Musanze: Abaturage barashimira Spark MicroGrants yabafashije kwishakamo ibisubizo

Imiryango 105 yo mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, iremeza ko yavuye mu bukene bukabije, ubu ikaba imaze kwiteza imbere binyuze mu mishinga inyuranye ifashwamo n’umushinga Spark MicroGrants.

Abaturage bishimira kwakira intumwa za SPARK mu mudugudu wa Gakoro
Abaturage bishimira kwakira intumwa za SPARK mu mudugudu wa Gakoro

Uwo muryango ukorana n’abaturage mu kwiteza imbere ubigisha gukora imishinga no kuyicunga, nyuma y’uko utanze inkunga y’amafaranga angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itandatu mu Mudugudu wa Gakoro. Imiryango 105 yitabiriye iyo gahunda mu miryango 125 igize uwo mudugudu, yishyira hamwe ishinga itsinda ryiswe “Icyerekezo Spark Gakoro”.

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ryabo, bifashishije iyo nkunga bahawe na Spark MicroGrants, abagize iryo tsinda bakora umushinga w’ubucuruzi bwo gutwara abantu, aho baguze moto eshatu, inyungu babonye bazifashisha mu kugeza umuriro uva ku mirasire y’izuba mu miryango 105 igize itsinda icyerekezo Spark MicroGrants, borozwa n’amatungo magufi nk’uko bivugwa na Uwiragiye Eugène uhagarariye iryo tsinda.

Agira ati “Umushinga SPARK waduhaye miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu. Twaguzemo moto eshatu andi mafaranga tuyakoresha mu kugurizanya. Twabonye ko kugurizanya bitazatugeza ku ntego vuba, duhitamo korozanya aho twaguze intama 105 tworoza buri muryango, aho ubu zamaze kubyara izigera kuri 60”.

Abakozi ba SPARK n'uhagarariye ubuyobozi bw'akarere baganiriza abaturage ba Gakoro
Abakozi ba SPARK n’uhagarariye ubuyobozi bw’akarere baganiriza abaturage ba Gakoro

Akomeza agira ati “Ntibyatinze moto zakomeje kubyara amafaranga y’inyungu dutangira kugeza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu ngo, aho ingo 105 zose zamaze kugezwamo umuriro. Iyo ubaze agaciro kose k’amafaranga kuva SPARK yaza, tumaze kwinjiza amafaranga miliyoni 10 n’ibihumbi 280.

Gukomeza kwishakamo ibisubizo bagana iterambere, ni na yo ntego abo baturage bafite aho bamaze kwiga umushinga wo kubaka ishuri ry’incuke mu mudugudu wabo mu rwego rwo gufasha abana kwiga bakiri bato.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuva umushinga SPARK MicroGrants wabegera, ngo bageze ku iterambere bava mu bukene bwari bubugarije.

Maniriho Emmanuel washinze Salon yo kogosha aho yifashisha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, avuga ko umushinga SPARK MicroGrants wamufashije kubona inguzanyo, yubaka inzu aho yashinze salon imaze kugera ku rwego rw’agaciro k’ibihumbi bisaga 200.

Abo mu mudugudu wa Gakoro bishatsemo ibisubizo
Abo mu mudugudu wa Gakoro bishatsemo ibisubizo

Agira ati “Narahingaga ngatahira aho, ariko SPARK yaraje iduha imfashanyo nsaba inguzanyo ngana ubuhinzi bwa kijyambere, ndeza nubakamo inzu, nshingamo salon. Byafashije abaturage kuko bakoraga ingendo bajya kwiyogoshesha epfo iyo za Kanombe, ariko ubu baraza iwanjye nkabogosha bakagira isuku nanjye nkunguka. Ubu iyi salon yanjye igeze ku gaciro gasaga ibihumbi 200”.

Mutamuriza Marie Rose, ukora umwuga w’ububoshyi bw’uduseke, na we avuga ko atunze umuryango we wabagaho mu bukene bukabije aho babagaho bategereje ko umugabo ataha akabahahira.

Ngo bitewe n’amahugurwa n’inguzanyo akesha umushinga wa SPARK MicroGrants, ngo yaratinyutse arakora yishakamo ibisubizo.

Agira ati “Nari aho narize umwuga umpfira ubusa kubera kubura amikoro. Nari umugore wugarijwe n’ubukene ntagira agatenge ko kwambara, nari narazahaye nta sabune nta mavuta, ubwo SPARK iraza intera inkunga. Ubu buri kwezi nsagura ibihumbi 30 kandi nakemuye ibibazo byose byo mu rugo”.

Mutamuriza Marie Rose avuga ko yatejwe imbere no kuboha uduseke nyuma y'amahugurwa yahawe n'Umushinga SPARK
Mutamuriza Marie Rose avuga ko yatejwe imbere no kuboha uduseke nyuma y’amahugurwa yahawe n’Umushinga SPARK

Akomeza agira ati “Umugabo yaransuzuguraga cyane yanyiciraga ku rwara nk’inda kubera ko namusabaga byose, ariko araza agasanga nakaranze, natetse akanyama ati sheri, mbaye sheri nshaje”.

Mu muhango wabaye ku itariki 31 Nyakanga 2019, wateguwe n’umushinga SPARK MicroGrants wo gucutsa Umudugudu wa Gakoro nyuma y’imyaka itatu uwo muryango ukorana n’abatuye uwo mudugudu, abaturage bashimiwe uburyo babyaje umusaruro inkunga bahawe n’uwo mushinga, basabwa kwerera imbuto indi midugudu ibegereye baharanira kuyizamura mu iterambere nk’iryo bagezeho nk’uko byavuzwe na Mugwaneza Rachel, umuhuzabikorwa muri SPARK MicroGrants.

Mugwaneza Rachel, Umuhuzabikorwa muri SPARK
Mugwaneza Rachel, Umuhuzabikorwa muri SPARK

Agira ati “Tubashimiye uburyo mwabonyemo inkunga ntimuyipfushe ubusa, uburyo mwagiye muyikoreshamo buragaragarira buri wese kandi burimo umucyo. Natunguwe no kubona mukoze umushinga wagutse mugahitamo imirasire, ni icyerekana ko imyumvire yanyu yateye imbere.

Akomeza agira ati “Twizeye ko hari imidugudu mugiye gufasha namwe mukaba SPARK yaho, nubwo tugiye kubacutsa tugiye tudafite impungenge, turabona ko mwakuze kandi muzakomeza iterambere mugera ku bikorwa binyuranye”.

Habinshuti Anaclet, Umuhuzabikorwa wa JADF mu Karere ka Musanze, yashimiye abaturage bishatsemo ibisubizo bunganira Leta kugeza umuriro w’amashanyarazi muri ako gace, aho igice kinini cy’Umurenge wa Kimonyi kitagira umuriro.

Habinshuti Anaclet umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Musanze
Habinshuti Anaclet umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Musanze

Yababwiye kandi ko akarere gakomeje kwiga uburyo kabagezaho ibikorwa remezo binyuranye bibafasha kurushaho kuzamura iterambere ryabo.

Umushinga SPARK MicroGrants watangiriye mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2010, ubu ukaba ukorera mu Karere ka Gisagara, Rulindo, Musanze, Gakenke na Burera aho ukomeje gufasha abaturage ubatera inkunga, unabahugurira gukora imishinga inyuranye ibaganisha ku iterambere.

Maniriho Emmanuel washinze salon yogosha nyuma yo gufashwa na SPARK
Maniriho Emmanuel washinze salon yogosha nyuma yo gufashwa na SPARK
Maniriho Emmanuel asurwa n'intumwa z'umushinga SPARK
Maniriho Emmanuel asurwa n’intumwa z’umushinga SPARK
Maniriho arishimira ibyo amaze kwigezaho nyuma yo kujya mu itsinda rifashwa n'umushinga wa SPARK
Maniriho arishimira ibyo amaze kwigezaho nyuma yo kujya mu itsinda rifashwa n’umushinga wa SPARK
Uru ni urwibutso abo baturage bahaye umushinga Spark ubwo wabasezeragaho
Uru ni urwibutso abo baturage bahaye umushinga Spark ubwo wabasezeragaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka