Nyagatare : Barifuza urumuri rwo guhangana n’abacuraguzi

Abaturage b’Umudugudu wa Gacundezi ya 2 barasaba ubuyobozi kubaha urumuri kugira ngo babashe guhangana n’abacuraguzi bababuza gusinzira.

Bakeneye umuriro wo kubarinda abajura n'abacuraguzi
Bakeneye umuriro wo kubarinda abajura n’abacuraguzi

Umudugudu wa Gacundezi ya 2, Akagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga watujwemo imiryango 22 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu mwaka wa 2014.

Kayinamaryo George avuga ko kuva bagera muri uwo mudugudu bahuye n’ibibazo by’ubujura ndetse n’abacuraguzi.
Ngo guhera saa sita z’ijoro abacuraguzi baba batangiye ku buryo bababuza gusinzira.
Asaba ubuyobozi kubaha urumuri kugira ngo babashe guhangana n’ibyo bibazo bitaboroheye.

Ati “Badufashije rwose baduhaye imirasire (Urumuri rukomoka ku zuba) kubera abajura baba aha n’abacuraguzi, uyu mudugudu ubamo abacuraguzi benshi, ntibatuma dusinzira, ni abarozi ariko wumve ko tutagoheka.”

“ Niba ari abo twahasanze, niba twarazanye na bo, simbizi gusa uyu mudugudu ni bo gusa. Ugera ku buriri aho wagafashe agatotsi ukumva inzu bayizengurutse badiha kandi ntawe wabona!”

Karengera Katabogama Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko ikibazo cy’abacuraguzi kizakemurwa n’irondo kurusha gutekereza ko ari umuriro w’amashanyarazi.

Agira ati “ Bakoresheje amarondo asanzwe n’ay’umwuga wa mucuraguzi ntiyahagera hari abantu, irondo rikozwe neza n’abitwikira ijoro bose bagamije ibibi ntibahatinyuka, ni byo turimo kugira ngo amarondo yitabirwe.”

Naho ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi yemeza ko ari kimwe mu byo Leta yifuza kugeza ku muturage wese utuye mu mudugudu.

Abizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka na bo umuriro uzabageraho kuko ubundi icyari gikomeye kwari ukubabonera inzu babamo, na zo zigikomeje gukorwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ningombwa gucunga umutekano

nsengimana elisa yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

ahha abo batulage batabarwe kuko ndumva bikabije.

NIGENA STEPHANE yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka