Itangira ry’amashuri rirariza ayo kwarika abatariteganyirije

Mu gihe amashuri abanza n’ayisumbuye ateganya gutangira, ababyeyi batabyiteguye bararira ayo kwarika bavuga ko bataramenya niba abana bazajya kwiga.

N'ubwo kwiga amashuri abanza ari ubuntu, hari abavuga ko kubona ibikoresho by'ishuri, agahimbazamusyi n'ibiribwa by'umwana bitaborohera
N’ubwo kwiga amashuri abanza ari ubuntu, hari abavuga ko kubona ibikoresho by’ishuri, agahimbazamusyi n’ibiribwa by’umwana bitaborohera

N’ubwo uburezi bw’ibanze kugera ku myaka 12 butangwa na Leta ku buntu, hari abavuga ko Noheli n’Ubunani byatumye bakoresha amafaranga bari kuzaguriramo abana ibikoresho by’ishuri.

Mukamana utuye i Nyarutarama avuga ko umwe mu bana be wari kuzatangira kwiga amashuri yisumbuye, ngo ashobora kutajyayo kuko ataramubonera ibikoresho.

Agira ati “Abana bazajyanwa ku ishuri n’iki se hari ikaye n’imwe mfite! Ntabwo nditegura rwose, mfite abana batatu ariko umbabaje cyane ni uwa ‘segonderi’. Muragira ngo nzajye kwiba!”

Uwitwa Ntakirutimana Anne-Marie ufite abana babibiri biga amashuri abanza, akomeza avuga ko ibijyanye no kwiga yabituye Imana nyuma yo yabura umushinga ubishyurira ishuri.

Aba babyeyi bavuga ko n’ubwo kwiga mu mashuri ya Leta ari ubuntu, kubona amafaranga y’agahimbazamusyi angana na 3,500 buri gihembwe, ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ifunguro agera ku 11,000frw bitaboroheye.

Ku rundi ruhande hari abaturage barimo Manirakiza Jean Pierre uvuga ko amaze kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana kugera mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2019.

Avuga ko hakenewe ikigega ababyeyi bazajya bateganyamo amafaranga y’uburezi bw’abana, nyuma yo kubona benshi bishinga iminsi mikuru isoza umwaka ntibajyane abana ku ishuri.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka mu kwezi gushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangije gahunda yo kwizigamira yiswe “Ejo Heza”, ikaba izacungwa n’Ikigo cy’Ubwiteganirize RSSB.

Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo, Moses Kazora agira ati ”Uyu mushinga waratangiye kandi biri no mu mihigo y’ubuyobozi, turagira ngo abantu batazongera kugira ibibazo by’uburezi igihe cyose umwaka utangiye”.

Umwarimu mu rwunge rw’amashuri abanza rwa Kacyiru ya mbere, asanga bikigoranye ko iyi gahunda igera ku baturage bose bitewe n’uko ngo nta rwego rukora ubukangurambaga buhagije ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Agira ati “Guteganya biragoye rwose muri kino gihugu kuko abantu ntibabishobora bakennye, kandi bakomeje kubyara cyane”.

Kimwe nk’ahandi henshi mu bigo by’amashuri abanza, ubucucike mu Ishuri ribanza rya Kacyiru ngo buri ku rugero ruhanitse, aho icyumba kimwe cyicaramo abana barenze 90.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka