Urubuga rwa twitter rwa RCS, rwatangaje ko abana 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza batsinze kandi neza, kuko bane baje mu kiciro cya mbere, abandi umunani bakaza mu kiciro cya kabiri.
Rwavuze kandi ko abana batandatu bakoze basoza ikiciro rusange (0 level) nabo batsinze neza, batatu bakaza mu kiciro kibanza abandi batatu bakaza mu kiciro cya kabiri.
Aba bana bagizwe n’abahungu 10 n’abakobwa babiri bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare, batangiye ikizamini cya leta kimwe n’abandi bana badafunze tariki 12 Ugushyingo 2018, bakorera ku kigo cy’amashuri abanza cya GS Nyagatare.
Ubwo batangiraga gukora ibizamini, umuvugizi wa RCS CIP Hillary Sengabo, yabwiye itangazamakuru ko ari ubwa gatatu abana bafunze bakora ibizamini kuva imfungwa n’abagororwa bakwemererwa kubikora kandi ko bose batsinze neza.
Kugeza ubu abana bamaze gutsinda ibizamini bya leta bafunze babaye 73.
55 batsinze mu myaka yashize bahise bafungurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu. Aba batsinze nabo bashobora guhita bahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu nk’uko bagenzi babo babanje byabagendekeye.
Abana bakora ibizamini bafunze baba barahamijwe ibyaha birimo gufata kungufu, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.
Ubutumwa bwa Twitter bwa RCS butangaza aya makuru meza ku bana bafunze
Abagororwa kuri Gereza y'Abana ya Nyagatare bakoze ikizamini bisoza amashuri abanza (P6) 12 bose baratsize;
Division 1= 04
Division 2= 08
Abakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange (S3) bari 6 nabo bose baratsize;
Division 1 = 03
Division 2 =03@RwandaEducation @Rwanda_Justice— RCS Rwanda (@RCS_Rwanda) January 2, 2019
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|