Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2018 bwabaye bwiza nk’uko imibare BNR ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.
Abaturiye ikimoteri cy’akarere ka Huye, giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye, barishimira ko babonye isoko ry’amaganga n’iry’inkari, kuko ijerekani imwe igurwa amafaranga 1,000 ikifashishwa mu gukora ifumbire.
Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barifuza ko ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine ahubwo bikajya bivugururwa nyuma y’imyaka itanu aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe kuko mu myaka itanu ari bwo umuntu yaba agize icyo ageraho bikaba ari bwo ashobora kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo (...)
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki ya 15 Gashyantare 2019 yemeje ingengo y’imari ivuguruye maze yongeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.
Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda RFTC kuwa gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwegurira amakoperative y’abatwara abantu imodoka zo mu bwoko bwa Coaster.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.
Mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko muri 2019 rizaba riri kuri 3%, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) irizeza ko ibiribwa byo bitazahenda.
Mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bakunze kumvikana binubira gutinda kw’amafaranga baba bagomba guhabwa nk’ingoboka cyangwa ayo baba bakoreye binyuze mu mirimo rusange, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) iratangaza ko icyo kibazo cyavugutiwe (...)
Abatuye i Rwamagana n’abahategera imodoka baremeza ko baruhutse izuba n’imvura yabanyagiraga bateze imodoka kubera kutagira gare ijyanye n’igihe.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyatangaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro ingana n’amafaranga miliyari 666 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018/2019.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko bitezwa cyamunara buri kwezi.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze, banze izina basanganwe ry “abanyonzi” biyita abashoferi b’amagare.
Abagore b’i Kibirizi mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamatsinda Koabikigi (Koperative Abishyize hamwe Kibirizi Gisagara) barishimira iterambere bagenda bagezwaho no kwishyira hamwe.
Abakorera imyuga itandukanye mu gakiriro ka Nyamasheke yiganjemo ububaji n’ubukorikori, baravuga ko babangamiwe no gukorera ahataba imirindankuba kuko isaha iyariyo yose bashobora guhura n’impanuka yo gukubitwa n’inkuba cyangwa kwangirizwa, ibyabo bikaba byashya cyane ko ibikoresho bifashisha mu kazi birimo amashanyarazi (...)
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, umwitozo wo gutanga ubutabazi bw’uburyo butandukanye, bakora nk’aho ikibazo cyavutse uratangira ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) bwemeza ko rutazongera kubura imyumbati nk’uko byigeze kubaho, cyane ko n’Ikigo cy’igihuyu gitsura ubuziranenge (RSB) cyabihagurukiye.
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa, aravuga ko mu cyumweru gitaha BNR ishyira hanze inoti nshya z’amafaranga 500 ndetse n’1000 zije gusimbura izisanzwe.
Abafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki i Huye bavuga ko kuba hari n’abafite ikirango S benga inzoga zitujuje ubuziranenge bituma izabo zitagurwa uko bikwiye.
Mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi hatangiye kubakwa umuyoboro w’amazi ungana n’ibilometero icumi by’uburebure uje gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyari kibangamiye abaturage 9,000 babarirwa mu ngo 260 bo mu tugari dutatu kuri dutanu tugize uyu (...)
Ubusanzwe amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda agura cyangwa agurizwa amafaranga na Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), habanje gukurwaho inyungu ya 5.5% by’ayo yasabye.
Mu rwego rwo kugabanya amafaranga igihugu gitanga mu kugura gaze, Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peterori na gaze n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa “Gasmeth Energy Limited”, ikazacukura gaz methane mu Kiyaga cya Kivu (...)
Abamotari bose bakora akazi kabo bambaye imyambaro ibaranga bita ‘amajire’ ariho ibirango n’ubutumwa bw’ibigo by’itumanaho bamamaza. Ibyo bigo biha amafaranga impuzamashyirahamwe yabo ariko bo ntihagire na rimwe bahabwa, bakifuza ko na bo hagira ayo bagenerwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko Gihengeri bashobora kuzabona isoko mu ngengo y’imari ya 2019-2020 nabwo harebwe inyungu ryatanga.
Mu rwego rwo guha ubumenyingiro bufite ireme urubyiruko kandi bakabuhabwa mu gihe gito kuburyo babasha kujya ku isoko ry’umurimo bagakorera amafaranga, ikigo MOPAS Ltd, cyatangije ishuri rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi mu gutunganya amashusho, amafoto (...)
Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF kiratangaza ko muri uyu mwaka wa 2019, kizakuba inshuro ebyiri imishinga cyateye inkunga muri 2018, kandi kikazibanda ku mishinga mitoya.
Ubuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga buravuga ko bagiye kwitabaza inguzanyo ya banki kugira ngo babashe kuzuza isoko rya Kijyambere batangiye kubaka.
Abemerewe na BDF inguzanyo z’ibikoresho byo gutangira kwihangira imirimo b’i Huye, batekereza ko hari byinshi byari bikwiye guhinduka mu gutanga bene iyi nguzanyo.