kwezi cyiswe Apollo 17 rukozwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kongera kohereza icyogajuru ku kwezi mu mpera z’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko kizahagera mu ntangiriro za 2024.
Guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2023, mu mujyi wa Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) hatangiye inama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buratangaza ko inyamaswa muri iyi pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w’ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w’intare zazanywemo ari icyenda mu 2015 ubu zikaba zariyongereye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yashyizwe ku mugaragaro mu murage w’Isi.
Elvine Ineza ni umwana w’umukobwa w’imyaka 12, waciye agahigo ko kwita izina umwana w’ingagi ari muto, kuva uwo muhango watangira gukorwa muri 2005.
Ibyamamare bitandukanye ku Isi birimo abakinnyi ba filimi zitandukanye zikunzwe cyane ku Isi, bitabiriye umuhango kwo ‘Kwita Izina’ ku nshuro ya 19 abana b’ingagi 23 baheruka kuvuka, maze bahereye ku buzima bwabo n’ibyo basanzwe bakora bagaragaza udushya dutandukanye mu kwita izina.
Umukinnyi wa filime, Idrissa Akuna Elba OBE [Idris Elba] wamenyekanye muri filime zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaza gutorwa nk’umugabo w’umwaka ukurura abagore, ni umwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi.
Abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kinigi mu nkengero z’ibirunga bateraniye ku kibuga gikorerwaho umuhango wo Kwita Izina.
Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko abasura Pariki z’Igihugu batazongera kugaragaza icyemezo cy’uko bimpimishije Covid-19, nk’uko byari bisanzwe.
Nyuma y’umusaruro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain (PSG) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igamije kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bumaze imyaka itatu, biyemeje gukomeza ubufatanye bukazagera mu 2025.
Kompanyi eshatu ari zo Kigali City Tour (KCT), Ikaze Rwanda Tours & Travel, na QA Venue Solutions Rwanda isanzwe icunga inzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, zatangije ubukerarugendo bwiswe ‘BK Arena Guided Tours’ bugamije gufasha abashaka gusura iyo nzu.
Abafotora, abafata amashusho n’abandi bakunda kubika amakuru mu buryo bunyuranye, bashobora gutangira ubu kuko u Rwanda rwamaze kwinjira mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo 2050; gahunda igamije guha isura nshya imijyi yo hirya no hino mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buvuga ko Intare zoherejwe muri Pariki mu 2015 ari zirindwi, zakomeje kwiyongera, ubu zikaba zigeze kuri 58.
Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ yatangaje ko yishimiye ubutaka yahawe buzamufasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ibihakorerwa.
Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Pindi Hazara Chana, baganira ku kamaro ka Visa imwe rukumbi ku bashaka gukora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (East (...)
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagaragaye yiteye umwambaro uzwi nka ‘rumbiya’, ari muri gahunda yo kureba ibikorwa, by’umushinga wahanzwe na rwiyemezamirimo w’urubyiruko witwa Ngabo Karegeya, washinze Kompanyi yitwa ‘Ibere rya Bigogwe Tourism Company’, yita ku guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku (...)
Ushobora kuba warumvise inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakubise mu Nyanja Itukura igatandukana Abisiraheli bakayambuka. Muri iyi nkuru turatemberana kuri iyi nyanja mu mafoto.