Rwakazina yahererekanyije ububasha na Busabizwa

Marie Chantal Rwakazina wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba aherutse kugirwa Ambasaderi, yahererekanyije ububasha ku buyobozi bw’uwo mujyi na Busabizwa Parfait usanzwe ari umuyobozi wungirije wawo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Rwakazina na Busabizwa bahererekanyije ububasha ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Rwakazina na Busabizwa bahererekanyije ububasha ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Busabizwa agiye kuyobora uwo mujyi by’agateganyo kuva kuri uyu wa 5 Kanama 2019, mu gihe hategerejwe ko haba amatora ashyiraho umuyobozi w’umujyi wa Kigali mu buryo buteganywa n’amategeko, igikorwa cyari cyitabiriwe na Perezida wa Njyanama y’uwo mujyi, Me Athanase Rutabingwa.

Rwakazina aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubusuwisi kuva muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yarasimbuyeyo Amb François Xavier Ngarambe.

Me Rutabingwa avuga ko umuyobozi washyizweho ari uw’agateganyo ariko ko barimo kwitegura gutora undi mu gihe kitarambiranye.

Agira ati “Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ashyirwaho biciye mu matora, gusa itegeko rivuga ko uwo muyobozi atorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu. Si ngombwa ariko ko dutegereza ayo mezi yose kuko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aba afite inshingano nyinshi zimutegereje”.

Rwakazina na Busabizwa bashyira umukono ku nyandiko z'iryo hererekanyabubasha imbere ya Perezida wa Njyanama, Me Athanase Rutabingwa
Rwakazina na Busabizwa bashyira umukono ku nyandiko z’iryo hererekanyabubasha imbere ya Perezida wa Njyanama, Me Athanase Rutabingwa

Ati “Kugira ngo atorwe ni uko abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali uko ari 11 baba buzuye, bakabona bakitoramo umuyobozi wawo. Icyo tugiye kwihutisha n’ugutora abuzuza Inama Njyanama, ibyo kandi turabikora mu gihe gito gishoboka”.

Rwakazina yayoboye umujyi wa Kigali kuva muri Gicurasi 2018 asimbuye Nyamulinda Pascal, mbere yaho akaba yakoreraga Umuryango w’Abibumbye, aho yari umuhuzabikorwa w’inkunga z’uwo muryango mu bikorwa bya Leta, ndetse akaba yarakoze n’indi mirimo inyuranye irimo no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka