Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko indwara zigera kuri 14 zirimo iza Kanseri ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa mituweli (Mutuel de Sante), aho biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2025, zose zizaba zivurirwa kuri Mituweli.
Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Abasenateri ko abakozi bazemera kujya gukorera mu bigo nderabuzima 82 biherereye ahantu kure kandi hagoye kugera, bazajya bahabwa agahimbazamushyi kihariye.
Nyuma y’amezi ane ibitaro bya Nyarugenge bifunzwe by’agateganyo, biteganyijwe ko bizafungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abasenateri, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.
Icyorezo bikekwa ko ari icyatewe na virusi ya Marburg cyageze muri Tanzania mu gace ka Kagera, aho kimaze kwica abantu umunani (8), nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Inzoga ni ikinyobwa gisembuye, kigira aho kibamo ikinyabutabire cyitwa Ethanol ariko hakaba n’izindi z’inkorano (zitemewe) bashyiramomethanol, ku buryo ishobora kugira ingaruka kuyinyweye.
Abantu bagana ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), basabwe kwambara agapfukamunwa kubera ubwiyongere bw’ibicurane.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.
Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara y’igisukari cyangwa se Diabète mu ndimi z’amahanga, ari indwara yo kugira isukari nyinshi mu mubiri ikarenga igipimo cy’iyo umubiri usanzwe ukenera, bitewe ahanini no kubura k’umusemburo witwa insuline cyangwa utabasha kwakirwa n’umubiri, bitewe n’uko utarekurwa ku rugero rukenewe.
Kuba indwara za Kanseri ziri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n’abatuye Isi muri rusange, ni kimwe mu bihangayikishije cyane abayituye, bitewe n’uko ubuvuzi n’imiti yazo isaba ikiguzi kitakwigonderwa na buri wese.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yayoboye inama yahuriyemo abaganga babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili bakorana na bo mu Gihugu hose, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora.
Ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko igwingira mu Karere ka Kamonyi ryari kuri 21% mu myaka ibiri ishize (muri 2022), ariko aka Karere kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako bakaba bararigabanyije, rigera ku 10% muri uyu mwaka wa 2024.
Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malariya irakekwa kuba ari yo nyirabayazana y’icyorezo giherutse guhitana abantu barenga 80, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku mugabane wa Africa (Africa CDC).
Mu myaka icumi ishize, umubyeyi utuye i Kigali yafashwe na Kanseri yo mu bihaha ubwo yari atwite ubugira kabiri.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) i Lyon mu Bufaransa.
Umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko, yapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.
Umusore ufite imyaka 25 y’amavuko ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti.
Umusonga ni indwara ivurwa igakira ariko iyo irangaranywe ishobora guhitana byihuse umuntu uyirwaye, cyane ko imibare yo mu 2021, yagaragaje ko yahitanye abarenga miliyoni 2.5 hirya no hino ku Isi barimo abana ndetse n’abantu bakuru.
Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.