Kaminuza y’Abadivantisiti igiye gutangiza ishami ry’ubuganga ryo ku rwego mpuzamahanga

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), igiye gutangiza ishami ry’ubuganga rizaba riri ku rwego mpuzamahanga, cyane ko rifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Harubakwa inyubako z'amagorofa
Harubakwa inyubako z’amagorofa

Iryo shami biteganyijwe ko rizatangira muri Mutarama umwaka utaha wa 2020, rikaba rizatangirana n’abanyeshuri 55 kandi bose bakaziga bacumbikiwe mu nyubako zigezweho ibikoresho nkenerwa byose biri mu kigo, aho iyo kaminuza iherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti ku isi bukorera muri Amerika bwari bwateganyirije iryo shuri Akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika buhitamo ko ryubakwa mu Rwanda, nk’uko umuyobozi mukuru wa AUCA, Dr Roger Ruterahagusha abisobanura.

Dr Roger Ruterahagusha, umuyobozi mukuru wa AUCA
Dr Roger Ruterahagusha, umuyobozi mukuru wa AUCA

Agira ati “Itorero ry’Abadivantisiti ku rwego rw’isi rimaze gusuzuma ryasanze u Rwanda ari igihugu gifite iterambere rikataje, gifite umutekano ndetse gifite imiyoborere myiza. Ni ko guhitamo rero ko iryo shuri ryashyirwa mu Rwanda kuko rufitiwe icyizere kandi rwujuje ibisabwa”.

Ati “Abadivantisiti bafite amashuri y’ubuganga nk’iri atandatu ku isi, iri rigiye gutangira mu Rwanda rikazaba ari irya karindwi, n’irya kabiri muri Afurika kandi aho hose imyigishirize ni imwe. Ubwo bunararibonye rero ni bwo bwatumye Minisiteri y’Uburezi idusaba ko iryo shami ryaza mu Rwanda, abayobozi bakuru barabyemera”.

Akomeza avuga ko kubera iyo mikoranire hagati y’ayo mashami yo hirya no hino ku isi, n’abarimu bazigisha muri iryo shami bazaba ari mpuzamahanga, bakigisha mu Rwanda nk’uko bakwigisha no mu bindi bihugu.

Abanyeshuri baziga muri iryo shami ry’ubuganga bafite umwihariko kuko bazaba bacumbikiwe mu nzu zirimo ibikoresho bigezweho ndetse bakagaburirwa, hakaba hari amashuri meza bazigiramo ndetse na Laboratwari icyenda zitandukanye zizabafasha mu myigire yabo.

Uko kuntu abo banyeshuri bazafatwa mu buryo budasanzwe, bituma n’amafaranga y’ishuri na yo ngo azaba ari hejuru ugereranyije n’ayo mu yandi mashami cyangwa ayo mu zindi kaminuza zo mu Rwanda nubwo ataratangazwa.

Imihanda na yo yitaweho
Imihanda na yo yitaweho

Abaziga muri iryo shuri ngo bazaturuka mu bihugu 11 byo mu gace u Rwanda ruherereyemo kandi itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsiwa wa Karindwi rikoreramo, gusa ngo n’abazaturuka ahandi bazifuza kuryigamo ntibazahezwa.

Inyubako z’ishami ry’ubuganga muri AUCA zizubakwa mu byiciro bine. Icya mbere kigizwe n’inzu enye zigeretse, zikaba zigeze mu gihe cyo gukorerwa amasuku, ubu aho zigeze ngo zimaze gutwara miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga asaga miliyari 14 na miliyoni 700Frw), zikazatahwa ku ya 02 Nzeri 2019.

Mu bindi byiciro bitatu bisigaye ngo hazubakwa ibitaro, indi nzu y’icumbi ry’abanyeshuri, ibibuga by’imikino itandukanye, urwogero (piscine), andi mashuri, imihanda, ihahiro rya kijyambere n’ibindi. Ibyo bikorwa byose bizubakwa ku butaka bwa hegitari 22.

Imirimo yo kubaka iragana ku musozo
Imirimo yo kubaka iragana ku musozo

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda yatangiye mu 1984, itangirira i Mudende mu Karere ka Rubavu ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyongeye kuhakorera kuko ngo ibikorwa byayo byashenywe.

Iyo kaminuza ikorera ahantu hatatu, hamwe ni ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, aha hakaba ishami ry’Ikoranabuhanga (IT) n’amasomo ya ‘Masters’, ahandi ni i Masoro hari n’icyicaro gikuru, hakaba amashami ya Tewolojiya, uburezi n’iby’ubukungu, hakaba na Karongi, ahari ishami ry’igiforomo.

Iryo shuri ry’ubuganga ryo muri AUCA niritangira rizaba ari irya gatatu mu gihugu nyuma y’irya kaminuza y’u Rwanda n’irya University of Global Health Equity riri i Butaro mu Karere ka Burera.

Abazaryigamo ngo bagomba kuba bafite ikinyabupfura, bakambara bikwije ndetse bakagira n’indangagaciro zizatuma baba abaganga beza.

Zimwe mu nyubako iyo kaminuza isanzwe ikoreramo
Zimwe mu nyubako iyo kaminuza isanzwe ikoreramo

Inkuru bijyanye:

Abasaga 800 babonye akazi mu mirimo yo kwitegura ishami ry’ubuvuzi rya AUCA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mudende Ntabwo ibarizwa Mu karere ka Musanze. Ahubwo iboneka Mu karere ka Rubavu. Mukosore Iyi nkuru

King yanditse ku itariki ya: 4-08-2019  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza ku Banyarwanda.Ni iterambere rikomeye.Byerekana ko amadini abifitemo uruhare rukomeye.Ariko nk’abakristu,tuge twibuka inyigisho nyamukuru ya Yesu.Iyo abishaka,yari kubaka amashuli,hospitals,imihanda,etc... ku isi yose.Igihe Abayahudi bashaka kumwimika ngo abayobore,yaranze,ababwira ko ubutegetsi bwe atari ubw’iyi si.Arongera arababwira ati:"Mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana".Nkuko Daniel 2:44 havuga,yashakaga kubereka ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo buzahindura isi paradizo.Ibibazo byose,harimo indwara n’urupfu bikavaho burundu.Icyo gihe ntabwo Medical Doctors na Hospitals bizongera gukenerwa.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-08-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane Gatare,
Kugira icyo cyizere ni byiza cyane kandi koko bizabaho kuko biri mu mugambi w’IMANA. Gusa ntitwakwirengagiza ko muri iyi minsi y’imperuka tutazi ngo izarangira ryari dukeneye kwiga, tukagira ibikorwaremezo, igenamigambi rihoraho, ndetse yewe n’iyi nkuru wayanditse kubera ko hari ishuri wagiyemo ukamenya gusoma, kwandika n’ibindi. Ntabwo rero twareka gushimira inzego izo ari zo zose zigira uruhare mu gutuma ibintu bigenda neza mugihe tukiri bazima kandi turi ku isi iyobowe n’abantu.
Ndetse no kuzirikana ko ubutegetsi butariho ku bw’impanuka byafasha mu kugenzura uruhererekane rw’ibihe n’ibikorwa byatuma tugera ku byo twizeye. Yehova abane nawe.

Boringo yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka