Umuganura ni umunsi wo kwishima no gufata ingamba ku bitaragenze neza - Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko kwizihiza umunsi w’Umuganura bikwiye kujyana no gufata ingamba zo kwita ku bitaragenze neza kugira ngo Abanyarwanda bakomeze inzira y’iterambere.

Uturere twahize utundi twahawe ibihembo
Uturere twahize utundi twahawe ibihembo

Minisitiri w’Intebe yabitangarije i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yifatanyije n’abaturage b’iyo Ntara n’abayobozi batandukanye.

Agira ati “Iyo twizihiza umunsi w’umuganura, turasabana, tugasangira ibyo twagezeho kandi tugafata ingamba zo gukomeza gukora neza kugira ngo ziganishe ku majyambere arambye duharanira kwigira”.

Avuga kandi ko umuganura ari igihe cyo kwishimira umusaruro w’ibyagezweho kandi bijyana no kwiyemeza kubishimangira kandi bikubakirwaho ibindi byinshi cyane.

Avuga ko hari byinshi byagezweho mu buzima butandukanye bw’igihugu, by’umwihariko mu buhinzi kuko ngo umusaruro wiyongereye kubera gahunda za Leta zo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe nk’ibigori n’imyumbati.

Mu bworozi yagaragaje ko aborozi bakomeje kugenda bagezwaho ibiborohereza ku buryo umuhinzi mworozi asigaye afite ubumenyi bwo kubara igishoro, n’inyungu ku buryo ashobora kumenya uko umushinga we utera imbere cyangwa wahuye n’ibibazo.

Minisitiri w’Intebe avuga ko ku byerekeye inganda bagiye batanga amahugurwa kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyo zikora.

Mu gihe mu bikorwaremezo agaragaza ko hakozwe imihanda itandukanye mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubuhahiranire, amashanyarazi mu ngo nyinshi z’abaturage, n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umunyarwanda.

Dr Ngirente asaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye bakorana n’ikigega BDF mu gukora imishinga kuko urubyiruko rudakora rutagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura uyu mwaka igira iti "Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ry’umusingi wo kwigira".

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimye uburyo Leta yahisemo kwizihiriza umunsi w’umuganura w’uyu mwaka 2019 mu Karere ka Nyanza, kuko ngo ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu nkingi zitandukanye.

Abayobozi batandukanye bari baje kwizihiza umuganura i Nyanza
Abayobozi batandukanye bari baje kwizihiza umuganura i Nyanza

Ntazinda avuga kandi ko uyu munsi wabanjirijwe n’ijoro ry’igitaramo kiswe "i Nyanza Twataramye" cyabereye i Nyanza kigaragarizwamo indirimbo, imivugo, ibisigo n’ibindi bituma Nyanza ikomeza kuba igicumbi cy’umuco w’Abanyarwanda.

Agira ati, ati "Umuganura uvuze kwishimira ibyagezweho nk’imihanda, amazi, amashanyarazi, ubukerarugendo n’ibindi byose byiyongereye, dore ko uyu mwaka nibura ba mukerarugendo 70,000 basuye Akarere ka Nyanza".

Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Espérance ashima uburyo igihugu giha agaciro umuco Nyarwanda, agashima umukuru w’Igihugu Paul Kagame wagize umuco ipfundo ry’ubumwe by’Abanyarwanda.

Nyirasafari avuga ko kwizihiza umunsi Mukuru w’umuganura byarenze imbibi z’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikagera ku musaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imitangire ya serivisi, umutekano, umuco, imikino n’ubuzima butandukanye muri rusange.

Avuga ko umuganura wabimburiwe n’icyumweru cy’umuco mu gukangurira abahanzi n’abanyabugeni guhanga ibigendanye n’umuco.

Nyirasafari avuga ko ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura bitarangiriye ku rwego rw’igihugu aho byizihirijwe i Nyanza, ahubwo bigomba no kwizihirizwa ku rwego rw’Akarere, ku midugudu, mu miryango, mu bigo by’amashuri no mu mahanga ahatuye Abanyarwanda.

Agira ti, “Umuganura uzanakorwa mu bigo by’amashuri, no mu mahanga bitarenze tariki ya 30 Kanama 2019 kugira ngo ibyo byiciro byose birusheho kwishimira ibyagezweho kandi binafate ingamba zo gukosora ibitaragenze neza bityo barusheho gukomeza gukora bagamije guteza imbere igihugu”.

Mu birori byo kwizihiza umuganura mu Karere ka Nyanza kandi hanahembwe uturere 4 twahize utundi mu gihugu harimo Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Mu gihe Akarere ka Rwamagana kahize utundi mu mitangire ya serivisi, Akarere ka Gasabo kahize utundi ku musaruro ukomoka ku nganda, hamwe n’akarere ka Rubavu kahize utundi ku musaruro ukomoka ku bucuruzi.

Uretse guhemba utwo turere hanabayeho igikorwa cyo kuganurira imiryango ihagarariye abandi itatu itarabashije kweza neza aho yaganuriwe inka z’inyana eshatu n’ibikoresho by’ubworozi nk’imiti, n’umunyu.

Inyambo zakoze umutambagiro ku munsi w'Umuganura
Inyambo zakoze umutambagiro ku munsi w’Umuganura
Itorero urugangazi mu gususurutsa igitaramo kibanziriza umuganura i Nyanza
Itorero urugangazi mu gususurutsa igitaramo kibanziriza umuganura i Nyanza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka