Tariki 12/08/2019 ni konji kubera umunsi mukuru wa Eid al-Adha

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuwa mbere tariki 12 Kanama 2019 ari umunsi w’ikiruhuko, nyuma yo kumenyeshwa n’umuryango w’aba-Islam mu Rwanda ko ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 ari umunsi mukuru wa Eid al-Adha, bityo kuko uyu munsi uzahurira n’impera z’icyumweru, kuwa mbere ukurikiyeho hakazaba ari umunsi w’ikiruhuko.

Eid al-Adha ni umunsi mukuru abagize idini ya Islam baba bibuka ukubaha Imana kutagereranywa kwaranze Aburahamu, ubwo yari agiye gutamba umwana we Isaka.

Nk’uko ibitabo bitagatifu bibivuga, Aburahamu ubwo yari agiye gutamba umwana we, Imana yahise imwereka intamba yo gutamba, umwana we arokoka atyo.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa twitter rwa MIFOTRA, buragira buti “Hagendewe ku Itangazo ry’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha uzaba ku Cyumweru tariki ya 11/8/2019. Kuwa Mbere tariki ya 12/8/2019 uzaba Umunsi w’Ikiruhuko mu #Rwanda, kuko Eid Al-Adha izahurirana n’impera z’icyumweru. Eid Mubarak.”

Uyu munsi wa kabiri ukomeye wizihizwa n’aba – Islam mu Rwanda nyuma ya Eid – Al – Fitr, wizihizwa ubwo aba – Islam baba basoza umutambagiro mutagatifu i Maka.

Muri uyu mwaka, aba – Islam barenga 80 baturutse mu Rwanda bajya muri uyu mutambagiro mutagatifu, barimo n’umukecuru w’imyaka 86.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka