Ibizamini byo mu itangira ry’igihembwe bizatuma abanyeshuri batangirira igihe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko gukora ibizamini umunsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe bizatuma abanyeshuri batangirira igihe.

Itangira ry'amashuri ntirikunze kwitabirwa kubera gutinya gukoreshwa isuku
Itangira ry’amashuri ntirikunze kwitabirwa kubera gutinya gukoreshwa isuku

Murekatete Julliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko buri gihe mu ntangiriro z’igihembwe abanyeshuri baba ari bacye.

Nyamara ngo haba harakozwe ubukangurambaga binyuze mu nteko z’abaturage, inama zisanzwe ndetse no mu nsengero ababyeyi bibutswa itariki y’itangira ry’amashuri.

Avuga ko umuti w’iki kibazo cy’abana batangira ishuri bakererewe bizakemurwa no gukora ibizamini icyumweru cya mbere cy’itangira ry’igihembwe.

Ati “Hari amashuri menshi bigaga bararamo batangirana ibizamini guhera ku munsi wa mbere igihembwe kigitangira kandi amanota akandikwa ku ndangamanota, ho usanga abana bazira igihe, n’ahandi tuzabishyiramo imbaraga.”

Avuga ko mugihe umunyeshuri azi neza ko nakerererwa kugera ku ishuri azasanga yaracikanywe n’amanota y’ibyo bizamini azatangirira igihe kuko ngo n’ubwo umubyeyi yamubuza atakwemera.

Yabitangaje kuri uyu wa 05 Kamena ubwo hatangiraga igihembwe cya gatatu ku mashuri abanza n’ayisumbuye byagaragaye ko abanyeshuri batitabiriye ku bwinshi.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kudatangirira igihe ku banyeshuri biterwa n’impamvu zabo bwite ndetse n’abana ubwabo.

Serukundo Daniel umubyeyi wo mu kagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare avuga ko kudatangirira igihe ku bana biterwa n’imyumvire micye y’ababyeyi ndetse n’abana batinya ko bakoreshwa isuku.

Agira ati “Usanga bamwe mu babyeyi baratinze gushaka ibikoresho by’ishuri bakabyibuka amashuri yatangiye ariko nanone hari n’abana banga kwiga icyumweru cya mbere bavuga ko ngo batiga ahubwo bakoreshwa isuku gusa.”

Serukundo asaba ababyeyi bagenzi be gukora inshingano zabo hanyuma bagasigarana ikibazo cya bamwe mu bana bashobora kwanga gutangirira igihe.

Ati “Ababyeyi duhinduye imyumvire tukitegura hakiri kare hasigara icy’abana kuko nabo harimo abakuru akubwira ati “ Sinjya gukubuzwa no gukupakupa”. Ariko burya wamuhaye ibyo umugomba bugacya umubwira kujya kwiga ntiyakwanga.”

Kuri uyu munsi wambere w’itangira ry’amashuri kuri GS Nyagatare, ikiciro cy’amashuri abanza hize 312 kuri 819 basanzwe naho ikiciro cy’ayisumbuye haza 342 ku banyeshuri 1160.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka