Ugenze n’amaguru amezi atatu waba uvuje umurwayi wa Hepatite C – Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko umuntu ukora siporo rusange inshuro ebyiri mu kwezi akabikora mu gihe kingana n’amezi atatu, yaba azigamye amafaranga ibihumbi 90 yavuza umurwayi w’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C) agakira.

Madame Jeannette Kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu kuvuza abanduye Hepatite C
Madame Jeannette Kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu kuvuza abanduye Hepatite C

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu 31 Nyakanga 2019, ubwo yitabiraga Igikorwa cyiswe ‘Rwanda Cares’ cyateguwe ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima, Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Inama Mpuzamatorero mu Rwanda (RIC), kigamije gushishikariza inzego zose bireba kongera imbaraga muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kurandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C mu Rwanda yiganje mu bantu bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko, kuko muri aba bantu 25% bayirwaye.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abantu bageze muri iyo myaka bakoreye igihugu mu bihe bishize kandi byari bigoye, kuburyo nta yindi nyiturano Abanyarwanda babaha itari iyo kubungabunga ubuzima bwabo.

Yagize ati “Abatuganirije mbere batweretse ko abantu bafite hejuru y’imyaka 50 ari bo bibasiwe cyane na virusi ya Hepatite C. Dutekereje neza, turabona ko abo muri iki cyiciro bagize imbaraga nyinshi zubatse igihugu, ubwo hashize nk’imyaka 25, muribuka ko duherutse kwizihiza kwibohora. Ndumva inyiturano twagirira bano bantu, ari ukureba ko twabungabunga ubuzima bwabo”.

Yifashishije urugero rwa siporo rusange ikorwa inshuro ebyiri buri kwezi (car free day), Madame Jeannette Kagame yavuze ko buri wese usanzwe akoresha ikinyabiziga mu ngendo za buri munsi, aramutse yitabiriye iyo siporo mu gihe kingana n’amezi atatu, yaba azigamye amafaranga ibihumbi 90 y’u Rwanda yari kuzagura lisansi, kandi aya mafaranga akaba yavuza umuntu umwe urwaye Hepatite C agakira neza.

Madame Jeannette Kagame avuga ko uwakora siporo rusange amezi atatu yaba azigamye amafaranga yavuza umurwayi wa Hepatite C
Madame Jeannette Kagame avuga ko uwakora siporo rusange amezi atatu yaba azigamye amafaranga yavuza umurwayi wa Hepatite C

Ati “Umuntu ubashije gukora urugendo rw’amaguru rungana na kirometero eshanu n’amaguru buri munsi, yabasha kuzigama amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 buri munsi. Mu gihe rero kingana n’amezi atatu, waba ugenze ibirometero 450, ukanatakaza ibinure, ukaba unabashije kuzigama amafaranga ibihumbi 90 yo kuvuza umuntu umwe ufite iyo virusi kugeza akize".

Dogiteri Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko ubu Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu myaka itanu izaba yaranduye ubwandu bwa Hepatite C.

Ni urugamba rusaba miliyoni 43.5 z’amadorari ya Amerika, gusa akavuga ko ari makeya ugereranije na mbere imiti y’iyi ndwara igihenze cyane, kuko byajyaga gusaba arenga miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika.

Dr. Nsanzimana avuga ko intego ari uko imibare y’abanduye Hepatite C iva kuri 4% yagaragaye muri 2018, ikazagera kuri 1.2% mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Iyi gahunda yo kuyirandura iratugeza ku kurwanya Hepatite kuburyo abantu 90% bayifite tubamenya, hanyuma 80% muri bo tukabavura. Imibare itugaragariza ko tuzagera ku bantu miliyoni enye bibasiwe cyane, tukavura abantu ibihumbi 110, bityo imibare ikagabanuka ikava kuri 4% ikagera kuri 1.2%, tugasigara dushakisha aho ka virusi kamwe gaherereye”.

Inzego zose zirasabwa kugira uruhare mu kurandura Hepatite C
Inzego zose zirasabwa kugira uruhare mu kurandura Hepatite C

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi gahunda yo kurandura Hepatite C igomba kugirwamo uruhare n’inzego zose, zaba iza Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini ndetse n’abaturage muri rusange.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ubu gusuzuma ubwandu bwa Hepatite C byishyurwa idorari rimwe, ni ukuvuga hafi amafaranga 1000 y’u Rwanda, uwo babusanganye agasabwa kwishyura gusa amadorari 60 ya Amerika (hafi ibihumbi 60 by’amanyarwanda) kugira ngo avurwe, mu gihe mbere byari amadorari ibihumbi 86.

Ibizamini bikorwa harebwa uko ubwandu bugenda bugabanuka, byo byishyurwa amafaranga ibihumbi icyenda y’u Rwanda kuri buri kizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka