Mu gihe cyacu washoboraga kumara amezi, imyaka utarabona inshuti yawe – Madame Jeannette Kagame
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame yahaye impanuro zikomeye imiryango – abashakanye – ndetse n’urubyiruko rwitegura gushaka, aho ashishikariza buri wese kubaka urugo rutekanye, rugizwe no kuganira no kutarundukira mu by’ubu.

Mu nyandiko ndende y’icyongereza yashyize ku rubuga rwe rwa X, ifite umutwe ugira uti Indirimbo y’abashakanye: Imbyino y’ubuzima, Madame Jeannette Kagame, yagiye yerekana ubuzima bw’imibanire bwo hambere akabugereranya n’ubwa none.
Yerekanye ko ubwo hambere bwari bugizwe n’ibiganiro nyakuri by’imbonankubone hagati y’inshuti, ariko ubu usanga byaragiye byibagirana, bigasimburwa n’ibiganiro byo ku mbugankoranyambaga bishuka abantu ko bashobora kuganira no kubaka imibanire, kandi nyamara bataziranye.
Yateruye agira ati “Umugore mwiza atanga byose, agasaba bicye. Kuganduka ni ryo kamba rye.”
“Ikintu rukumbi kiranga umugabo nyawe ni ugutunga urugo, arategeka agatanga amabwiriza atavuguruzwa.”
“Inshingano y’urushako ni ukubyara...urukundo n’umunezero ni inyongezo.”
Nta gushidikanya, aya ni amagambo ni ay’ibihe byahise.
Aha rero, yahise yerekana iby’ubu, nabyo bitanga umurongo mushya.
“Ikintu cyose mu rushako ni ukugabanyamo kabiri, itegure utyaze ubumenyi bw’imibare.”
“Iteka ugomba kwirebaho, ukikunda, ukibanza.”
“Niba uwo mwashakanye adashimishije abandi, ubwo koko urumva akubereye?”
Urebye, ibyo ni byo bitekerezo bya none
Reka tuganira nk’uko dusanzwe tubigira, tuvuge ibyacu mu buryo bwacu, ntawe uvebye undi. Twemere itandukaniro ryacu mu bihe byacu tunyuramo, kuko byongera ubwenge n’urugero rw’imitekerereze. Reka tuganira twisanzuye nta ntugunda. N’ubwo ndi kwandika nizeye ko nanjye ndi bwakire ibitekerezo.
Nshobora kuba mbiterwa n’igishyika ngirira urubyiruko...cyangwa se ni uko nkunda urukundo. Icyo nzi gusa nuko umudendezo w’umuryango Nyarwanda, haba mu buzima n’iterambere rya buri wese ni byo bindaje ishinga.
Nshobora kuba narabivuze mu bihe byashize ariko reka ndangurure ijwi mbisubiremo; tugomba guharanira ko imiryango nyarwanda ikomeza kuba imiryango yuzuye, kugira ngo u Rwanda, igihugu kiri gukira ibikomere by’imbere n’inyuma narwo rukomeza kuba rwuzuye.
Hari ikiganiro mperutse kwitabira, cyavugaga n’ubundi kuri iyi ngingo, cyatumye nongera gufata umwanya ndatekereza, none ndashaka kubasangiza icyo nasigaranye.
Ese hari igiteye ubwoba gihari?
Namwe mushobora kuba mwarabyiboneye; ku isi hose, kuba nyamwigendaho bimaze kuba icyorezo gihangayikishije isi yose.
Noneho ariko ikirushijeho guhangayikisha, nuko mu biganiro byo muri ibi bihe by’iterambere, urugo rumaze kuba nka purugatori...aho abashakanye bananirwa kumvikana, abana bakavuga ko batumvwa, naho inzozi za buri muntu ku giti cye zikagenda zikendera kugeza zipfuye uruhenu.
Sinshaka kuvuga ko ibi ngibi twabitwerera iterambere ijana ku ijana...icyakora hari icyo nabivugaho.
Mu bihe byo hambere wasangaga abagize urugo bahujwe n’intego rusange, ariko ubu usanga urugo rutanyijwe no kuba buri wese mu mutima we yibwira ko icyo yinjiza mu rugo, cyangwa ibyo atunze muri rusange biruta ibya mugenzi we, ariko kuba ari ukwibeshya cyane.
Kuba nyamwigendaho biragenda bifata indi ntera, ku buryo n’umuryango ku isi yose wumva warahungabanye.
Impuzandengo z’abavuka ziragenda zigabanuka cyane mu bihugu byiganjemo abakuze. Sosiyete nyinshi ziragenda zitwarwa n’igitekezo kivuga ko kwigira ari wo mudendezo ushyitse.
Njya numva ’ibigezweho’ bikansetsa ariko nkanatangazwa n’ukuntu ngo uyu munsi, hari abafata ikoranabuhanga ry’iki gihe, bakumva ko ryabakorera akazi kajyanye n’imibanire, bakabisimbuza ibyari bisanzwe byo kuganira no kuvugana imbonankubone, ugatega amatwi mugenzi wawe muri kumwe.
Ni gute umuntu yizera ko imbuga nkoranyambaga zamubwira ubwoko bw’umukunzi akeneye, akabisimbuza ikiganiro nyakuri yagirana n’uwo atekereza? Ni gute umuntu yakwemezwa n’utujambo tw’impine dutoya two ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se udushushanyo tw’umutima n’utundi dutandukanye bita emoji?
Nyamara mwebwe abatoya mufite ibikenewe byose byabafasha kubaka umubano mwiza kandi urambye. Mu buryo bworoshye mushobora kugera ku bo mwitayeho, mugakoresha indamukanyo ivuye ku mutima, cyangwa n’ijambo risubizamo imbaraga, kwereka umuntu ko umuzirikana.
Kubera ikoranabuhanga, itumanaho ryihuse kandi rishyitse ryaroroshye ku buryo butangaje.
Twebwe rero mu gihe cyacu, no guhamagara kuri ya telefone itagendanwa byabaga ari ikintu cy’igitangaza, twategerezaga twihanganye akabaruwa kandikishije intoki, twebwe twashoboraga kumara amezi cyangwa se n’imyaka tutarabona abo dukunda. Ubwo rero rubyiruko, ibyo mufite none, mu gihe cyacu kuri twe byari kuba ari iby’igiciro kinshi...byari kuba ari umugisha pe. Mbega ukuntu twari kubyishimira!
Bijya bingora kumva iby’iyi si y’iterambere, igizwe n’uruhurirane rw’ikoranabuhanga ririmo ibyo hambere yo ishaka guhakana n’ibindi bimeze nk’ibyo mu nzozi byizezwa abantu.
Ariko se ubundi ibyo kwihimbaza byaje bite? Ubusanzwe, ikiremwamuntu kirangwa n’ubusabane n’imibanire myiza.
Muri iyi si ya none, ibiganiro biriho usanga bifite ubukana buremereye, aho usanga abagabo bategerejweho gutanga iby’umurengera, kuva bakimara kugira imyaka y’ubukure.
Ku rundi ruhande, abagore nabo usanga gukora imirimo yo mu rugo ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abo mu rugo bigihabwa agaciro gacye, ndetse n’ibibazo bikomeye bijyana no kuba umugore nabyo biracyasuzugurwa.
Nk’uko mwabibonye rero, urasanga benshi bashaka guca muri iyi nzira ihanda bitana bamwana, ku buryo noneho abantu – abagabo n’abagore – basigaye bahuzwa n’ibiganiro birimo kurwanira kwitwa umutware, aho buri wese arwanira gutsikamira/gutegeka mugenzi we.
Kwifata, kubuza ururimi kuvuga kugira ngo rudateza ibibazo bitazagira igaruriro, ubu nabyo byaribagiranye. Nyamara, ibitekerezo bitanduye ni byo bigomba kubanziriza kuvuga, kandi kubaha undi bikaba ari byo bishyiraho imbibi z’ibyo umuntu agomba kuvuga.
Guhitamo kwivumbura ugaceceka na byo ubwabyo ariko si byiza, ahubwo ni igihano cya rwana, mu gihe gusakuza biba bigambiriye gutera ubwoba undi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko umryango nyarwanda wamaze imyaka waratatanyijwe, bityo kugaruka kongera kuba hamwe binavuze kongera guhura imbonankubone ku bagize umuryango. Avuga ko hakenewe umubano urimo icyizere, w’abaturana badatongana, basangiye intego, aho umuntu agomba kwita ku bo mu rugo, nabo akabemerera bakamwitaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|