Kuba imitsindire yaragabanutseho 5.2% ntibikanganye - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imitsindire y’abasoje amashuri abanza muri 2018 yamanutseho 5.2% ugereranyije na 2017 ariko ngo ntibikanganye ahubwo irabyishimira kuko bitamanutse cyane.

Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko igabanuka ry'ikigero cy'imitsindire ridakanganye
Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko igabanuka ry’ikigero cy’imitsindire ridakanganye

Imibare yagaragajwe n’iyo Minisiteri yerekana ko muri 2018 abana bo mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 81.1% mu gihe muri 2017 bari batsinze ku kigero cya 86.3%, bigaragara ko imitsindire yasubiye inyuma, ngo bikaba byaratewe n’uburyo bushya bw’imyigishirize.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangaza amanota y’abasoje amashuri abanza n’icyiciro rusange ku wa 31 Ukuboza 2018, yavuze ko kuba harabayeho iryo gabanuka bidakanganye kuko hari impinduka mu myigishirize zahereye kuri abo bana.

Yagize ati “Imitsindire yagabanutseho 5.2% ni byo, uyu mubare ushobora kuwubona ukibwira ko ukanganye, ahubwo nka MINEDUC turawishimiye. Aba banyeshuri ni bo ba mbere bakoze ikizamini nyuma y’aho dutangije uburyo bushya bw’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC)”.

“Byari gushoboka ko batanakora neza nk’uko byagenze, twakoresheje imbaraga nyinshi rero kugira ngo abarimu babashe gushyira mu bikorwa iyo gahunda. Ikindi abanyeshuri basabwa gukora ubushakashatsi ariko ntibabukoraga uko bikwiye kuko hari henshi hataragera mudasobwa”.

Yongeraho ko bagiye gukomeza gukora cyane ku buryo umwaka utaha amanota azazamuka kuko ngo hari byinshi birimo gukorwa bizafasha abana n’abarezi.

Minisitiri Mutimura kandi yagaragaje ingamba eshanu MINEDUC yafashe zizatuma abana biga neza bityo n’imitsindire ikongera kuzamuka.

Ati “Icya mbere ni uko abakozi bacu batangiye kwandika ibitabo ubwabo bizafasha abanyeshuri, icya kabiri ni uko twaguze uburenganzira bwo kwemererwa gufotora bimwe mu bitabo twaguraga hanze tukabikwirakwiza mu mashuri. Ikindi ni ugukomeza guhugura abarimu kuri iyo gahunda nshya”.

“Icya kane ni ugukomeza kongera za mudasobwa mu mashuri bityo abana bajye bakora ubushakashatsi bitabagoye ndetse no gukangurira ababyeyi gufasha abana. Icya nyuma ni uguhugura abarimu bo mu mashuri y’inderabarezi (TTC) kugira ngo basobanukirwe neza no kwigisha CBC”.

MINEDUC kandi ngo izakomeza gushishikariza abarimu muri rusange gufata umwanya uhagije wo kwigisha abana, kuko ngo hari aho byagaragaye ko abarimu batajya mu ishuri umwanya uhagije bikabangamira imyigire y’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka