Wari umwe mu mikino isoza iy’umunsi wa 13 wa Shampiona, aho ikipe ya APR Fc ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 23, ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe na Nshuti Dominique Savio.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, ikipe ya Muhanga yatsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe ku ishoti ryari ritewe na Habimana Youssuf, Buregeya Prince akoraho gato umupira uhita ujya mu izamu.
Ku munota wa 77 w’umukino APR FC yari imaje akanya iri gushakisha igitego, yaje gutsinda igitego cya kabiri, umukino urangira APR yegukanye intsinzi y’amanota atatu, inakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Muhanga yatangaje ko atishimiye imisifurire, aho avuga ko umusifuzi wo ku ruhande yaretse inshuro ebyiri rutahizamu Sugira Ernest wa APR agatsinda.
"Umusifuzi yanyihanangirije kuko ntawe afite wamwihanangiriza, ariko iyo aba ahari yashoboraga no mufatira ikindi gihano, uwo ku ruhande yaretse Sugira Ernest inshuro ebyiri zose yaraririye, uburyo arabuhusha ubundi aratsinda"







Mu yindi mikino, Marines yanganyirije i Rubavu na Mukura igitego 1-1, naho umukino wagombaga guhuza Bugesera n’Amagaju urasubikwa kubera imvura yangije ikibuga cya Bugesera wari kuberaho.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murebe neza ko uwo musifuzi atari umwe wibiye APR igihe ihura na Gikundiro.
Nibyo ibyo Abdou avuga igitego cya mbere cya Sugira yari hors igaragara neza net