Rusizi - Intore zo ku rugerero zitegerejweho kurandura ibibazo byugarije abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butegereje inkunga ikomeye ku rubyiruko rugiye kumara amezi atandatu ku rugerero, cyane cyane bukaba bwizeye ko ruzatanga umusanzu mu kurandura ibibazo bibangamiye abaturage.

Abanyeshuri bari gutozwa bo mu karere ka Rusizi bari gushyiraho morale
Abanyeshuri bari gutozwa bo mu karere ka Rusizi bari gushyiraho morale

Aba basore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye baravuga ko bazi neza icyo bagiye kumara ku rugerero mu mezi atandatu yose cyane cyane ngo imboni bamaze kuyitera ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage.

Njamahoro Daniel ati ”hari aho unyura ugasanga hari abaturage badafite ingarani, ubwiherero, uturima tw’igikoni, bafite isuku nkeya, imirire mibi n’ibindi. Tuzabasha kuba abakangurambaga b’ibyo byose tubabwire ibyiza byabyo tunabafashe kubigeraho.”

Umutoniwase Aline yungamo ati ”Tuzitangira igihugu tubafasha guhindura imyumvire ndetse tunabaha n’ingero z’ibyo bagomba gukora kugira ngo bikemurire ibibazo bibugarije.”

Baravuga kandi ko kubera ukuntu bamaze gusobanukirwa n’indangagaciro yo kwigira n’ubunyarwanda, aya mezi yose bazayamara bemye, badatekereza agahimbazamusyi bakorera igihugu na bo bikorera.

Abatoza bari gutoza n'abayobozi
Abatoza bari gutoza n’abayobozi

Umutoniwase akomeza agira ati ”Njyewe nkurikije ukuntu nakunze indangagaciro yo gukunda igihugu nta gahimbazamusyi nshaka ahubwo ngomba gutanga imbaraga zanjye nk’urubyiruko kugira ngo igihugu gitere imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko iyi migambi y’uru rubyiruko Akarere kari kayiteze kandi ngo kizeye neza ko itazabura kubyara umusaruro. Icyakora uyu muyobozi asaba uru rubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro zose ziranga umunyarwanda nyawe.

Ati ”Nta gushidikanya ko mu mezi atandatu bazamara batozwa bazadufasha gukemura byinshi cyane ibibazo by’abaturage batishoboye bakibana n’amatungo mu nzu, kunoza isuku, kubaka ubwiherero,... rero ni amaboko afite imbaraga azadufasha gucogoza ibyo bibazo.”

Akomeza agira ati ”icyo tubifuzaho cyane ni ukugira umutima wo kumva ko ari Abanyarwanda kandi bagomba gusigasira indangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe harimo uko gufashanya n’ibindi.”

Mbere y’uko aya mezi atandatu y’urugerero atangira, mu gihugu hose abasore n’inkumi barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bakabakaba ibihumbi 54 barabanza gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda hagamijwe guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Mu Karere ka Rusizi, abagera ku 2549 ni bo barimo gutorezwa ku masite ane bakaba ari na bo bazakomereza ku rugerero mu midugudu yabo iri mu mirenge 18 yose igize Akarere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwa ntore mwe zo ku Rusizi muribeshya cyane.Ntabwo mushobora gukuraho ibibazo isi yikoreye.Uretse namwe na United Nations byarayinaniye.Ibibazo byose isi ifite bizakurwaho n’Ubwami bw’Imana.Muli Daniel 2:44 havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa.Soma Matayo 6,umurongo wa 33.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka