Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 ishize gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), imaze kuramira ubuzima bw’abarenga Miliyoni 26.
Sadiki Munganga Gloire w’imyaka 32 y’amavuko, yaguye mu mwobo wa metero 15 z’ubujyakuzimu mu Bugesera aho yabaga mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi 2025.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge (long-acting injectable treatment), mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no gukurikira Virusi itera SIDA, bikazakorwa bidatinze.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri mwaka nibura abantu 2,600 bahitanwa na Sida, mu gihe abagera ku 3,200 bayandura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti cy’u Busuwisi (Swissmedic), cyemeje umuti wa mbere wa Malariya wagenewe impinja zikivuka n’abana bakiri bato ‘Coartem Baby’.
Mu 1921, James Biggs, Umwongereza ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye imusigira ubumuga bwo kutabona.
Ihuriro ry’abatumiza mu mahanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ndetse n’ibiribwa nyongeramirire (Association des Importateurs Grossistes en Produits Pharmaceutiques – AIGPHAR), tariki 27 Kamena 2025 bahuriye mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango iba rimwe mu mwaka, barebera hamwe ibyagezweho, ndetse baganira ku (…)
Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu.
Umuryango Disability Inclusion Rwanda ugizwe n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere y’ubwonko, urasaba inzego zifata ibyemezo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kugera ku ikoranabuhanga ryabunganira mu buzima n’ibikorwa byabo kugira ngo na bo boroherwe ndetse bibone muri gahunda zose (…)
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, UNICEF Rwanda na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.
Umubyeyi witwa Mukanoheli Grace wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, aratakamba asaba abagiraneza kumugirira umutima w’impuhwe, bakamufasha kubona amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’igice y’u Rwanda, kugira ngo umwana we w’umuhungu avurwe kandi akire ubumuga bw’ingingo bukomeje kumuzahaza.
Nyiranshimiyimana Donatille wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, arashima gahunda yo gutanga amaraso, nyuma yo gutabarwa na yo ubwo yari yagize ikibazo cyo kuva amaraso menshi amaze kubyara, nyamara we yari yaranze kwitabira gahunda yo kuyatanga.
Tariki ya 14 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso hakanashimirwa abagiraneza biyemeje kuyatanga.
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas (Tom Close), yibukije abantu bagifite impungenge zo gutanga amaraso, ko gutanga amaraso bitagendera ku byiciro by’imibereho y’abantu, ahubwo ko bireba buri wese ufite ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku Iterambere ry’Inganda (NIRDA), Telesphore Mugwiza, avuga ko umwaka utaha wa 2026 uzarangira ku isoko ry’imiti ivura abantu harimo n’iyakorewe muri iki kigo.
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.
Abanyeshuri n’Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), iherereye mu Karere ka Musanze, basanga igihe kigeze ngo abantu bitabire kwibanda ku mirire n’imyitwarire ituma bakumira indwara zitandura, zugarije abatari bacye muri iki gihe.
Kuwa 28 Gicurasi 2025 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’isuku mugihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day)
Kuri uyu wa mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi, bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije Endoscopy, uburyo bwo gucisha agapira mu kanwa gafite camera, kugira ngo bavure ibibazo biri mu nzira y’igogorwa.
Inzego z’ubuzima zitandukanye zo mu bihugu by’u Buhinde, Amerika, u Bushinwa na Tanzania byamaze kwemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyamaze kugaragara mu bihugu byabo ndetse ko hari abamaze guhitanwa nacyo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva ku ya 28 Mata 2025 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku 6.300 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu bitaro bya Munini bw’Akarere ka Nyaruguru muri gahunda y’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Bushinwa mu 2019 kigakwirakwira hirya no hino ku isi n’u Rwanda kitarusize, cyera numvaga ko agapfukamunwa ari ak’abakora kwa muganga, mu bigo bikora ubushakashatsi bushingiye ku butabire (laboratoire) no mu nganda gusa, ku buryo iyo nahuraga n’umuntu ukambaye mu Rwanda nabonaga (…)
Abaturarwanda basabwe gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko muri iki gihe ikomeje kwiyongera hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu mwaka wa 2024 aho imibare yakomeje kuzamuka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no kuvura indwara ya Malaria, abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku isonga ndetse bitanga umusaruro, kuko bagize uruhare mu kuvura abarwayi ku kigero cya 54%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko imiterere yako, ndetse no kuba higanje ibikorwa byinshi by’ubworozi aho usanga abaturage bafite inzuri nyinshi kandi zifite n’ibidamu bibika amazi amaramo igihe, ari zimwe mu mpamvu zituma harabaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, umugore n’urubyiruko ’Save Generations Organization’ uvuga ko n’ubwo cotex zakuriweho umusoro wa TVA, abagore n’abakobwa cyane cyane abo mu cyaro batabona ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, bitewe n’uko bigihenze.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana, aho gikangurira umuryango gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.