Gukora mu ruganda rw’inzoga igihe kirekire byatumye ashinga urwe

Mutaganda Aloys wo mu karere ka Kicukiro, yakoze mu ruganda rukora ibikomoka ku bitoki mu gihe cy’imyaka isaga 30, bituma ashinga urwe agiye muri pansiyo ku buryo bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mutanganda yifuza kwagura ibikorwa bye kuko ngo umusaruro ukiri muke
Mutanganda yifuza kwagura ibikorwa bye kuko ngo umusaruro ukiri muke

Uyu mugabo w’imyaka 71, yarangije kaminuza mu 1974 aho yize ubutabire, nyuma gato abona akazi mu bijyanye no kubyaza umusaruro ibitoki, noneho mu 1978 hatangira uruganda rwitwaga OVIBAR (Office de Valorisation Industrielle de la Banane au Rwanda) rwengaga ibitoki rukabikuramo inzoga n’ibindi bitandukanye, arubonamo kazi.

Kuva icyo gihe yakoze muri urwo ruganda rwari urwa Leta, aho yari ashinzwe umusaruro, bigeze mu 2000 rweguriwe abikorera bahita barwita COVIBAR (Compagnie de Valorisation Industrielle de la Banane au Rwanda), gusa na bwo Mutaganda yakomeje gukorera urwo ruganda rwari rubonye ba nyirarwo bashya.

Muri 2010 ni bwo Mutaganda yasezeye ku kazi kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, gusa ngo ntiyarekeye aho umwuga yari amazemo imyaka myinshi, yagize igitekerezo cyo kwikorera.

Agira ati “Nyuma yo gusezera, nigeze kwenga urwagwa iwanjye kuko hari umunsi mukuru twari dufite mu rugo, iyo nzoga mbona abantu bayikunze cyane. Nahise ngira igitekerezo cyo kureba uko twabigira umushinga, cyane ko n’umugore wanjye na we yari atangiye pansiyo, dutangira uko”.

Ati “Twatangiye twengera mu muvure bisanzwe tukabona bigenda, muri 2014 twiyandikishije mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ariko dukomeza gukora muri ubwo buryo busanzwe. Nyuma Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyaradusuye, gishima inzoga twenga ariko kidusaba kuva ku mivure tugakoresha imashini zabugenewe”.

Nyuma yaho ngo yaguze imashini ziciriritse, azishyira n’ubundi aho yakoreraga mu rugo iwe muri Kicukiro, ngo akaba yarahawe icyangombwa cy’ubuziranenge mu mwaka ushize, ari bwo yatangiye kwenga divayi yitwa ‘Ishimwe’ ishyirwa mu macupa apfundikiye, atangira kuyimenyekanisha ndetse n’ubu ikaba iri muri Expo 2019.

Kuva icyo gihe cyose yamaze akora, Mutaganda avuga ko yengaga ibitoki bike, atarumva ko byaba umushinga munini, ariko ubu ngo arimo gutekereza uko yakongera umusaruro.

Ati “Icyangombwa tukibonye vuba, ubu ni bwo tugiye kureba uko twakwagura umushinga kuko hari n’izindi mashini tutarabasha kubona. Ubu ntidukora buri munsi, ugereranyije nko mu mwaka twenga litiro 1200 z’inzoga, gusa turateganya kuzamura umusaruro kuko twabonye ko iyo divayi ikunzwe”.

Akomeza avuga ko izo nzoga ziri ahantu hazwi nko muri ‘La Gallette’ n’ahandi, ngo abazinywa bakemeza ko bazishimiye, ibyo ngo bikamuha imbaraga zo gushaka ubushobozi bityo akagura ibikorwa bye ku buryo ngo ateganya no gukora imitobe na yo izashyirwa mu macupa apfundikiye.

Mutaganda ngo yibuka aho divayi ye yanyowe n’abanyamahanga kakahava bikamushimisha “Yigeze gukoreshwa ahantu mu bukwe bwari burimo abazungu bo muri Amerika na Canada, bayisomyeho maze banga izindi nzoga, barayinywa karahava abantu barumirwa, byanteye imbaraga zo kongeramo ingufu”.

Divayi yenga iri mu macupa manini n’amato, iyo mu rinini igura 5000Frw na aho iyo mu icupa rito ikagura 3000Frw.

Uwo mugabo avuga ko kuba yari agitunganya inzoga nke, yari ataratangira gukoresha abakozi bo hanze, ahubwo afashwa n’abo mu muryango we, bivuze ko iby’imishahara ngo yari atarabishyira muri gahunda ndetse ko na we ubwe atarabasha kwibarira icyo yakwihemba, gusa ngo bimutungiye umuryango.

Imbogamizi afite kugeza ubu ngo ni iz’igishoro kidahagije kugira ngo abe yagura izindi mashini zirimo izishyira inzoga mu macupa zikanapfundikira ndetse akaba yanabona aho gukorera hagutse gusa ngo arimo kubishakira igisubizo, ibyo afite ubu ngo yabiha agaciro ka miliyoni 25Frw.

Uruganda Mutaganda yakoreye rwa OVIBAR rukaza guhinduka COVIBAR, ngo rwakoraga ibintu bitandukanye birimo divayi, likeri yitwaga Mbanza, inzoga yamamaye yitwaga Tarama, imigati n’ibisuguti byavaga mu ifu y’ibitoki n’ibindi, gusa ubu ntirugikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byiza cyane.tugomba kwiteza imbere.muduhe adresi ze tubashe kumuteza [email protected] anyandikire

Mutima Rwanda Ltd yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Nakomereze aho bityo atabare abanya Rwanda bari kunywa za Muriture,umumanura jipo ,yewr umuntu .....

Mugabo Jean Claude yanditse ku itariki ya: 4-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka