Muri Kenya, muri Kawunti ya Mombasa, abaturage batashywe n’ubwoba nyuma y’abantu bane bishwe n’indwara kugeza ubu itaramenyekana iyo ari iyo.
Mu Buyapani hari sosiyete ya OK Grandma, itanga serivisi zidasanzwe zirimo no kuganiriza abantu, bakabatega amatwi bakumva ibibazo bafite bakabagira inama uko babikemura, kubatekera ibyo kurya biryoshye by’abakecuru, mbese nk’uko ba nyirakuru b’abantu babikora. Ariko ukeneye iyo serivisi yo kuvugana n’umuntu umeze nka (…)
Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 55 ufite umuryango ndetse umaze kugira abuzukuru batatu, aravugwaho gucikana umukobwa w’imyaka 22 witeguraga kuba umukazana we.
Mu Bufaransa, umugabo w’imyaka 62 yahamagaye serivisi za polisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa, avuga ko yibagiriwe umugore kuri sitasiyo ya lisansi iri ahantu ku muhanda munini ujya muri Maroc, ariko abwira polisi ko iyo sitasiyo atayibuka.
I Nairobi muri Kenya umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36, umaze kubyara abana 2, asobanura uko yisanze yifitemo ubushobozi budasanzwe bwo kugira amashereka menshi ku buryo abona ahaza abana be, ariko agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye, ku buryo abona ayahaza abana 50.
Mu Bushinwa, umugore w’imyaka 37 ukomoka mu gace ka Jilin, yerekanye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uruhu rwe rwangiritse cyane ndetse rugahora rwokera kubera ko rwahiye nyuma yo kumara imyaka 22 atihanagura ‘make-up’, cyangwa se ibintu bitandukanye yisaga mu maso agamije gusa neza.
Mu Kirwa cy’u Bufaransa cya Guadeloupe, habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi, buhabwa izina rya ‘Gwada négatif’.
I Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo yatunguwe no kumenya ko yasezeranye n’umugore bigeze gukundana ariko baza gushwana, ayo masezerano yo gushyingiranwa, akorwa we atabizi atanabyemeye.
Tanzania, mu Ntara ya Kilimandjaro, umugabo witwa Evance Kileka, yaje gushyingura abana be babiri harimo uwitwa Precious w’amezi 6 na Glory Evance w’imyaka ine (4), ari mu maboko y’inzego ya Polisi, akimara gushyingura yahise imusubiza gufungwa, umuryango usigara mu bibazo n’ubu utarabonera ibisubizo.
Samuel Eto’o wahoze ari umukinnyi w’ikirangirire w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Cameroun (FECAFOOT) yarezwe kuba yaranyereje umutungo w’iryo shyirahamwe.
Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo wari wambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru n’inkweto z’umweru, ava imbere aho yari ari n’umugeni we, anyura mu bantu batashye ubukwe, agenda abigizayo ashaka inzira isohoka.
Mu Bushinwa, umugabo uherutse kugura imwe mu modoka zigezweho ya ‘Xiaomi SU7 Max’ yavuze ko abangamiwe cyane n’uko ikoranabuhanga ryayo rihora rimuha ubutumwa bw’impuruza, bumusaba kwirinda gusinzira, kurangara, ahubwo akita ku muhanda mu rwego rwo kurengera umutekano we ndetse n’uw’abandi bakoresha umuhanda, kandi mu (…)
Bamwe mu Banya-Kenya, bagaye cyane umubyeyi wa Albert Ojwang wemeye kwakira Miliyoni ebyiri z’Amashilingi yatanzwe na Perezida wa Kenya William Ruto yo kuyagira umuryango wa nyakwigendera Albert Ojwang, wapfuye aguye muri kasho ya polisi yamutaye muri yombi ku itariki 7 Kamena mu Mujyi wa Nairobi, bigahita biteza (…)
Muri Taiwan, umugabo yapfuye azize ibyo abaganga bise uburozi buturuka ku gukoresha ibikoresho by’ibyuma kandi bishaje, nyuma yo kumara imyaka isaga icumi (10) akoresha teremusi y’icyuma imwe atayihindura.
Muri Amerika, umugabo w’imyaka 35 ukomoka muri Leta ya Florida yahamijwe n’urukiko icyaha cy’uburiganya, nyuma yo gutabwa muri yombi amaze gukora ingendo 120 z’indege atishyura amatike, kuko yabaga yiyise umukozi wo mu ndege abeshya.
Abantu bakomeje kujya impaka ku mpanuka y’indege ya Air India yarimo abantu 242, yari ihagurutse ku Kibuga cya Ahmedabad, igahitana abayirimo, hakarokoka gusa umugenzi umwe.
Muri Brazil, umugore yamaze imyaka ibiri (2) ahora yitabira ibikorwa byo gushyingura abapfuye, ariko akabikora agamije kugira ngo azahakure umugabo, kuko hari uwo yari yarahabonye uhagarariye iryo rimbi, aramukunda, yigira inama yo kuzajya ahaza kenshi kugira ngo arebe ko yazamukunda na we, birangira bakundanye ndetse bakora (…)
Umuganga ufite inkomoko muri Iran amaze imyaka 20 akorera mu rwego rw’ubuzima rw’u Bwongereza (UK’s national healthcare system), akoresheje impamyabumenyi z’impimbano, akaba amaze iyo myaka yose avura abafite indwara zo mu mutwe.
Muri Kenya, umugore witwa Rosanna Kathure yasobanuye uko yatemaguwe n’umugabo we amutunguye mu masaha y’ijoro, akamutemera mu nzu yabo, akamusigira ibikomere byinshi kandi bikomeye, ku buryo yajyanywe kwa muganga bikekwa ko ashobora kuba yapfuye.
Mu Bwongereza, umugabo yatanze akayabo k’amafaranga agura imodoka, nyuma yo kubona isa n’iye yari imaze ibyumweru bicyeya yibwe, Polisi ikavuga ko itashoboye kuyibona, ariko amaze kuyigura aza gusangamo ibimenyetso byerekana ko imodoka yaguze ari iye yari yibwe, nubwo yahinduweho ibintu bimwe na bimwe.
Muri Texas, umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugome n’uburiganya yakoresheje mu kazi ke, akabeshya abantu bagera mu magana ko barwaye indwara zidakira, zisaba ubuvuzi buhenze cyane kandi abizi ko ubwo buvuzi bufite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Umuturage wa Tanzania witwa Juma Ibrahim, yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye nyuma y’amagambo mabi yavuzwe n’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania yatumye abaturage benshi bambuka umupaka uhuza Kenya na Tanzania bagira uburakari, batangira gutuka abo badepite ndetse na Perezida wa Tanzania ku (…)
Mu Bwongereza, umugore yafashe umugabo we wari umaze amezi 3 amuca inyuma, abifashijwemo n’uburoso bw’amenyo bukoresha amashanyarazi, bukanohereza amakuru kuri telefoni igihe bwahujwe na telefone hifashishijwe ‘Bluetooth’, noneho hagashyirwamo porogaramu itanga amakuru muri telefone igihe cyose ubwo buroso bukoreshejwe.
Mu Bushinwa, abaganga bo ku bitaro byitwa XinDu Traditional Medicine Hospital, biherereye ahitwa Chengdu, batunguwe no kwakira umurwayi w’umugore ufite imyaka 48, ufite ikibazo gikomeye cyo kubura Vitamin D mu magufa ye ku buryo no kwihindukiza ku buriri bituma hari amagufa avunika.
Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse inzu bararagamo kubera ko babujijwe kureba ‘match’ cyangwa se umukino bashakaga kureba, ibyo bibatera uburakari bwatumye bafunga n’umuhanda unyura imbere y’iryo shuri.
Mu Bufaransa,umugabo yafashwe nk’ufite agahigo muri icyo gihugu ko kumara imyaka myinshi atwara ibinyabiziga atabyemerewe, kuko nta permis agira guhera mu 1997, kuko ari bwo yayambuwe n’Abajandarume (gendarmes) b’ahitwa Tarare (Rhône) nyuma yo gufatwa atwaye ikinyabiziga yasinze.
Mu Bushinwa, umugore yategetswe kwihanagura mu isura akivanaho ‘make-up’ nyinshi yisize, kubera ko imashini yo ku kibuga cy’indege yananiwe kwemeza niba isura ibona ihura n’imyirondoro yatanze.
Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Umujyi muto wa Carmel-by-the-Sea, ubu waramamaye kubera ko abawugendamo bose bagomba kubanza gusaba icyemezo gitangwa n’ubuyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere yo kwambara inkweto ndende zirengeje santimetero eshanu.
Muri Turkey, abaturage basaga 25.000 batuye mu Mujyi muto wa Lice mu Ntara ya Diyarbakır bisanze basinze urumogi batabigambiriye, ahubwo biturutse ku mwotsi mwinshi warwo waturukaga aho polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yarutwikiye iruvanye mu mukwabu.
Mu Busuwisi, umukecuru w’imyaka 68 yajyanywe mu rukiko n’umuturanyi we, amushinja ko amaze amezi icumi (10), ahora agaburira injangwe ye agamije kuyimenyereza cyane nk’amayeri yo kugira ngo azayibe ayitware, ibyo akaba yarakomeje kubikora mu gihe nyamara yari yarihanangirijwe mu buryo bw’inyandiko mbere, asabwa kubireka.