MINEDUC yihanangirije ibigo by’amashuri bizamura amafaranga uko byishakiye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba bimwe mu bigo by’amashuri gucika ku ngeso yo kwaka abanyeshuri amafaranga y’inyongera atarigeze yemeranywaho hagati y’ikigo n’ababyeyi barerera muri icyo kigo.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Itangazo ry’iyo Minisiteri rivuga ko hakozwe ubugenzuzi, bigaragara ko hari ibigo bizamura amafaranga yakwa ababyeyi nyamara ubuyobozi bw’akarere ishuri riherereyemo ndetse n’abo babyeyi batarigeze babyemeranyaho ngo babishyire no mu nyandiko.

Amwe muri ayo mafaranga MINEDUC ivuga ko ateye impungenge arimo ayitwa ko ari ay’ubwishingizi, agahimbazamusyi k’abarimu, ayo gutegura ibizamini, ayo guhemba abakozi batari ku mbonerahamwe y’abakozi b’amashuri, kugura imodoka, kugura ibigega n’ibindi…

Minisiteri y’Uburezi isaba ko amafaranga yose y’inyongera ibigo by’amashuri, byaba ibya Leta n’ibyigenga, byaka ababyeyi agomba kwemezwa mu ntangiriro z’umwaka kandi ku bwumvikane bw’impande zombi, bikamenyeshwa akarere ishuri riherereyemo, bikamenyeshwa na Minisiteri y’Uburezi mu nyandiko.

Itangazo rya MINEDUC risaba ibigo by'amashuri gucika ku ngeso yo kongera amafaranga mu buryo budasobanutse
Itangazo rya MINEDUC risaba ibigo by’amashuri gucika ku ngeso yo kongera amafaranga mu buryo budasobanutse

Hari ababyeyi bagaragaje ko bashimishijwe n’aya mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi kuko basanga bakorerwaga akarengane n’ibigo by’amashuri byahoraga bizamura amafaranga yiyongera ku y’ishuri.

Zimwe mu ngero zirimo amabaruwa yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urutonde rw’ibisabwa n’ibigo by’amashuri, ariko bamwe mu babyeyi bakabifata nko kubashakamo indonke. Ni mu gihe kandi ku mbuga nkoranyambaga hongeye guhererekanywa ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi yihanangiriza bene ibyo bigo.

Imwe muri izo baruwa ni iyanditswe n’ubuyobozi bwa Lycée de Kigali (LDK) harimo amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 115 Frw, agahimbazamusyi k’abarimu kangana n’ibihumbi 20 Frw n’amafaranga ibihumbi 12Frw yo kubaka uruzitiro, kandi buri yose akishyurwa kuri konti itandukanye n’indi zo muri Banki ya Kigali.

Imwe mu mabaruwa isaba ababyeyi amafaranga y'inyongera yavugishije benshi
Imwe mu mabaruwa isaba ababyeyi amafaranga y’inyongera yavugishije benshi

Bamwe mu babyeyi bagaragaza ko hari ibyo bakwa ku ruhande nyamara byari bikwiye gukurwa mu mafaranga y’ishuri bishyura bigakorwa n’ikigo. Mu bindi byakwa ababyeyi na byo bamwe bakabyibazaho harimo nko kwaka ababyeyi amafaranga yo kugura imikoropesho, kugura imodoka, kubaka ibyumba by’amashuri, kugura imikubuzo, amasuka, impapuro, ibikoresho byo ku meza, n’ibindi… kandi buri mwaka cyangwa buri gihembwe hagatumizwa andi mafaranga ariko ntihagaragazwe ibikoresho yaguzwemo.

Ababyeyi kandi binubira ko hari ibigo bidaha indangamanota umunyeshuri cyangwa bikamusohora mu ishuri iyo atatanze amwe muri ayo mafaranga. Umwe mu bize i Huye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare yagize ati “ Buri gihe badutumaga imikoropesho nibura 800 twese hamwe ukibaza niba ari iyo gukoropesha umujyi wose!”

Gusa hari ibigo byakunze kumvikana byisobanura bivuga ko amafaranga y’inyongera yakwa ababyeyi ku bwumvikane kandi akakwa mu rwego rwo kuyaguramo ibikoresho bisimbura ibindi biba byangijwe n’abanyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye nd’umubyeyi ufite abana biga kuri LDK. Amafaranga yakwa na LDK y’uruzitiro, n’agahimbazamushyi ka Mwarimu yemejwe mu nama y’ababyeyi, kandi hashize igihe atangwa. Ikibazo n’ababyeyi batitabira inama z’ababyeyi ngo batange ibitekerezo kuri bene ibyo byemezo.

JM yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Turashimira MINEDUC ko irebera abanyarwanda ariko kandi iturebere Ku ikoreshwa ry’amafranga y’ishuri my bigo bya Leta cg ibifashwa nayo. Ndabona bikabije kwaka minerval nyinshi kko ayo byaka angana n’ayibigo byigenga kdi byo byihembera abarimu bose.mumyaka ya 1990s wasangaga uwiga muri leta yisyura 1/3 cy’uwiga prive arko ubu ubona byose arikimwe.Ingero ziri mubigo by’i Burengerazuba n’Amajyepfo.

Egide Ngendahayo yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka