Miss Rwanda 2019: Gufana nk’abarushanwa byabangamiye abasubiza (Amafoto)
Imifanire yari hejuru mu ijonjora rya miss Rwanda, hashakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Guhera saa kumi n’imwe zuzuye, ku marembo manini yinjira ahabera imurikagurisha i Gikondo, abafana bigaragazaga mu matsinda bamwe bambaye imipira iriho numero n’amazina y’abakobwa bashyigikiye, abandi bafite ibyapa n’impapuro nini ziriho amafoto y’uwo bafana.
Kwinjira mu cyumba cy’ahabera amarushanwa kwari ukubyigana, buri tsinda rifana rijya aho ribasha gufana neza rireba imbere. Ahaberaga ibirori hatangiye kuba hato ibirori bitaratangira, binatuma hari benshi bakurikira irushanwa bahagaze.
Abari bahagaze n’abari bicaye akaruru kari kose, kugeza ubwo uwari uyoboye ibirori (MC) Ally Soudy asaba ko imbaga iceceka ariko biba iby’ubusa. Si buri mukobwa wese wari ufite itsinda rimufana, ariko nta mukobwa wajyagaho ngo ntibasakuze.
Byatumye abakobwa babazwaga batangira gusubirishamo akanama nkemurampaka kubera kutumva neza ibibazo, maze Evelyne Umurerwa, umwe mu bagoze ako kanama asaba yitonze abafana gutuza kugira ngo batambura abo bashyigikiye amahirwe.
Ku rundi ruhande ariko, abakobwa basubizaga bashishikaye, bigaragara ko nta bwoba bafite, ugereranyije n’uko bari bameze mu gihe cy’amajonjora y’ibanze mu ntara.
Buri mukobwa wese yasubizaga ikibazo kimwe yabaga amaze kwitomborera, agakoresha ururimi rumworoheye. Abakobwa 34 bose basubije mu kinyarwanda, abandi 3 basubiza mu cyongereza.
Nyuma yo kubazwa, akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota, kemeza abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero.
Andi mafoto agaragaza uko umuhango wo gutoranya abajya mu mwiherero wagenze :
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubarinyuma kbsa mukomereza aho
Tubarinyuma kbsa mukomereza aho