Kurumika no kurasaga: Imigenzo yarindaga ibyago Abanyarwanda

Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo yabaga ari ingirakamaro.

Umukecuru Mukeshimana Consolée w’imyaka isaga 60 y’amavuko, aganira na Kigali Today, yasobanuye ko n’ubwo atigeze abikora ariko ko yabonaga aho babikora, bityo agira ibyo atangaza kuri iyo migenzo agira ati “Hari abantu bashakaga kurasaga nk’umuntu wenda bashaka nko kumushyiramo imiti yo kumuvura ikintu arwaye, cyangwa kumutsirika bavuga ngo batazamuroga, bakarasaga rero bagashyiramo iyo miti.”

Arongera ati “Naho kurumika ho bacaga indasago nko mu gikanu cyangwa mu mugongo , bagashyiraho ikintu bita ingunga. Ingunga kari agacuma bakebye katagira ijosi,noneho nabonaga batwika nk’akababi k’inturusu, kugira ngo ya ngunga ifateho ikurure, noneho bagakubitaho.”

Akomeza agira ati “ Hari n’ababikoreshaga ihembe, rikiyomekaho nyine, rikajya rikurura amaraso ryamara kuzura bakamena bakongera bagasubizaho, iyo ngunga ikiyomeka aho barasaze.”

Mukeshimana asobanura icyo byasabaga ngo bakurumike agira ati “Barumikaga nk’umuntu ukunda kurwara nk’ibirwara byabagaho nk’umutwe, umugongo, bakarumika nyine bagakuramo amaraso. Noneho iyo ngunga cyangwa iryo hembe bikaba ibyo gukururamo amaraso.”

Mukeshimana akomeza atandukanya kurumika no kurasaga agira ati “Kurasaga, kwari ukurasaga amaraso ntibayatege. Hari uwo barasagaga bashyiramo umuti, ariko n’imvune barayirasagaga.”

Akomeza agira ati “Naho kurumika nyine ,bacaga ibirasago binini bagakubitaho ingunga nyine bakarumika, iyo ngunga ikayakurura. Havagamo amaraso menshi ku buryo hari uwo barumikaga hakava nka litiro!

Asoza agira ati “Kurasaga ni ukurasaga nyine amaraso agatemba, ariko atari menshi. Kandi indasago aba ari uruhu rwonyine rw’inyuma barasagaho gatoya. Naho kurumika bacaga umubiri nyine, ahari byageraga no ku mutsi.”

Uyu mukecuru rero we avuga ko yabonaga babikora kandi koko akabona ababikorewe barakize.

Ati “ Niba ari morali, nabonaga babarasaga bigakira n’ubwo nabaga ndi muto n’aho nkuriye simbyiteho.”

Rutangarwamaboko yasobanuye ibyerekeranye no kurasaga no kurumika (Ifoto: Afrimax)
Rutangarwamaboko yasobanuye ibyerekeranye no kurasaga no kurumika (Ifoto: Afrimax)

Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, umuvuzi gakondo ubihuza n’ubuvuzi bwa kizungu yize ahamya ko iyi migenzo yavuraga, kandi ko yanatsirikaga ibyago.

Ati “Kurasaga none ntabwo tukibishishikariza cyane, kuko byasaba ko umuntu abanza kwipimisha n’umurasaga na we bikaba uko,kubera ko indwara zandura zabaye nyinshi. Ariko ntibibuza aho biri ngombwa ko umuhango ukorwa.”

Akomeza agira ati “Uzasanga abantu bakuru benshi bafite nk’indasago mu gatuza,mu mugongo,hari abo barasaga mu gahanga,mu biganza, ku bibero,n’ahandi. Indasago,ahanini byabaga ari ugutsirika, ugashyiramo imiti y’imitsiriko,iyo batongera runaka,cyangwa kuvura,imitongero igakurwa n’indi.”

Arongera ati “ Hari n’ibyo bikenga ko umwana yari kuzahura na byo,babitsirika, ugasanga ntahuye na byo. Cyangwa umugore ugiye gushaka cyangwa umugabo.”

Akomeza ati “ Ikindi cya kabiri indasago zifashaho, bikora nko kurumika, na byo tudatangaho inama, nta n’ubwo twe tubikora. Ariko bifite umumaro wabyo kuko ubwo buhanga ntidukwiye kubupfukirana , twebwe tububika nk’umurage.”

Asobanura kurumika no kurasaga ati “Babikoraga bashaka gusohora amaraso mabi mu mubiri, urabona hari ubwo imitsi yipfundika, ugasanga ahantu habaye nk’umukara, bene izo nce ugasanga hakunze kugira ibinya, barasaga ya maraso agasohoka. Nyuma basigamo imiti yo kugira ngo hasubirane, ariko na none yo gukiza ibyo bintu.”

Arongera ati “Bikiza mu buryo bubiri. Ya miti hari icyo ifasha, na ya maraso mabi asohoka. Ibyo bintu wambwira gute ngo nta kintu bimaze?”

Muganga Rutangarwamaboko avuga ko impamvu abaganga bemewe ba kizungu batabikora ari uko batabizi.

Ati “Ntabyo bazi, ntabyo bazi!kuko iyo babimenya, baba barabikoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka