Ugurishije ikinyabiziga azajya asigarana Plaque yakoreshaga, ukiguze ahabwe Plaque nshya

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2019 hazatangira uburyo bushya bwo kwandika ibinyabiziga.

Ubwo buryo buteganya ko ugurishije ikinyabiziga azajya asigarana Plaque yakoreshaga, naho ukiguze ahabwe Plaque nshya. Ngo ibyo guhererekanya Plaque bizavaho kuko izajya ibarwa ku muntu yanditseho.

Itangazo ryo ku wa 01 Kanama 2019 ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, rivuga kandi ko abantu bose bagurishije ibinyabiziga byabo bakaba batarakora ihinduranya (mutation) ko bagomba kubikora guhera ku itariki ya 05 Kanama 2019 kugera tariki 31 Kanama 2019.

Nyuma y’iyi tariki, abantu bose bazaba batunze ibinyabiziga bitabanditseho, ngo bizafatwa nk’aho atari ibyabo.

Bamwe mu bavuganye na Kigali Today bishimiye iyi gahunda kuko ngo wasangaga hari igihe abantu baguraga imodoka z’abandi ntibakore ihinduranya (mutation) bakazikoresha amakosa hagahanwa uwayihoranye nyamara atakiyifite yarayigurishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

icyo mbona nuko abanyarwanda tuzashira duhagaze kubera guhora twakwa amafaranga kdi ntanaho tugira tuyakura.

alis yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Birababaje kuba Rra itazi ko hari igihe uba umaze imyaka wiruka kuwo mwaguze ngo muhindure waramubuze. None se Rra yafashe umwanzuro wo kubashimira iyo myitwarire yo kunaniza uwaguze. Mubitekereze neza kuko sibyo nagato.
Jye maze igihe kinini niruka kuwo twaguze buri gihe ambeshya ngo araza guhindura. Nkajya Rra n.a. Rpd free zone akabura. Ahubwo batubwire tuzazane ibigaragaza ko twaziguze bazitwandikeho niyo nyirayo yaba ziraboneka.

Muzwiho gushyira mugaciro niyi nkuru Rra yatanze niyuzuze kuko uko imeze yarebye uruhande rumwe gusa. Merci

Alias yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ibyo uvuga nibyo pe, abagurisha imodoka ugasanga banga gukora mutation RRA ibateganyiriza iki. Hakenewe ivugurura rireba impande zombi

Eric yanditse ku itariki ya: 4-08-2019  →  Musubize

ibi nibyiza rwose ndabyishimiye kuko byagoranaga kuburyo harinigihe aguhinduka bigasaba kumuha andi mafaranga cyangwa ugasanga atarishyuye imisoro kandi mwaramaze kugura

muhire yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka