Umupasiteri yategetse abandi kutimika abagore ngo babe abashumba

Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote aravuga ko bamwe mu bashumba b’amatorero bitwa ’Bishop, Apotre, Reverand’ n’abandi, bafite inyigisho z’ubuyobe.

Itorero Umuriro wa Pantekote ryamagana abashumba biha icyubahiro n'ubukire
Itorero Umuriro wa Pantekote ryamagana abashumba biha icyubahiro n’ubukire

Akomeza yamagana abakunda icyubahiro, ubukire burimo amafaranga n’imodoka zihenze, ndetse akaba yamagana ibijyanye no kwimika abagore bakaba abashumba.

Ibi Pasitori Majyambere Joseph yabitangaje mu muhango wo kwimika abandi bashumba b’Itorero ‘Umuriro wa Pantekote’ kuri iki cyumweru.

Iri torero rifite amashami arenga 60 mu ntara zose z’u Rwanda, ryiyomoye kuri ADEPR muri 2001 nyuma yo kuvuga ko ryanze inyigisho zaryo kuko ngo nazo zamaze kuzamo ubuyobe.

Amaze gusomera abashumba bimitswe inzandiko Paul yandikiye Timoteyo na Tito muri Bibiliya Yera, Pasteri Majyambere yagize ati ”Aya ni yo magambo yerekana abashumba cyangwa abepiskopi, nta bepiskopikazi babaho”.

“Umwepiskopi abe ari udakunda amafaranga, agira gahunda, abe ari umugabo w’umugore umwe, ntaho bigeze bavuga ngo abe ari umugore w’umugabo umwe”.

“Ibi ni ibindi bishyiriyeho cyangwa imperuka yadushyizemo, aho usanga bashiki bacu nabo bayobora amatorero. Nongere mbabwire ko aho barwanira ubapasitori cyangwa babugura amafaranga. Hamwe n’ababayobotse bose bazajyanwa kwa Shitani”.

Asobanura ko ubupasteri nta cyubahiro na gike kirimo, aho avuga ati “Aho uzasanga umupasIteri yihaye icyubahiro uzamugireho ikibazo. UmupasIteri nyawe yemera kugenda n’amaguru akirengagiza imodoka ihenze kugira ngo yitangire umukumbi ashinzwe”.

Mu kwimika abashumba bashya, Itorero Umuriro wa Pantekote ryamaganye abaha abagore inshingano y'ubushumba
Mu kwimika abashumba bashya, Itorero Umuriro wa Pantekote ryamaganye abaha abagore inshingano y’ubushumba

N’ubwo ayobora amatorero arenga 60 mu Rwanda, PasIteri Majyambere avuga ko adashobora kwitwa “Reverand, Bishop, Apotre” n’ibindi, kandi akaba yariyemeje kugendera mu modoka itarengeje agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri.

Itorero ayobora kandi ryamagana kuboha (gusuka) imisatsi, hamwe no kuba abashumba b’amatorero batagomba kugira undi murimo babibangikanya (nk’uko ngo babishingira kuri Bibiliya Yera).

Itorero Umuriro wa Pantekote ntiryemera abasuka cyangwa abadefiriza umusatsi, imyenda migufi, kwitukuza iminwa n'ibindi
Itorero Umuriro wa Pantekote ntiryemera abasuka cyangwa abadefiriza umusatsi, imyenda migufi, kwitukuza iminwa n’ibindi

Abashumba bimitswe mu Itorero Umuriro wa Patenkote mu Rwanda, ari bo Vuganineza Vianney, Hakizimana Jean Damascene, Rusingizwa Alphonse, Mutabaruka Epimaque, barahiriye kubahiriza aya mahame.

Buri wese yagiraga ati ”Nzabikora kandi sinzarwanira icyubahiro, ahubwo nzaharanira kuba icyitegererezo cyiza cy’aho ngiye gushingwa uyu munsi, kandi Umwami azamfasha kubisohoza”.

Umuyoboke w’iri torero witwa Nsabimana Joseph avuga ko ibyo bigishwa birimo gutunga abashumba kuko bataye indi mirimo bakora, ngo bihatira kubishyira mu bikorwa uko byategetswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

BYOSE NDUMVA ARIBYO

JEAN yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ibintu bimwe ndabyemera cyane ibyerekeye no gutanga inshingano, ibyo pastor Majyambere yavuze nibyo rwose, ariko mureke dufashanye gutegereza kubyerekeye ibyo guha abapastor ibyacumi na maturo, ubundi mbere babihaga abalewi kuko ariko Imana yategetse Mose kuko ntagakondo bagiraga noneho Imana ibonyeko bitaduhesha agakiza itanga Yesu ngo akureho ubutambyi nabatambyi kuko Hari habonetse uwaruje kuducungura Bible yavuze ko yesu ariwe mutambyi mukuru natwe turi abatambyi bo kwitambirira ibyaha byacu kuri Kristo kuko mbere abantu bajyanaga ibyaha byabo kumutambyi ndetse nigitambo ibyo yesu abikuzaho amaraso yatuviriye kumusaraba bivuzeko uhereye icyo gihe ibyaturwaga bizagumaho ariko bihambwe abandi bantu babisangiraga mbere nabatambyi kuko bo ntaho bagiye turacyabana nabo aribo imfimbyi, abapfakazi, abarwayi nabandi bababaye kuko nibyo yesu yavuze muri Matayo 25:31_gukomeza icyogice naho ubundi niba abapastor bagihabwa ibyabatambyi yesu ntacyo yakoze kumusaraba njye numva ibintu twabigenzuza Bible kuko abantu barimo kutujyana mubuyobe, bimwe tubikore neza ibindi tukabyica kubwindamu twishakira naho ubundi pastor akwiye Kuba afite akandi kazi atugisha urugo rwe wenda itorero rikazajya rimugenera nyuma yukwita kubo avuga ayoboye muri babandi bababaye we akaza nyuma rwose abapastor bajye babwiza ukuri abo bayoboye kugirango nibanagusoma mu ijambo ry’Imana nibabanyuzemo ijisho. Murakoze

Janvier yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

nukuri uyu mugabo ndamushyigikiye kuko nanjye ntabwo nshyigikiye ibintu abitwa ko bayobora adini bakora kuko Bible ibyo bakora bihabanye nukuri kwayo bariya Bose abeshi bahoze muri adeper abeshi bavuye muri adeper kubera ko babaga bakoze ibintu bibi bitajyanye nitorero RYA adeper muri ibyo harimo ubusambanyi kwiba amaturo nizindi ngeso mbi kuko muzabona uburyo basengera abantu babahuha bakagwa buriya bivanze nimyuka mibi kuko guhuha umuntu akagwa ntaho yesu yigeze abikora kandi bariya ba bishop babikora bavuga ko bari kubakiza inwara pasteurajyambere ndamushyigikiye 100/100 gusa ikindi munenga azababarire itorero adeper yabayemo kuko kutababaririra nikosa kumana impamvu mbivuze iyo muganira nabayoboke be bakubwira ko batashyingira abantu bo muri adeper cyangwa NGO nano babashyingire naho ubundi nabapatekote buzuye kumyifatire yabo

mpakaniye emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Kungingo to "kutagira undi murimo babangikanya nubushumba" nawe yongere ahakosore. Paulo yabohaga amahema, Yesu yari umubaji. Kandi byanditswe ko ’ udakora adakwiye kurya’.

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Uyu Pastor ibyo avuga,bimwe bihuye na Bible,ariko ibindi sibyo.Nibyo koko Bible ibuza Abagore kuyobora cyangwa kwigisha mu nsengero.Bisome muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Kuba Abagore baba Pastor,Bishop na Apotre muli iki gihe kandi kera bitarabagaho,ni uburyo bwo kwishakira amafaranga witwaje Bible.Ni icyaha.Aho uyu pastor avuga ngo Imana itubuza gufatanya ivugabutumwa n’akandi kazi,arabeshya.Urugero,PAWULO yirirwaga mu nzira abwiriza,akabifatanya n’akandi kazi ko kuboha amahema kugirango abeho.We n’abandi bigishwa ba Yesu,nta Cyacumi basabaga.Soma Ibyakozwe 20:33.Ndetse muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Nubwo uyu Pastor aseka abandi ba Pastors,nawe nta kindi agamije uretse ifaranga.Nukujijisha gusa.

karake yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Jye ndi catholique ukurikiza ibi byavuzwe na Jezu:kunda Imana n’umutima wawe wose kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.
Nibyo ngerageza gukora ,ariko gucira urubanza uyu mupasitori ngo nawe azashaka frw si byo tegereza uzabone kugira icyo uvuga.

Cyums yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Buriwese yabyumva ukwe gusa niba ntakandi kazi bakora arukwita kumukumbi nkuko bawuragijwe ndumva icyacumi nkuko dusabwa kugitanga ntakibazo kibirimo kuko nicyo bakoresha mukubatunga ikindi nibo batambyi nkuko Abalewi bakoraga ku bwa Mose.

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Icyo navuga nuko itorero Umuriro wa Pantecote mu Rwanda mbere yo kubacira urubanza muzaze murebe mube abayoboke baryo muzamenya ukuri kwimbitse Abapastor baho bicisha bugufi cyane ndetse n’Abakristo ibyo byacumi n’amaturo nibyo bimaze kuzuza insengero zubatse mu gihugu mu duce dutandukanye.Iri ni itorero rya Kristo apana idini ryigisha ukuri kuri muri Bibiliya kandi ridakuyeho akadomo ariko kubera abantu bishakira kumva inyigisho rijyanye n’amarari yabo bahakana ukuri kuryana mu matwi kuko bumva batabishobora kubikurikiza.

me yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Pastor,Paul yarabohaga,ariko ntiyahembwaga,abubu bavanga ubupasitori buhembwa,na business,ibahemba kuruhande,ubundi hagombye guhembwa pasitori uba murusengero,gusa,kuko abayisiraheli babatambyi,yosua ntiyabahaye gakondo bagombaga kuba kubutambyi mumahema bakagemurirwa amaturo nibyacumii ndetse nisogi na nyiiragasogereeza yagomgbaga gutangwa kugirango hatagira numukecuuru wayiirariki

Patrice yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka