Nta ‘private life’ mfite keretse ndi mu cyumba n’umugore wanjye - Guverineri Gatabazi

Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru aranenga abayobozi bijundika itangazamakuru bitwaza ko ryabinjiriye mu buzima busanzwe, mu gihe ryashyize amafuti yabo ahagaragara.

Guverineri JMV Gatabazi uyobora Intara y'Amajyaruguru
Guverineri JMV Gatabazi uyobora Intara y’Amajyaruguru

Yabitangaje mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza 2018, ubwo hatangazwaga raporo ya 2018 kuri ruswa, bigaragara ko no mu buyobozi hari ruswa yakwa abaturage muri serivise zinyuranye.

Guverineri Gatabazi nyuma yo kubazwa n’itangazamakuru ikibazo kijyanye n’uburyo abona ubuzima bwihariye bw’umuyobozi (Private Life), yitanzeho urugero avuga ko kuba ari umuyobozi ku rwego rwa Guverineri, icyo yita ubuzima bwe bwihariye ari buke agereranyije n’umuturage usanzwe.

Agira ati “Njyewe Gatabazi, igihe Nyakubahwa Perezida wa Repuburika atangarije itangazo ko angize Guverineri w’intara y’Amajyaruguru nta yindi ‘Private’ mfite, keretse mu cyumba cyanjye ndi kumwe n’umugore wanjye”.

Akomeza agira ati “Ariko niba ndi kumwe n’undi mugore mu cyumba, muhagere, kubera ko nagiye mu bintu bitari Private, Private life ntibivuze gukora amakosa”.

Guverineri Gatabazi, yavuze ko hari ubwo bamwe mu bayobozi babyitwaza bakaba bakandamiza abo bayobora ngo ni ubuzima bwabo bwihariye, ariho hava za ruswa, n’ibindi byasubiza inyuma iterambere ry’igihugu no guhohotera umuturage.

Yasabye abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru kuba bandebereho, bagakoresha neza ububasha bafite mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kumenya amakuru nyayo y’ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi.

Ati “Niba hari umuyobozi wariye ruswa, mu gihe atarafatwa ahagarikire aha kuyirya ukundi, kuko binyuranye n’urugero rwiza dukwiye guha abana bazaba abayobozi b’ejo hazaza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka