Ubushakashatsi bushya buje guha ijambo urubyiruko rufite ubukungu bwifashe nabi

U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya Afurika bigiye gukorerwamo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rufite ubukungu bwifashe nabi, rudafite akazi karuhesha ishema.

Ubwo bushakashatsi buteganyijwe kumara imyaka itatu, bufite insanganyamatsiko igira iti African Youth Pathways to Resilience and Systems Change (AYPReS), ugenekereje mu Kinyarwanda, ni ubushakashatsi bugamije kugaragaza Inzira zafasha urubyiruko nyafurika kwihagararaho mu by’ubukungu.

Ubu bushakashatsi bwatangijwe ku mugaragaro mu byiciro by’ibanze bwatewe inkunga n’ikigo Nyafurika gikora ubushakashatsi ku mibereho myiza no kuri politiki cyitwa Partnership for African Social and Governance Research (PASGR) ifatanyije na Mastercard Foundation, bukazakorwa n’abashakashatsi b’Abanyarwanda.

Uretse mu Rwanda, ubushakashatsi nk’ubu buzakorwa no muri Kenya, Uganda, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Togo, Benin, Senegal, na Côte d’Ivoire.

Muri ubu bushakashatsi, AYPReS izumva uburyo urubyiruko, cyane cyane impunzi, abavanywe mu byabo, abagore bo mu cyaro, ndetse n’urubyiruko rw’abantu bafite ubumuga n’abakora ubucuruzi buciriritse butanditse, informal trade bashobora kugira uruhare mu guhindura politiki zibakumira mu kugira imibereho myiza irambye.

Ni mu gihe Jean Claude Rwahama, umukozi ushinzwe kubungabunga imibereho myiza muri LODA, ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze, LODA, yavuze ko buri mwaka urubyiruko 250,000 rushya rwinjira ku isoko ry’umurimo, rwaza rukabura umurimo.

Iyo bigenze gutyo, urwo rubyiruko ruhita rujya muri ya mirimo itanditse, y’inyungu nkeya. Ni na yo mpamvu ubushomeri bugeze kuri 17 ku ijana mu rubyiruko, imibare ikaba iri hejuru y’ijanisha ry’ubushomeri muri rusange (11%).

Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva, umushakashatsi mukuru muri AYPReS, Rwanda, avuga ko muri ubu bushakashatsi, nta cyiciro na kimwe cy’uru rubyiruko rw’amikoro macye kizirengagizwa.

Yagize ati “akenshi, politiki zishyirirwaho urubyiruko, ariko rutazigizemo uruhare. Ubu bushakashatsi bugamije kubaha ijambo kugira ngo ibitekerezo byabo byumvikane, cyane cyane twibanda kuri bariya basanzwe birengagizwa, kugira ngo batange ibitekerezo byatuma umuti dushaka uboneka.”

Ubwo bagaragarizaga abafatanyabikorwa gahunda y’ubu bushakashatsi mu cyumweru gishize, Nsengiyumva yavuze ko bagamije kureba ibibazo urubyiruko ruhura na byo, n’inzira byanyuramo kugira ngo havanweho imbogamizi zikunze kurubangamira, maze rubone amahirwe y’umurimo.

Ni yo mpamvu bazaha urubyiruko umwanya bakavuga icyatuma babona amahirwe ku murimo bakagera aho bifuza, ndetse n’ibyo bateganya igihe bazaba bageze aho bashaka n’icyo bumva Leta yabakorera bakava mu bushomeri bakabona umurimo unoze kandi ubahesheje agaciro.

Yagize ati “murabizi ko hari abantu bakora imirimo itanditse yitwa informal, umuntu akayikora afite ipfunwe, kugira ngo arebe ko yaramuka, ariko tuzaganira nabo mu buryo butandukanye bw’ubushakashatsi.”

Yizera ko mu gihe cy’imyaka itatu bazaba bamaze kumenya icyo uribyiruko rutekereza ku murimo unoze, icyakemura imbogamizi bahura nazo ngo bagere kuri uwo murimo n’icyo Leta yakora kugira ngo uwo murimo igihe ubonetse nabo babe aba mbere mu batekerezwaho.

Inzego za Leta n’izabikorera, bazabigiramo uruhare, icyakora rero buzaba ubushakashatsi buzakorwa n’urubyiruko, bukorerwa ku rubyiruko.

Ubu bushakashatsi kandi kuri buri rwego, buzajya bugezwa ku nzego zifata ibyemezo, nka Minisiteri y’Umurimo n’Iy’Urubyiruko, kugira ngo barebere hamwe niba mu bitekerezo urubyiruko rwatanze nta cyafasha kuzana impinduka muri politiki iriho.

Abahagarariye inzego za Leta mu gutangiza ubu bushakashatsi, bagaragaza ko biteguye kumva ibizavamo, bukaba bwabafasha gushyiraho politiki ziteza imbere urubyiruko.

Solange Tetero, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’Urubyiruko muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yagize ati “icyo dushinzwe ni ugushyiraho politiki zifungurira imiryango urubyiruko.”

Yongeyeho ati “AYPReS ni urubuga rutuma urubyiruko rwose, cyane cyane urwasigaye inyuma rwumvwa, narwo rukitabwaho.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka