Sena yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi kureka kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inteko rusange ya Sena ndetse n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, zateranye zisuzuma ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861/RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uvuga ku Rwanda, aho bigaragara ko ari ukwivanga mu miyoborere yarwo.

Barimo gusuzuma iby'iyo raporo y'Inteko Ishinga Amategeko ya EU
Barimo gusuzuma iby’iyo raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU

Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina yavuze ko ku itariki 11 Nzeri 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yasabye u Rwanda kurekura Ingabira Victoire ufunze by’agateganyo, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye ko ahita afungurwa nta yandi mananiza.

Ibyo ngo bikaba ari ukwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, kandi ari Igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge, bikaba kandi ari ukwivanga mu bucamanza bw’u Rwanda kandi ari urwego rwigenga.

Uwo mwanzuro kandi ukubiyemo ibitekerezo biyobya bikanibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, hagamijwe kugaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari bwo gukora politiki, gukora umwuga w’itangazamakuru no gukora mu bwisanzure ku miryango itari iya Leta.

Ati “Ikigaragara ni uko iyi Raporo yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yakozwe igamije kwangisha no gutanga isura mbi ku gihugu cyacu mu ruhando mpuzamahanga, ukanatambamira inyungu z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda mu mibanire, mu bufatanye n’ubutwererane n’amahanga”.

Visi Perezida Nyirahabimana yavuze ko nk’urwego rureberera inyungu z’abaturage, bakwiriye gusesengura uyu mwanzuro kuko batakwihanganira ibibangamira inyungu z’Abanyarwanda.

Komisiyo zifite Politiki mu nshingano mu Mutwe w’Abadepite no muri Sena, bateranye kugira ngo hafatwe imyanzuro kuri iyi Raporo, ize gutangazwa saa cyenda kuri uyu wa mbere.

Senateri Rugira Amandin avuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo kubaka umubano n’izindi Nteko zishinga Amategeko, hashyirwaho umurongo wo kudatuma habaho gukomeza kubeshyera Igihugu cy’u Rwanda, kuko byamaze kugaragara ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ikunze kubikora, ugasanga habaho kubyamagana no kugaragagaza ukuri ku byo baba bavuze.

Senateri Rugira asaba ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda idakwiye guhora isubiza ibyatangajwe n’iy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, ahubwo hagashyirwaho uburyo butuma batavogera ubusugire bw’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka