Ntibisanzwe : Ubunani bwaranzwe n’amasengesho, Noheli irangwa no kwidagadura

Ntabwo byumvikana kuri bamwe, ariko ni ko byagenze. Ijoro rya Noheli ryibukirwaho ivuka rya Yezu Krisitu ryaranzwe n’ibirori no kwidagadura, ubunani butari umunsi wahariwe Imana bukorwamo amasengesho.

Insengero ni zo zari zuzuye abantu mu ijoro ry'ubunani
Insengero ni zo zari zuzuye abantu mu ijoro ry’ubunani

Benshi mu batuye i Kigali ntibakunze kurara mu rusengero mu ijoro rya Noheli kuko baba bagiye mu mahoteli no mu tubari gukora ibitaramo n’ibindi birori byo kwishima.

Ijoro ry’amasengesho ryabaye iry’ubunani nk’uko bishimangirwa na Dusabikize ukorera imwe mu mahoteli y’i Kigali aho bimutangaza kubona iyi minsi mikuru yombi yarabaye imbusane.

Ubwo hari hasigaye iminota mike ngo ubunani bw’umwaka wa 2019 butangire, Dusabikize yagize ati:”Muri hoteli haratuje pe! Nk’uko ubibona nawe nta muntu uhari ahubwo bose ubu bagiye mu nsengero”.

Muri iyi hoteli kimwe nk’ahandi nta rujya n’uruza rw’abantu rwari ruhari, uretse aho bavugaga ko hari ibitaramo baza kwakira mu gitondo.

Mu mahoteli nta rujya n'uruza rw'abantu mu ijoro ry'ubunani
Mu mahoteli nta rujya n’uruza rw’abantu mu ijoro ry’ubunani

Ku rundi ruhande, insengero koko zari zuzuye abantu barimo abasanzwe ari abayoboke bazo, ndetse n’abashyitsi biyemerera ko bajyayo gake mu mwaka.

Amasegonda 20 ya nyuma y’umwaka wa 2018, buri muntu wari mu rusengero rwitwa ‘Bethesda Holy Church’, yatangiye gukoma akaruru k’uko agiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2019.

Amarira y’ibyishimo, abahoberana bifurizanya ibyiza by’umwaka utangiye, abandi bapfukamye basenga bashima, ni byo byaranze iminota nk’itatu ya mbere y’umwaka wa 2019 mu Itorero Bethesda.

Iyo minota ishize benshi basohotse barataha, barimo uwitwa Nshimiyimana uvuga ko icyamugenzaga kirangiye.

Ati:“Guhimbaza birarangiye, umwaka warangiye undi watangiye, ubu ndatashye ngiye kuryama. Mba ngomba kuza kwishimira ko Imana yaturinze muri uyu mwaka nta kibazo twagize”.

Uwitwa Peter akomeza avuga ko kuba abantu benshi badasenga kuri Noheli ariko bakitabira amasengesho y’ubunani ari ibyo kwibazwaho.

Ati:”Ni ikigaragaza ko abantu batinya ibihe byashyizweho n’abantu kurusha gutinya Imana, nyamara twagakwiriye gutinya Imana aho gutinya ibihe byaremwe n’abantu”.

Mu bindi bidasanzwe byaranze itangira ry’umwaka wa 2019 i Kigali hari ibishashi by’imiriro byarasiwe ku misozi miremire ikikije uyu mujyi, bikaba byari bikurikiranywe n’abarenga miliyoni barimo abana banze kuryama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wa mugani ntibisanzwe.Nyumvira nawe.NOHELI ni umunsi wo "kwidagadura".NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc...Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

gatera yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka