Madame Jeannette Kagame yemereye ba rwiyemezamirimo b’abagore kubatera inkunga ngo bahangane n’imbogamizi bahura na zo, ariko abasaba kureka kwigana imishinga y’abandi kugira ngo bazamure uruhare rwabo mu mibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine avuga ko abagabo n’abahungu bagize umuryango AERG bakwiriye gukura amaso ku bidashoboka bakayahanga ibishoboka.
Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Kibondo riherereye mu Karere ka Gatsibo barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kuko bituma badatera imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko kuba abangavu baterwa inda batavuga abazibateye bikiri mu bituma iki cyorezo kidacika.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukeshabatware Dismas, uzwi cyane mu makinamico atandukanye, aho azwi ku mazina nka Rutaganira muri Musekeweya, Shuni, Nyangezi, Mbirikanyi, n’andi mazina menshi akina yitwa mu itorero indamutsa, avuka mu karere ka Nyaruguru.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore bane, ubwo bari bahetse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bunyuranye.
Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ikomeje kwishyuza inguzanyo ya buruse abantu bigiyeho muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980, ababyanze bakabarwa nk’abambuye banki(bihemu).
Ibitutsi ni amagambo ubwira umuntu umwifuriza ibibi, umushakira ikerekezo gitandukanye n’icyo umuntu yifuza kubamo, bikakirwa bitewe n’uburyo ugututse yitwaye cyangwa aho agutukiye, kuko ashobora kugutuka arakaye cyangwa atebya. Gusa hari abavuga ko bigaragaza umuntu ufite ikinyabupfura gike.
Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge, bamaze gushyira hanze indirimbo “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye, yumvikanamo amagambo Perezida Kagame yari yasabye ko yasimbuzwa ayari asanzwe mo.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangazwaga amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2019, ikipe ya Rayon Sports na TP Mazembe zisanze mu itsinda rya mbere
Ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha Ciiza Hussein wakinaga hagati mu ikipe ya Mukura, akaba asinye imyaka ibiri
Indwara y’umuhaha ni indwara mbi ishobora gusigira umuntu ubumuga bwo kutumva, kandi yibasira 85% by’abana bari munsi y’imyaka itatu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.passeportsante.net.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.
Umwanditsi Dr. Oscar Gasana avuga ko ubutwari Abanyabisesero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangana n’abicanyi, bukwiye kubera urugero rwiza Abanyarwanda bose.
U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura eshanu ziturutse muri Repubulika ya Tcheque muri pariki yitwa ‘Dvůr Králové’ aho zari zarahurijwe guhera mu Kwezi k’Ugushyingo 2018.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.
Uhereye mu mpera z’iki cyumweru, abanyarwenya ba Comedy Knights bafatanyije na Daymakers, baratangira umushinga wabo wo gusetsa ku buntu abanywi bo mu tubari dutandukanye bahereye i Remera muri 514 Resto Bar.
Mu karere ka Huye na Gisagara hagiye kongera kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi Huye Rally, rikaza rinarimo isiganwa ry’utumodoka duto tutamenyerewe mu Rwanda.
Abagabo n’abagore bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, baritana ba mwana ku bibazo by’amakimbirane mu miryango, bitera abana gukoreshwa imirimo ivunanye.
Biziman Yannick washakwaga n’amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda yerekeje muri Rayon Sports aho yasinye amasezerano yo kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare.
Muri iki gihe, benshi bavuga ko gutandukana kw’abashakanye biterwa n’uko abasore n’inkumi batagifata umwanya wo kumenyana bihagije mbere yo gushyingiranwa.
Igisheke (canne à sucre) gifite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu. Kigali Today igiye kubagezaho bimwe muri byo, yifashishije imbuga za interineti zitandukanye.
Baby Shower ni ibirori bikorerwa umugore witegura kubyara. Ibi birori akenshi bitegurwa n’inshuti ze za hafi, umuryango we, cyane cyane ariko bikitabirwa n’ab’igitsina gore.
Abaturage batuye mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, hafi ya ruhurura iva mu mujyi igera I Nyabugogo, baratangaza ko bahangayikishijwe n’umunuko uturuka muri iyo ruhurura, ndetse n’impanuka za hato na hato z’abantu bagwamo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, avuga ko gahunda y’Ikofi yo gufasha abahinzi kongera umusaruro yatangijwe na Banki ya Kigali (BK) izafasha mu gukemura ikibazo cy’itinda ry’imbuto n’ifumbire abahinzi bahora bavuga.
Icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, akomeje guca agahigo mu bihugu bigize uburasirazuba bwa Afurika, akaba ashaka no kwimenyekanisha ku migabane yose y’isi.
Ku mashuri ya "New Explorers Girls Academy (NEGA)" ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera, hamwe na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu ry’Abagatolika, kwiga birakomeje ariko bashobewe.
Denyse Mukeshimana wiga mu mwaka wa kabiri kuri GS Gasagara yifuza aho gutaha hazima n’ibikoresho by’ishuri kugira ngo akomeze kwiga neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mezi atandatu ari imbere buzaba bwamaze guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School baravuga ko amateka mabi yaranze igihugu akwiye gusigira buri wese isomo ryo kudasigara inyuma mu bikorwa byo kucyubaka, kukigira cyiza no kukirinda amacakubiri.
Daphrose Nyirabahutu abatuye mu Karere ka Nyaruguru bitaga Umukecuru wa Perezida (Kagame), yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2019.
Minisiteri y’Ubutabera yagejeje umushinga w’itegeko kuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, risaba ko amategeko areba u Rwanda yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yavanwaho.
Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda, ndetse na TP Mazembe yo muri DR Congo, yemeje ko azitabira CECAFA izabera mu Rwanda Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports zandikiye Umujyi wa Kigali, zibasaba ko babahuza bakaba ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali.
Niyomucunguzi Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye kurema isoko rya Kisoro muri Uganda, afatwa na Polisi yaho imushinja kutagira ibyangombwa ahita afungwa akaba arekuwe nyuma y’umwaka.
Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako y’Uwitwa Simbizi Joseph mu Mujyi wa Muhanga, amaduka atanu yacururizwagamo arakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyabashije kurokoka.
Mu buzima bw’abagore n’abakobwa, kugaragara neza ku mubiri biri mu bintu bifata umwanya wa mbere, aho baba baharanira guhorana umucyo, ubwiza ndetse n’ igikundiro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko afite icyizere mu isoko rusange rya Afurika rizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’uwo mugabane.
Abaturiye umugezi wa Mwogo mu Mirenge ya Maraba na Kigoma mu Karere ka Huye, barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe cyatashywe tariki 18 Kamena 2019.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, asaba umushoferi wanyoye ibisindisha kureka kongera gutwara ahubwo agashaka umutwara kugira ngo agere iwe amahoro.
Muri 2004, Hamiss Mudenge, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60, yagiye kwaka akazi ko gukora mu buhumbikiro (pepinier) y’indabo, ibiti bitandukanye n’imbuto byifashishwa mu gutunganya ubusitani i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, umukoresha we akajya amuhemba ibihumbi bitanu (5,000FRW) akamucumbikira ndetse akanamugaburira.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye, harabera irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda inda itateguwe. Ibyo ni ubwirinzi, umuntu ntiyari akwiye guterwa ipfunwe na byo, ariko usanga kuri bamwe bikiri imbogamizi kugura agakingirizo mu ruhame.
Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyabihu, barishimira ko ikibazo cy’igwingira ry’abana kigenda kigabanuka nyuma yuko biyemeje kwihugura mu guteka, kugira ngo bafatanye n’abagore babo mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Urubuga https://lanouvelletribune.info ruvuga ko amamesa akorwa mu mbuto z’ingazi, kandi nta binyabutabire (ingrédients chimiques) bishyirwamo mu gihe bayatunganya.
Umwaka w’imihigo 2018-2019 usize abaturage bangana na 5.5% babonye amazi meza kubera umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage bo mu mirenge itandatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko muri aka karere habarurwa abana b’abakobwa barenga 600 babyaye batarageza imyaka 18 y’amavuko, nyamara ababateye inda babihaniwe bakaba batarenga abantu 100.
Urubuga rwa Interineti https://boiteafruits.com ruvuga ko amacunga yigiramo ‘Vitamine C’, ‘Flavonoïdes’ na ‘Bêta-carotène’. Iyo ibyo byose bikubiye hamwe bigira icyitwa ‘antioxidant’. Iyo antioxidant ifasha mu gusukura umubiri, bityo igakumira indwara z’imitsi, indwara z’umutima, indwara zizanwa no gusaza ndetse na kanseri (…)