Ba minisitiri Dr. Gashumba na Prof. Shyaka basuye ibikorwa byo gukumira Ebola biri ku mipaka

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2019 basuye imipaka ihuza Gisenyi na Goma bishimira ibikorwa biri ku mipaka bikumira ko ebola yakwinjira mu Rwanda.

Minisitiri prof. Shyaka na Minisitiri Dr Gashumba bagiye kwirebera uko ibikorwa bigamije gukumira Ebola bihagaze ubu
Minisitiri prof. Shyaka na Minisitiri Dr Gashumba bagiye kwirebera uko ibikorwa bigamije gukumira Ebola bihagaze ubu

Ni ibikorwa byo gukaraba amazi arimo umuti kubinjira mu Rwanda. Ibikorwa byo gupima ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro byashyizwe ku mipaka ihuza Gisenyi na Goma mu kwirinda ko ebola yabonetse mu mujyi wa Goma yagera mu Rwanda.

U Rwanda rwakajije ibi bikirwa ndetse rusaba abaturage kwirinda gukora ingendo ahantu hari ebola hamwe n’uko abajyayo birinda gusuhuzanya no gukorakora, guca ku mipaka bagapimwa hamwe no kwita ku isuku.

Mu karere ka Rubavu ahantu hahurirwa n’abantu benshi harimo ibitaro, amahoteri n’ibindi byasabwe gushyiraho ingamba zo gukaraba mu kwirinda iyi ndwara imaze guhitana abarenga 1700 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Gashumba yagize ati "Ukureba aho imyiteguro n’aho ingamba zigeze mu kwirinda ebola. Turi kumwe n’abayobozi b’ibitaro byegereye umupaka wa Congo n’uwa Uganda, Kugira ngo tubwire abaturage ko icyorezo cya Ebola kiri hafi. Turabona ibikorwa ku mupaka bigenda neza, abaturage barakaraba bagapimwa nta muvundo. Turabona inzego z’umutekano zarakoze akazi gakomeye, gusa abanyarwanda ntibagomba kwirara mu gutanga amakuru."

Ibi birakorwa mu gihe mu mujyi wa Goma abarwayi babiri bishwe na Ebola naho undi uyirwaye ari kwitabwaho n’abaganga.

Cyakora undi wahageze arwaye Ebola yashubijwe Butembo aho yaravuye nawe ahita yitaba Imana.

Ubuhahirane hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi burakomeje, abaturage bakavuga ko bishimira ingamba zashyizweho mu kwirinda ebola ariko bagasaba ko imipaka itafungwa kuko ibafasha mu guhahirana. Ibyo abaturage babihera ko tariki ya 1 Kanama 2019 ubwo umupaka wasaga n’ufungwa ikiro cy’inyama cyaguze amafaranga 1000 abakora ubucuruzi bw’ inyama bavuga ko byabahombeje.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’akarere ka Rubavu, bahuguriye abaturage kwirinda ebola bita ku bikorwa by’isuku ku mubiri, kwirinda guca inzira zitemewe n’ibindi.

Basabwe kandi gutanga amakuru igihe babonye umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro mwinshi, guhitwa, kuruka, gucika intege, kubabara umutwe no munda hamwe no kuva amaraso ahari imyenge ku mubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka