Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yagaragaye mu batangaga amanota ku bakobwa biyamamarizaga kuba ba Nyampinga mu mwaka wa 2019.
Mu minsi ishize, haketswe ikibatsi cy’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Alyn Sano, amafoto aracicikana avuga ko aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana, ariko batangaje ko indirimbo ari yo yari ibyihishe inyuma.
Lambert Rubangisa, umuyobozi ushinzwe uburezi mu kigo cyita ku burenganzira bw’abana, SOS mu karere ka Nyamagabe, avuga ko gukorera ku ntego biri mu miti ku gutwita kw’abangavu.
Abanyeshuri bo muri Nyabihu TVET School na Rwanda Coding Academy, bafashe ingamba zo kwiga bashaka ubumenyi bufite n’indangagaciro z’ubumuntu, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe n’abanyabwenge.
Umuryango wa Imbuto foundation muri iki cyumweru wakomereje ubukangurambaga bwawo mu Karere ka Gisagara, aho ukangurira abaturage kwita ku buzima mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza.
Umujyi wa Kigali wateganyije mu ngengo y’imari yawo ya 2019-2020, asaga miliyari 29Frw azakoreshwa mu gukora imihanda ya kaburimbo itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.
Icyayi cy’u Rwanda cyabonye ibihembo byose uko ari bitanu, harimo n’igihembo gihatse mu imurikagurisha Nyafurika ry’icyayi rya kane ryaberaga i Kampala muri Uganda guhera ku itariki 26 kugeza kuri 28 Kamena 2019.
Abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu 9 byo ku mugabane wa Afurika ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 basoje amasomo bamaze igihe cy’umwaka bakurikira mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze.
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye Ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi yari arimo ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019, hamwe na Madame Jeannette Kagame muri Botswana, yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Madame Jeannette Kagame na Madame Neo Masisi, umugore wa Perezida wa Botswana, ku wa 27 Kamena 2019, basuye ibikorwa by’umuryango Botswana-Baylor wita ku bana n’ingimbi barwaye Kanseri n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri Botswana.
Ikipe ya APR FC imaze gusezerera abakinnyi 16 barimo kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste na Nshuti Dominique Savio bavuga ko badatanga umusaruro
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari cumi n’ebyiri azifashishwa mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA) cyashyizeho umushinga uzakemura ikibazo cy’isuri mu cyogogo cya Sebeya.
Abakecuru n’abasaza batatu bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza borojwe inka za kijyambere zifite ubwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo zizishyurwe.
Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi, kuri uyu wa kane 27 Kamena 2019, bakiriye mu murwa mukuru Gaborone Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye muri icyo gihugu.
Umusore witwa Ishimwe Hubert wo mu karere ka Nyagatare arasaba urubyiruko kwirinda ibigare by’inshuti mbi, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi, bikabicira ubuzima.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko guha amahirwe abafite ubumenyi mu gufasha abafite ubumuga, no gukemura ibibazo abanyeshuri bafite ubumuga bahura na byo bigiye gushyirwa mu bikorwa.
Imodoka nini ziva muri Uganda na Kenya zinyuze ku mupaka wa Gatuna zirakomeza kuba zitegereje kugira ngo zongere gukoresha uyu muhanda, nyuma y’igeragezwa ry’iminsi 10 ryagaragaje ko hari ibigikeneye gukosorwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rugikusanya amakuru ajyanye n’ingano y’amafaranga Umunyakenya Dr. Charles CK yambuye Abanyarwanda ababeshya ko azabaha amahugurwa yo kwiyungura ubumenyi mu by’ubucuruzi.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda barasaba ko gahunda yo gukumira ko abangavu bakomeza guterwa inda zashingira ku muryango no ku rwego rw’umudugudu kuko bigaragara ko abakora ibyo byaha bahishirwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madame Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yizihijwe ku nshuro ya 59.
U Rwanda rurakoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo mu kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buremeza ko kudashyira hamwe kw’inzego zinyuranye, ari yo ntandaro yo kutesa imihigo uko bikwiye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage b’Akarere ka Burera ko umuntu wese uturuka mu bihugu byagaragayemo indwara ya Ebola agomba kwinjira mu Rwanda anyuze ku mipaka, akabanza gusuzumwa iyi ndwara kuko biri mu ngamba zo kuyikumira mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi ntiyanyurwa n’imikorere yaryo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko 60% by’abatuye aka karere bamaze kubona amashanyarazi agira uruhare mu guhindura imibereho y’abahatuye.
Abasaga 80 batuye i Gasagara mu Karere ka Gisagara barinubira kuba bamaze imyaka itatu bategereje kwishyurwa ibyangijwe hatunganywa umuhanda baturiye, bakaba nta n’icyizere cyo kurihwa.
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda aje gutegura CECAFA, akazazana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil.
Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri uwo mwuga ari byo bizagabanya ibibazo biwurimo, cyane ko ryoroshya ihererekanyamakuru bityo ibikenewe bigakorwa ku gihe.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango ‘Akazi Kanoze Access’ wasuye urwibutso rwa Kamonyi unaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri bo mu murenge wa Kayenzi.
Imiryango 12 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yorojwe ihene iragaya abazihabwa bakazigurisha cyangwa bakazirya zitarororoka.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.
Mu rukerera rwo ku wa 25 Kamena 2019, zishagawe na Polisi y’u Rwanda, inkura eshanu zifite amazina ya Jasiri, Jasmina, Manny, Olomoti na Mandela, zahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe zerekeza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Abayobozi b’ikigo Wealth Fitness International batwawe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutegura amahugurwa ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu bucuruzi, ariko ibyari amahugurwa bikavukamo ibibazo.
Ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu, ikomeje kwiyubaka aho yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda
Benshi mu Banyarwanda bajya bibwira ko indwara y’igicuri idakira. Kigali Today irabagezaho amakuru atandukanye ajyanye n’indwara y’igicuri yifashishije inzobere kuri iyo ndwara ndetse n’imbuga zitandukanye za interneti.
Muri gahunda yo gufasha abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru, abakinnyi 13 binjijwe mu ikipe ya Musanze nyuma y’amarushanwa yo gutoranya abana bafite impano.
Abanyamahirwe batandatu bamaze gutombora miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Ikof’ Banki ya Kigali (BK) yashyiriyeho abahinzi, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bahuraga na byo mu kazi kabo.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bakomeje guhomba, imyaka yabo ikarumba bitewe n’ibura ndetse n’itinda ry’inyongeramusaruro, harimo imbuto z’indobanure n’ishwagara bakoresha bafumbira imyaka yabo.
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bashima ko bahawe inka ariko na none bagasaba ubutaka bwo kuzihingiraho ubwatsi.
Hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda haboneka ababyeyi bakora akazi ko gukubura mu mihanda. Ni akazi gatunze abo babyeyi mu buzima bwo mu mujyi buba butoroshye. Hari abibaza uko abo babyeyi babasha kubaho mu mujyi babikesha ako kazi.
Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” washinzwe na Ndayisaba Fabrice, urasaba abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukunda bagenzi babo, bakabikora binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Umuryango ’Ndera nkure mubyeyi’ urasaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo kandi bakabakurikirana umunsi ku munsi, kugira ngo babarinde kugwingira ku mubiri, no mu bwonko.
Hari abantu bibaza niba kurya imineke byaba bifite akamaro kurusha uko umuntu yarya ibitoki bitetse. Ibyo ni byo Kigali Today yifuje gusubiza uyu munsi, yifashishije imbuga zitandukanye.