Uko i Kigali binjiye mu mwaka mushya (Amafoto na Video)

Uretse abana bato, abaturage barenga miliyoni batuye umujyi wa Kigali bose baba bakanuye k’umunsi w’ubunani, bamwe bari mu nsengero, abandi bari mu bitaramo abandi basohokanye n’inshuti n’imiryango.

Aabatari bacye bari ku mavi basenga Imana ngo izabane nabo umwaka utaha kandi irusheho kubaha imigisha no kubarinda mu mwaka mushya dutangiye.

Aha ni mu itorero Bethesida Holy Church

Ubusanzwe Hoteli ni ahantu hakundwa cyane mu minsi y’ibirori ariko kuri bonane abantu baba ari ntabo. Umwe mu bakorera Hoteli yagize ati "Insengero ziba zadutwaye abantu tugasigara hano twenyine nk’abakozi"

Mu bice bine by’umugi wa Kigali nka KCC (kigali Convention Center), ku musozi wa Rebero, ku musozi wa Kigali no ku musozi wa Bumbogo haturikirijwe indimi z’imiriro zishimisha benshi zizwi nka Fireworks cyangwa se Feu d’artifice.

Aha ni kuri KCC

Video ya Fireworks cg se feu d’artifice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane ko abantu bose bishimira UMWAKA MUSHYA 2019.Ariko bakwiye no kwibaza niba bakora ibyo Imana idusaba kugirango Isi ibe nziza.Ese bazareka kurwana,Kwicana,Gusambana,akarengane,etc...Ikibabaje nuko ahubwo barushaho kugira Isi mbi uko imyaka isimburana.Urugero,president PUTIN yavuze ko muli uyu mwaka agiye gushinga ibitwaro bikomeye kurusha ibya kera (hypersonic arms).Nta kindi bigamije uretse gusenya isi mu kanya gato cyane.Kubera ko abantu bakomeje kugira isi mbi,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane.
Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

karake yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka