Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco buratangaza ko nta Kinyarwanda cy’urubyiruko kibaho ahubwo ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rukwiye gutozwa buri wese.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 17 Kamena 2024, yagarutse ku kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, asaba itangazamakuru kukinoza aho bishoboka bagashyiraho gahunda y’Ikinyarwanda mu biganiro bitambuka cyane cyane kuri televiziyo na Radiyo.
Urugo ruri mu Mujyi wa Kigali rwahindutse ishuri ry’ubuzima bwa buri munsi bwo hambere mu Rwanda, aho abarimu bigisha Ikinyarwanda bavuga ko hatumye baruhuka imvune zo kuba barigishaga amagambo atumvikana.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, yifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7,500 rwateraniye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 y’ibikorwa byarwo mu iterambere ry’Igihugu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyikirije u Rwanda icyemezo kigaragaza ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO.
Inka z’Inyambo zaturutse hirya no hino mu Rwanda, tariki 23 Werurwe 2024 zahurijwe i Nyanza mu iserukiramuco. Iri serukiramuco ryahurijwemo Inyambo zaturutse i Nyagatare, Kirehe, Gicumbi, Gasabo na Bugesera. Hari n’izisanzwe mu Ngoro y’Amateka y’Abami iherereye mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Kigeli V, amazina ye yose ni Ndahindurwa iri rikaba ryari izina ry’Ubututsi, Jean Baptiste izina rya Gikirisitu nk’umugatolika na Kigeli V izina ry’Ubwami.
Nubwo hari abatega ingori mu birori bitandukanye cyangwa se bakazitega uko babonye batabanje kumenya ibisobanuro byazo, mu muco Nyarwanda, hari abemerewe gutega urugori n’abatarutega nk’uko bisobanurwa na Mukandori Immaculée, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Inshongore, akaba ari umubyeyi ufite imyaka 70 y’amavuko uzi (...)
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kubungabunga amateka yarwo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Inteko Izirikana gushyira ubumenyi n’ibikorwa byabo mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo n’abazavuka bazabukoresha mu (...)
Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ubushobozi buke bwo kutagira amafaranga ahagije ndetse n’ikoranabuhanga, biri mu bituma badatera imbere babikesha ubwanditsi bwabo.
Abagize ishyirahamwe ‘Pourquoi Pas’, bafunguye isomero bitiriye izina ryabo mu mujyi wa Muhanga, mu rwego rwo gufasha abashaka kwihugura mu rurimi rw’Igifaransa, gukora ubushakashatsi no kwigira ku byanditswe n’impuguke mu bumenyi bw’Igifaransa.
I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hasojwe iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryari rimaze iminsi itatu guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023. Ni iserukiramuco ryaberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rikaba ryabaga ku nshuro yaryo ya cyenda.
Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya cyenda, guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023.
Nyuma y’i Nyanza Twataramye na Gikundiro ku ivuko byajyaga bisusurutsa abanyenyanza, hagiye kwiyongeraho Iserukiramuco (Nyanza Cultural Hub), noneho riizajya rigaragarizwamo imico y’ibihugu binyuranye.
Ubwo bagiranaga ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two mu Rwanda bazwi nka ‘Rushingwangerero’ nk’izina ry’ubutore bahawe, yabashimiye uburyo bavuga neza Ikinyarwanda, abasaba gufasha bamwe mu bayobozi babakuriye kunoza urwo rurimi.
Yavuye mu Rwanda muri 2012 arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), agira ngo agiye muri Paradizo cyangwa mu Ijuru, ariko ngo yasanze ubuzima butandukanye n’uko yabyibwiraga.
Umubyeyi witwa Ndacyayisenga Clementine utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagari k’Akanzu, avuga ubwiza bw’agaseke kariho udushumi yaguze ku mafaranga ibihumbi bitandatu(6000Frw), kuri we ngo hari ubwo kamurutira amasakoshi asanzwe.
Junior Rumaga avuga ko guhanga ibisigo ndetse no kwandika indirimbo ari inganzo yamuganje imutera gukomeza gusigasira umuco nyarwanda. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Junior Rumaga avuga ko ubuhanzi bwe nta muntu nyirizina yavuga yabukomoyeho ahubwo ko ari ingabire y’Imana.
Kwizihiza umunsi w’Umuganura mu Rwanda ni uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Ibyo ni ibyavuzwe na Dr Karusisi Diane, ubwo yari mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe ‘Shaped’ cyanditswe na Umuhoza Barbara, atewe inkunga na Banki ya Kigali muri gahunda yayo ifite yo gutera inkunga abanditsi b’Abanyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyaruguru ko izina ‘Kibeho’ rituruka ku bakurambere b’i Nyaruguru bavuze bati turwanire igihugu, kibeho.
Birasa Bernard ni umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho (gushushanya, kubumba, kubaza amashusho mu giti), akaba n’inararibonye mu kazi ko gufata amashusho (cameraman) yaba aya televiziyo, filime n’ibindi.
Umuryango udaharanira inyungu witwa ‘NABU’ wanahawe igihembo mu bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma, watangije uburyo bushya bwongerera abana bo mu Rwanda ubumenyi mu byo gusoma inyandiko kuri Interineti.
Urubyiruko rufite impano y’ubugeni, ni ukuvuga gukora ibintu bishushanyije, bibajije mu biti cyangwa mu mabuye ndetse n’ibibumbano, rusaba Leta kurwitaho mu guteza imbere izo mpano zabo.
Ni kenshi abakuru bakunze gutunga urutoki abakiri bato mu kwangiza ururimi, by’umwihariko abahanzi bakurikirwa na benshi biganjemo abakiri bato n’urubyiruko.
Mu Rwanda rwo hambere hari ibiribwa n’ibinyobwa bimwe na bimwe byaharirwaga abagore n’abana, bigafatwa nk’ikizira ku bagabo. Nyamara bimwe muri byo uyu munsi hari abagabo wabyima mukabipfa.
Rutare, ni kamwe mu dusantere Akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.
Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.
Ikiganiro urukumbuzi gikunzwe na benshi gihita kuri KT Radio buri wa gatandatu kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, cyibanda ku buzima bunyuranye bw’ibihe byahise.
Abatuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bafata ururimi rw’ikirashi nk’umutungo ukomeye, kuko rubafasha gusabana no guhahirana n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya mu buryo buboroheye.