Dore impamvu zatuma umuntu yamburwa cyangwa asubirana ubwenegihugu nyarwanda

Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura uko umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa cyangwa se akaba yanabusubirana.

Uyu ni umwe mu banyamahanga 12 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda ku wa mbere tariki 05 Kanama 2019 mu Karere ka Kicukiro (Ifoto: Akarere ka Kicukiro)
Uyu ni umwe mu banyamahanga 12 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ku wa mbere tariki 05 Kanama 2019 mu Karere ka Kicukiro (Ifoto: Akarere ka Kicukiro)

Ingingo ya 19 y’iryo tegeko ivuga ku bijyanye no kwamburwa ubwenegihugu.

Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko. Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa, iyo: Yahawe cyangwa yasubiranye ubwenegihugu nyarwanda ku buryo buteganyijwe n’amategeko, ariko akoresheje amayeri,imvugo ibeshya, inyandiko irimo ikinyoma cyangwa igize icyo iyobamo, ruswa yo kugura umwe mu bagize uruhare mu mihango yubahirizwa cyangwa ubundi buriganya;
Yasabye kandi agahabwa ubwenegihugu nyarwanda agambiriye kugirira nabi Igihugu.

Uretse ibiteganyijwe mu gice cya mbere cy’igika cya 2 cy’iyi ngingo, ubwenegihugu ntibushobora kwamburwa iyo bishobora gutuma ubwatswe asigara nta bwenegihugu afite.
Ingingo ya 20 y’iryo tegeko, ivuga ku buryo bwo kwamburwa ubwenegihugu.

Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bikurikiranwa n’ubushinjacyaha mu rukiko rubifitiye ububasha rw’aho uregwa atuye cyangwa aba, iyo habaye impamvu zishobora gutuma abwamburwa.

Urubanza rugomba kuba rwaciwe mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ikirego gitanzwe.

Ubushinjacyaha n’uregwa bafite uburenganzira bwo kujurira nk’uko amategeko asanzwe abiteganya. Igihe urubanza rwambura ubwenegihugu rwaciwe burundu, igice cyarwo cyerekeye ibyemezo gitangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda bisabwe n’Ubuyobozi Bukuru kandi bikamenyeshwa ibiro by’irangamimerere by’aho ubwambuwe yanditse.

Ingingo ya 21 y’iryo tegeko, ivuga ku ngaruka ku bana no ku washyingiranywe n’uwambuwe ubwenegihugu.

Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bivugwa mu ngingo ya 19 y’iri tegeko ngenga ntibigira ingaruka ku bana no ku wo bashyingiranywe babubonye bimuturutseho, keretse ibivugwa mu gace 1° k’igika cya 2 cy’iyo ngingo.

Ingingo ya 22 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no gusubirana ubwenegihugu bw’inkomoko.

Umunyarwanda cyangwa umukomokaho wavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya mbere Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga asubirana atagombye kubisaba ubwenegihugu iyo agarutse gutura mu Rwanda.

Icyakora Umunyarwanda uvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo wahisemo gutura mu mahanga asubirana ubwenegihugu nyarwanda hubahirijwe amategeko y’iyandikwa ry’Abanyarwanda.

Umuntu wese ukomoka mu Rwanda n’umukomokaho afite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo abisabye Umuyobozi Mukuru. Uko busabwa n’uko butangwa bigenwa n’Iteka rya Perezida.

Ingingo ya 23 y’iryo tegeko, ivuga ku gusubirana ubwenegihugu butangwa.

Gusubirana ubwenegihugu butangwa bisabwa Umuyobozi Mukuru ari na we ubyemera. Usaba gusubirana ubwenegihugu agomba kwerekana ikigaragaza ko yigeze kuba Umunyarwanda, impamvu yari yarabutakaje n’impamvu ashaka kubusubirana. Uko bikorwa bigenwa n’Iteka rya Perezida.

Ingingo ya 24 y’iryo tegeko, ivuga udashobora gusubirana ubwenegihugu.

Ntashobora gusubirana ubwenegihugu nyarwanda : Uwatswe ubwenegihugu Nyarwanda hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 19 y’iri tegeko ngenga;

Iyo usaba ari umuntu ushobora guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu, wafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mu gihugu cyangwa wafatiwe ibyemezo byerekeye umutekano we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka